Urubyiruko rw’abakarisimatike muri”Centre inshuti zacu” mu gikorwa cy’urukundo
Ku wa gatandatu tariki ya 09 Mata 2022 , urubyiruko rw’abakarisematike rwo muri zone ya Kicukiro igizwe na paruwasi Gikondo – Remera, Kacyiru, Kicukiro na Gahanga bakoreye igikorwa y’urukundo mu kigo “Centre inshuti zacu” kirererwamo abana bafite ubumuga butandukanye, kikaba kiyoborwa n’Ababikira b’Inshuti z’Abakene, ari nabo babitaho umunsi ku munsi, babakorera buri kantu kose.
Iki gikorwa cy’urukundo, cyaranzwe n’imurimo y’amaboko nko gusukura amashuri abana bigiramo, koza ibikoresho by’isuku bakoresha,ndetse banashyikiriza abo babikira ibindi bikoresho bashoboye gukusanya mu bushobozi bwabo. Icyo gikorwa cy’urukundo yasojwe n’isengesho.
Mu ijambo Mama Fransina Mukamazera yabagejejeho, yabashimiye byimazeyo igikorwa bakoze, ababwira ko urubyiruko ari zo mbaraga za kiliziya kandi ko kubona urubyiruko rwibuka abababaye ari umugisha.
Mama Fransina yakomeje agira ati “Imbaraga za Roho mutagatifu ubabwiriza zigaragaza urukundo mwifitemo, Yohani yaratubwiye ati:” mukunde ariko atari mumagambo gusa, mukomerezaho mutera imbere. Urubyiruko niyo kiliziya y’ejo, iyo murimo kwitanga gutya tuba dufite icyizere cy’uko kiliziya ifite amahoro.”
Yasoje yongera guha ikaze nk’urubyiruko, abasezeranya ko n’ikindi igihe bazakomangira bazakingurirwa. Ni igikorwa cyasize ishusho nziza, kuko cyagaragarije ababikira ko ubutumwa bakora babufatanyije na kiliziya. Ati”Ubutumwa ntabwo ari ubw’Ababikira gusa, ahubwo ni ubw’umuryango w’Imana.”
Iki kigo “Centre inshuti zacu” giherereye i Gahanga mu Babikira b’Inshuti z’Abakene. Magingo aya kirimo abana bafite ubumuga 20 babamo ariko hari n’abandi 76 biga bataha mu miryango yabo. Abatabasha kubyuka baboherereza imodoka ikajya kubazana, kuko bose bagiye bafite ubumuga butandukanye ndetse harimo n’abafite ubumuga bukomatanyije. Hari abaharangirije, ubu bakaba biga mu mashuri yisumbuye. Serivisi zitangirwa muri iki kigo ni ubugororangingo, ubuvuzi-ngiro, uburezi bwihariye n’ubujyanama mu myitwarire n’imitekerereze buhabwa ababyeyi b’abana, kuko sosiyete akenshi iba yarabahaye akato, barahungabanye.
Isabella , Iradukunda Elisabeth