UMUVUNO MUSHYA UZAFASHA GUKOMEZA URUGENDO RWO KWAGURA KILIZIYA

Sangiza inkuru

Ku wa kabiri tariki ya 10 Mata 2018-ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, amezi atatu yuzuyeparuwasi ya Gikondo itangiyeurugendo rudasanzwe rwo kwagura kiliziya.

Kuri uyu wa kabiri  w’iki cyumweru dusaza , ku itariki ya 10 Nyakanga 2018, nibwo twujuje  amezi atatu turi mu rugendo   rwo kwagura Kiliziya.  Ayo mezi yose uko ari  atatu, arangiranye n’imirimo yo yo gutunganya ahazubakwa Kiliziya nyirizaina, kuko imirimo yose yibanze  mu gutegura aho kiliziya izaba yicaye.

Kuri uwo munsi wa kabiri kandi nibwo padiri Mukuru Rwasa Chrysante yashyize itari rya mbere rya RULIBA, kuri fondation nyirizina y’ ahazubakwa  inkuta za kiliziya. Iyi mirimo ikaba ariyo yafashije abakristu kubonaneza uko Kiliziya izaba ingana kuko kugeza kuri uwo munsi wasanga abenshi batarabisobanukirwa

Padiri Mukuru Rwasa Chryasante atangiza intera yo gushyiraho amatafari

 

Iyi mirimo yaje nyuma y’Igitambo gitagatifu cyatumwe ku cyumweru tariki ya 08/07/2018,  mu rwego rwo gushimira Imana ku byiza binyuranye idahwema kutugirira, ariko ku buryo bw’umwihariko  tukaba twarayishimiye kuba  yarabanye natwe muri uru rugendo turimo rwo kwagura Kiliziya. Icyo gitambo cya misa cyatuwe ku cyumweru tariki ya 08/07/2018, misa ikaba yarabeye hejuru ya dalle nshya, Igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Gallican, Econome general muri Archidiyosezi ya Kigali, wari hagarariye umushumba w’Arkidiyosezi.

 

Padiri Econome yatambagijwe Chantier yose. Yishimiye aho imirimo igeze.
Ingenieur Gaspard abasobanurira uko Kiliziya izaba imeze
Padiri Econome ateze amatwi ibyo Padiri Mukuru yamusobanuriraga

Abasaseredoti n’abalayiki babyina indimbo yo gushimira Imana kuba igikorwa cyo kwagura Kiliziya bakigejeje kuri iyi ntera. Aha bari ni hejuru ya dalle ahazaterekwa kiliziya

 

Padiri Econome mu ijambo rye yasezeranyije Abakristu ba paruwasi ya Gikondo gufatanya nabo mu rugendo basigaje

Kuri icyo cyumweru kandi nibwo abahereza b’ingomboka b’ukarisitiya 10, bahawe ubutumwa ku mugaragaro n’iyo ntumwa y’umwepisikopi.

Abahereza bashya b’ingoboka 10 b’Ukarisitiya bahawe ubutumwa

Ku munsi wo kuwa kabiri ubwo twazirikanaga amezi 3 tumaze muri uru rugendo rutagatifu, habaye inama idasanzwe idasanzwe yasabwe n’Umwepisikopi, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba nshya zadufasha gukomeza ur rugendo tudategwa .Ni nama ikaba yitabiriwe cyane kuko yarimo abakristu bahagarariye abandi mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bwa paruwasi, ikaba yaritabiriwe n’abantu 238. Imwe mu myanzuro y’ingezi yafatiwe muri iyo nama ni uko buri muyobozi ku rwego rukuru ariho agomba kuba ” bandebereho” yiyemeza inkunga ye azajya atanga buri kwezi.  Abari mu nama kandi bashyigikiye igitekerezo cyo gushaka inguzanyo yadufasha gukomeza imirimo  ku buryo Kiliziya, bemerera paruwasi gufata inguzanyo kandi biyemeza kuzakomezanya urugendo  ku buryo kiliziya yatahwa kuri  Noheri kandi irangiye yose kandi imeze neza.

iyo ni imwe mu nkingi zazamuwe hujuru ya dalle
Izo nkingi nizo zizaba zifashe urukuta rw’imbere

Abari mu nama bashyigikiye ubwo buryo bushya bwo gushaka inkunga, ariko n’itafari risanzwe ritangwa rikaba rikwiye gukomeza. Abari mu nama bose bakaba bariyemeje gukoezanya uru rugendo no kuba ba “Ambassadeurs”.

Nyuma yo gutangiza imirimo yo gushyiraho amatafari  rya mbere na nyuma yo kuzamura inkingi, biteganyijwe ko imirimo yokubaka amatafari izakomeza guhera kuri uyu wa mbere.

 

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru

Paruwasi Gikondo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *