UBUFATANYE BW’ABASASEREDOTI, ABIHAYIMANA N’ABAKRISTU NI INYONGERAMUSARURO MU IYOGEZABUTUMWA RY’UMURYANGO

Sangiza inkuru

Ku cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, ubwo yari amaze kwakira amasezerano y’ababikira 12 bo mu muryango w’Inshuti z’Abakene, muri Kiliziya ya paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali, yashimiye ababikira b’Inshuti z’Abakene kubera ko bumva neza umuhamagaro w’Imana, ashimira n’abakristu ba Gikondo uburyo babakiriye, nyuma agira ibyo abasaba abaha n’umukoro.

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yakiriye masezerano y’ababikira 12 bo mu muryango w’Inshuti z’Abakene

Mu ijambo yabwiye abakristu n’abihayimana baribitabiriye umuhango wo kwakira amasezerano ya mbere y’ababikira 7 n’amasezerano ya burundu y’ababikira 5, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yashimiye Umuryango w’Ababikira b’Inhuti z’Abakene muri rusange abawira ko ari “inkingi nzima ya Kiliziya”, yabivuze muri aya magambo: “Ndagira ngo mbashimire, Babikira, ko mwumva umuhamagaro w’Imana…Turabashimira  rero uwo muhamagaro, kwitanga mutiziganya, mwitabira umuhamagaro w’Imana. Ndashimira umuryango w’Ababikira Inshuti z’Abakene, ubutumwa bakora, muri  ikingi zikomeye n’amaboko  ya kiliziya.”

“Muri  ikingi zikomeye n’amaboko  ya kiliziya.”

Ashimira abakristu ba Paruwasi ya Gikondo, yabibukije ko ari amatafari mazima ya kiliziya, umuryango w’Imana, ababikira bakoze amasezerano yabo bakaba bo ari inkingi nzima z’iyo kiliziya:  yagize, ati: ” Bakristu ba Paruwasi ya Gikondo, ndabashimira uko mwatwakiriye, uko mwakiriye aya masezerano. Ubushize naherukaga hano dutaha iyi kiliziya, kiliziya y’amatafari  ariko yubatswe n’ukwemera n’urukundo mufitiye Imana, mu bwitange bwanyu. Bikadushushanyiriza Kiliziya, umuryango w’Imana, igizwe n’amatafari mazima, “abakristu” . Ubu rero tubonye noneho inkingi za kiliziya, inkingi nzima, z’aba Babikira basezeranye gukorera Imana no kuyiyegurira burundu, ndetse n’abayiyegurira burundu mu mutima bagize aya mbere. Ibi byose ni ibyubaka kiliziya nzima, umuryango w’Imana. ”

Yahamagariye abasaseredoti, abiyeguriyimana n’abakristu  kuzitariba gahunda ebyiri z’ingenzi ziteganyijwe muri uyu mwaka no kuzazigiramo uruhare : Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukarisitiya n’iyogezabutumwa ry’umuryango.  ” Ndagira ngo mvuge ku bintu bibiri, bitwubaka mu kwemera no mu rukundo rw’Imana. Hari gahunda ebyiri mfite muri uyu mwaka wa Kiliziya: Ku isi hari ihuriro mpuzamahanga ry’Ukarisitiya ndetse rizatangira mu rwego rwa diyosezi muri uku kwezi gutaha, kuva ku itariki ya 03/06/2021, aho tuzirikana kuri Ukarisitiya, umurage ukomeye w’urukundo Yezu Kristu yadusigiye… Indi gahunda ya kabiri y’uyu mwaka, ni uko Nyirubutungane Papa, uyu mwaka yawugize umwaka w’urugo, umwaka wa Mutagatifu Yozefu, umwaka wo gushimangira no guha imbaraga iyogezabutumwa ry’umuryango.” (Reba “Itangazo  risoza imirimo y’igihembwe cya kabiri cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika  mu Rwanda  yo ku wa 4-7 Gicurasi 2021) 

21-05-07_itangazo_risoza_inteko_ya_cepr_2-2 (1)

Ukarisitiya: umurage w’urukundo n’isoko y’imbaraga z’ibyo dukora

Ukarisitiya ni ibanga rikomeye tuvomamo imbaraga,

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda asobanura ibijyanye na gahunda ya mbere irebana n’Ihuriro ry’Ukarisitiya,  yagize ati: “Ukarisitiya rero Babikira namwe bakristu mwese, muri rusange, ni isoko y’imbaraga z’ibyo dukora byose. Ni n’indunduro y’ibikorwa byacu byose. 

Bavandimwe rero, Babikira mwasezeranye, namwe bakuru babo, bakristu bavandimwe mwese,  Basaseredoti, Ukarisitiya ni ibanga rikomeye tuvomamo imbaraga, aho duhurira na Kristu umunsi ku wundi, kandi akadutuma kumubera amaboko mu butumwa. Iyo turi kumwe nawe, tuba dushobora kwera imbuto nyinshi kandi nziza.

