UKWEZI KWA CYENDA GUSIZE KILIZIYA ISAKAWE
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/01/2019, twongeye gutera intambwe ishimishije mu gikorwa cyo kwagura kiliziya yacu. Ni nyuma y’amaezi icyenda dutangiye ku mugaragaro urugendo rutagatifu rwo kwagura Kiliziya, kuko ku cyumweru tariki ya 29/04/2018, aribwo urwo rugendo rwatangijwe. Ni intambwe abakristu benshi bari bategereje , yo kubona kiliziya yacu isakaye. Uyu munsi rero saa yine za mu gitondo zuzuye(10:00), nibwo ibati rya mbere ryari rigeze ku gisenge. Ni intera yari itegerejwe n’abakristu benshi ku buryo nyuma ya misa yamu gitondo, abakristu bamwe bahitiye kuri chantier kureba uko ibati rya mbere rijyaho. Nyamara ubwo misa ya mu gitondo yari ihumuje, abakozi bashinzwe gusakara bari bakitegura ku buryo abo bakristu bagezemo bakajya mu mirimo yabo ibati ritarajyaho.
Kuri iyi ntera na none Yezu arangera kutubaza :” Ese hari icyo ntabahaye cyatuma mutanyubakira mwebwe ubwanyu Ingoro mwansezeranyije”?
Twahababereye rero, niyo mpamvu tubagezaho amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze icyo gikorwa.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo