Umukuru w’Abapalotini mu Rwanda mu byishimo nk’ibya Zakariya
Ibyumweru bimaze kuba bibiri, paruwasi ya Gikondo yibarutse umusaseredoti yahoraga isaba ubutaretsa mu myaka 18 yose. Ku wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, nibwo umuryango wa RUTAGANDA Xavier watumye Gikondo yirihutsa yongera kumwenyura, itamba ineza n’ishema byo kwitwa umubyeyi nyuma y’igihe yari imaze yarihebye.
Kuri uwo munsi nibwo Diyakoni Abeli RUTAGANDA mwene Xaveri RUTAGANDA, ari kumwe na mugenzi Diyakoni Gaspard AYABAGABO mwene Gabriel NGOMANZIZA, nyuma yo gusubiza mu bwisanzure ibibazo byose Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali yababazaga basubira incuro nyinshi muri aya magambo ” YEGO NDABISHAKA”, baramburiweho ibiganza maze basenderezwa ingabire y’Ubusaseredoti.
Ni umunsi kandi watumye Umuryango w’abapalotini usabwa n’ibyishimo nk’ibyabaye mu muryango wa Zakariya na Elizabeti igihe Yohani Batisita avuka, ku buryo Umukuru w’Abapaloti nawe yataratse arasiga, ataka byinshi impanga umuryango wungutse, azitota kuzahora zitoneye Nyagasani kandi zibeshwaho n’Ukarisitiya, anazisaba kutazagira abo zirumanza.
Tumenyereye ko ahimbarwa, akabonera ijambo rikwiye akari ku mutima we, abaryakiriye ntiribasobe; ariko uwo munsi byabaye akarusho. N’ubwo ibyumweru bishize ari bibiri, ntacyo byagabanyije ku gaciro, umwihariko n’umwimerere bwatanganywe. N’Ubusanzwe ngo inkuru mbarirano iratuba, ntumiye buri wese kubwisomera kugira ngo abashe kunyunguta uburyohe bwari jambo kandi bimufashe kuzirikana uburemere budacuya bw’ubu butumwa. Muryoherwe!
Habumukiza Joseph