 Umwaka w’urugo no gushimangira iyogezabutumwa ry’umuryango

Kwisunga ubuvunyi n’urugero rwa Yozefu Mutagatifu

Nyiricyubahiro  Antoni Kardinali Kambanda  yibukije ko uyu mwaka Nyirubutungane Papa Fransisko yawugize umwaka w’urugo, umwaka wa Mutagatifu Yozefu.  Umwanzuro wa 3 w’Itangazo  risoza imirimo y’Igihembwe cya kabiri cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika  mu Rwanda  yo ku wa 4-7 Gicurasi 2021, uragira uti: Abakristu bose, abapadiri n’abiyeguriyimana bazita ku muryango bisunze ubuvunyi  n’urugero rwa Yozefu Mutagatifu. Hari izindi ngingo Papa yongeye mu bisingizo bya Yozefu Mutagatifu kugira ngo nazo zizifashishwe.”

Nk’uko yabisobanuriye imbaga y’abakristu bari baje muri iyo misa y’amasezerano y’Ababikira b’Inshuti z’Abakene:” Urugo niho iyogezabutumwa rihera, ka kabuto k’ijambo ry’Imana, ka kabuto k’ukwemera, ka kabuto k’urukundo rw’Imana, ababyeyi babiba mu mutima w’umwana, niko kagenda gakura kakavamo umuhamagaro, niko kagenda gakura uyu munsi tukaba tugakesha ibi birori n’ibyishimo byaba babikira basezeranye.”

Twibukijwe ko nta muntu ukwiye kwigira ntibindeba muri iyi gahunda:” Turahamagarirwa rero twese, kumva ko twese tuvuka mu miryango, dukurira mu miryango, turererwa mu miryango,  ukwemera kwacu ahanini tugukesha umuryango. Basaseredoti rero, Biyeguriyimana namwe bakristu, dufatanye guha imbaraga iyogezabutumwa ry’umuryango. Ingo namwe ntabwo muhejwe, namwe muri ku isonga. Urugo rukore ubutumwa ku zindi ngo. Cyane cyane ko duhura n’ibibazo byinshi by’abato batakigira kirera, dusanga bari mu muhanda cyangwa n’abandi bahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, ugasanga ni ibitambo byo kubura ababyeyi babarera, baratereranywe bakirwariza.”

Umukoro wahawe Ababikira b’Inshuti z’abakene  na Paruwasi Gikondo

Asoza ijambo rye, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yasabye umuryango w’Ababikira b’Inshuti z’Abakene na paruwasi Gikondo gukora ku buryo mu masezerano y’ubutaha hazaba harimo umukobwa uvuka i Gikondo. Yagize ati:“Abakristu ba Gikondo mwakoze kutwakira  ariko nahoze ntega amatwi , nako narebye ku butumire, ntegerezamo ko haba harimo umukobwa wa Gikondo…Nibeshye? Cyangwa niko bimeze?.  Abakobwa mwabyumvise. Namwe ejo, ubu buhamya n’ubu butumwa, ejo tuzabe ko, mu basezerana, twakira n’umwana wa Paruwasi ya Gikondo, imbuto z’ukwemera z’uyu muryango.”

Ni umukoro utoroshye iyo dutekereje ko kuva Paruwasi yashingwa muri 1976 kugeza ubu, ifite ababikira 2 gusa Mama Emilienne  UMUTESI,  wo mu muryango w’Abenebikira na Mama Angélique SENDEGE, wo mu muryango w’Abakarumerita. Mu rwego rw’ubusaseredoti naho ni uko, kuko kugeza ubu ifite abasaseredoti 2 gusa, Padiri Aimé RUTAREMARA RUKANIKA ( Umupadiri wa Diyosezi) na Padiri Jean Bosco HABYARIMANA, wo mu muryango w’Abapalotini. Uretse ko mu byumweru bibiri gusa ku itariki ya 29 Gicurasi 2021,izibaruka umupadiri wa gatatu; uwo ni Diyakoni Abeli RUTAGANDA.

Kuzuzanya no gushyira hamwe nibyo bizatuma iyogezabutumwa ry’Umuryango ryera imbuto nziza kandi zishimishije

Ikibazo buri wese yakwibaza ni iki: Ese ko nyuma y’imyaka 18 Paruwasi Gikondo ubu aribwo igiye kongera gusubiza ingobyi i mugongo, ku wa 29 Gicurasi 2021 ku itangwa ry’ubusaseredoti bwa Diyakoni Abeli, ubwo bizatwara indi myaka ingahe kugira ngo yibaruke umubikira wa batatu (3)? N’ubwo kandi muri paruwasi ya Gikondo hari imiryango itari mike y’abihayimana ihakorera ubutumwa, ababyeyi, ingo na kiliziya barasabwa kuzuzanya no gufatanya n’iyo miryango bose bashyira ingufu mu kurengera ingo bakumira ikintu cyose cyashobora kuzihungabanya. Ibyo bizafasha rya yogezabutumwa ry’umuryango kwera imbuto zifatika z’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Nk’uko buri bwoko bw’igiti burangwa n’imbuto  cyera, ni nako ubwiyongera bw’abitabira umuhamagaro wo kwiha Imana butanga ishusho y’uko iyogezabutumwa mu ngo no mu miryango rihagaze. Dusabe Nyirimyaka yohereze abakozi mu mirima ye.

HABUMUKIZA Joseph