“YEGO”YANJYE IMANA IZAYIKORESHE ICYO ISHAKA” (FR. Olivier Raoul)
Nyuma yo kumenya ko mu bafaratri 13 bahawe umurimo w’ubuhereza na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, ku wa 15/08//20201 ku Munsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, harimo n’umwe uvuka muri Paruwasi ya Gikondo, Faratri MPINGA Olivier Raoul, komisiyo y’itangazamakuru ya paruwasi yagiranye nawe ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga. Asubiza ibibazo komisiyo yamubajije yasubije adategwa ko yiteguye guha « YEGO » ye Imana « ngo iyikoreshe icyo ishaka. »
Faratri Olivier Raoul (uwa mbere iburyo ku ifoto yo hejuru) mu bafaratri 13 bahawe umurimo w’ubuhereza
Komisiyo y’Itangazamakuru (K.I): Wakiriye ute ubutumwa ?
Fr.MPINGA Olivier Raoul ( F.M.O.R): Nakiranye ibyishimo byinshi ubutumwa bw’ubuhereza nahawe kuri Assomption kuko ari intambwe nshya nteye ngana ku busaseridoti nyuma yindi ntambwe nateye vuba aha yo guhabwa ubusomyi ku tariki 29/5/2021 202 mu iseminari nigamo Abidjan (Côte d’Ivoire). Byabaye mahire rero ubwo uko guhabwa ubuhereza byahuriranye byahuriranye n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya, kuko uwo mubyeyi namuragije urugendo rwanjye rwose.
K.I: Ubwo butumwa bugamije iki ?
F.M.O.R:Ubutumwa bw’ubuhereza (acolytat) bugamije kumpa ingabire yo kugirana umushyikirano ukomeye na Yezu mu Ukaristiya, kuko nzajya ntegura ameza matagatifu mu Misa, nkatanga ukaristiya ku bari mu Kiliziya no ku barwayi bari mu rugo, ndetse nkanafasha abakristu mu masengesho rusange ya Kiliziya.
K.I: Paruwasi ya Gikondo ni imwe mu maparuwasi zigira abaseminaristes benshi muri za petits séminaires, wowe utangira petit seminaire mwari bangahe ? Abashoboye gukomeza muri grand séminaire ubu muri bangahe ?
FMOR: Twari 3 baturutse muri paruwasi ya Gikondo : TUYISHIME Emmanuel, AYAYO Auguste Ducalme na njye MPINGA Olivier Raoul. Uwabashije gukomeza muri grand seminaire ni njye gusa.
K.I:Ni izihe nzitizi/ imitego/ ibibazo byaba bituma umubare w’abakomeza muri grand seminaire ukomeza kugabanuka ?
F.M.O.R: Sinazimenya zose, ariko zimwe mu zo nkeka ni : Ukwemera kugenda kugabanuka no mu bakristu maze ibyo gushaka Imana bigahabwa agaciro gake kurusha gushaka iby’isi.Imiryango myinshi ntigitoza abana babo gusenga no gukunda iby’Imana bakiri bato. Inzira y’ubupadiri isaba kwitangira abandi, rimwe na rimwe nawe ukiyibagirwa ku byo wari ukeneye kugira ngo Inkuru Nziza yamamazwe hose, ibyorero muri ikigihe ni bake bemera kubibaho bahitamo iyo nzira.
KI: Uhawe ubwo butumwa nyuma y’amezi hafi atatu paruwasi yacu yibarutse umusaseridoti wayo wa gatatu. Wumva witeguye kuzakomeza nawe urwo rugendo kugeza ku nduduro ?
FMOR: Yego rwose ndabyiteguye mu guha “yego” yanjye imana ngo iyikoreshe cyo ishaka.
K.I: Ni iki wasaba urubyiruko usanga muri iki gihe rudakozwa ibijyanye n’umuhamagaro wo kwiha imana ?
F.M.O.R: Narusaba gukunda Imana cyane kuruta ibintu.Kwitoza kwitangira abandi udategereje inyungu igihe cyose. Buri wese mu rubyiruko namusaba guhora afata akanya ko gusenga no gushishoza ku muhamagaro we, agatega amatwi neza aho Imana imushaka, akirinda kwifuza kugenza nk’abandi bose.
K.I: Ni iki wabwira ababyeyi ?
F.M.O.R: Nabasaba :Gutoza abana babo gukunda iby’Imana, cyane cyane gusenga. Guhora basabira imihamagaro, ndetse no mu muryango wabo bagasaba imihamagaro yose batabogamiye kuri umwe gusa. Gufasha abana babo bibaza ku muhamagaro w’ubupadiri gusobanukirwa na wo, no kubarekera ubwigenge bwo kuwuganamo kuba fite icyo cyifuzo kandi batanabahatiye kuwujyamo.
K.I: Ni iki wasaba abakristu ba paruwasi ya Gikondo ku buryo bw’umwihariko ? Ni iki wabizeza ?
F.M.O.R: Ndabasaba mbere na mbere inkunga y’isengesho kuko urugendo rukiri rurerure, ikindi mbasaba ni inama zabo mu gihe nkiri muri uru rugendo cyangwa ubundi bufasha babona bubavuye ku mutima. Mbijeje nanjye guhora mbazirikana mu isengesho rya buri munsi kandi ko nzahora mbashimira uburyo munyitangira kandi mwandeze neza. /Murakoze
Dushimiye byimazeyo Faratri Olivier Raoul kubera iki kiganiro yagiranye na komisiyo y’Itangazamakuru. Imana ikomeze imurikire intambwe ze maze ngo « Yego » ye izakoreshwe icyo Imana ishaka.
HABUMUKIZA Joseph