SOBANUKIRWA N’UMWAKA WA LITURUJIYA
UMWAKA WA LITURUJIYA NI IKI?
Igihe twita « umwaka wa liturujiya » ni igihe gikomeye abakristu twiyibutsa kandi turushaho kuba abakristu. Ni amateka yo gucungurwa kwa muntu. Bityo tukibuka ubuzima bwa Kristu n’urukundo rw’Imana. Ibibazo twibaza : umwaka wa liturujiya ni iki ? Ni iki uyu mwaka umarira umukristu ? Ni iki kiranga uyu mwaka ?
- Inkomoko y’umwaka waliturujiya
Nk’uko tubizi amateka y’umuntu ahera ku ivuka rye. Niyo mpamvu nk’uko tubizi umwaka wa liturujiya utangirana n’icyumweru cya mbere cy’adiventi. Uwo mwaka urangirana n’icyumweru cya Kristu Mwami. Amateka ariko atwereka ko ibi atari uko byahoze. Mbere, ahagana mu ikinyejana cya mbere, abakristu nta munsi mukuru bagiraga, urestse ku isabato bahuraga bibuka izuka rya Nyagasani. Kandi uwo munsi witirirwaga izuba n’abapagani. Abakristu baje kuwita « uwa Nyagasani », we Kristu zuba rirashe. Nibyo byagarukaga buri cyumweru hamwe n’ijambo ry’Imana. Mukinyejana cya kabiri ni ho abakristu basanze aribyiza kugena umunsi mukuru wa Pasika. Hanyuma baje gusanga kwizihiza umunsi umwe bidahagije nibwo bashyizeho igisibo. Muzi neza ko kimara iminsi 40. Igisobanuro ntakindi, ni agaciro umubare 40 ufite. « usanzwe usobanura igihe gihagije cy’imyiteguro kirimo ibigeragezo .»Gusa, umubare 40 ufite ibisobanuro byihariye birenze imibare. Ibyo twabisanga mu Ijambo ry’Imana, twasoma muri Bibiriya : Intg 7, 4-17, Iyim 24,18 ; Ivug 8,2-4.
Umunsi w’ivuka rya Yezu watangiye hafi muri 350. Ubu dufite itariki ya 25 Ukuboza. Mubyukuri nta munsi nyawo uzwi neza Yezu yavukiyeho. Ahagana muri 600, nibwo abakristu basanze ataribyiza ko uwo munsi wakwizihizwa udateguwe. Ng’uko rero uko adiventi yaje gushyirwaho.Ibi byose tubikesha umwami w’abami Konstantino (Constatin), wakomoreye Kiliziya Gatorika ahagana muri 314, ndetse agatangaza ko ariryo dini ryemewe. Reka dusimbuke dusingire ibiranga ibihe bitandukanye bya liturujiya maze turebere hamwe bimwe na bimwe.
Umwaka wa liturujiya ugizwe n’ibihe bitatu cyangwa imyaka itatu : A, B, C. Muri iyi myaka 3 tuba tumaze gusoma Ivanjiri yanditswe na Mutagatifu Matayo, iyanditswe na Mutagatifu Mariko n’iyanditswe na Mutagatifu Luka ; naho iya Yohani tuyisoma mubihe bidasanzwe.
Nibavuga umwaka wa liturujiya tujye twumva :
- Adiventi : Ariyo igizwe n’ibyumweru bine, dutegereje ivuka rya Yezu. Iki gihe gitegura Noheri. Twavuga ko ari umunsi wa mbere w’umwaka wa liturujiya kuko tuba twiteguye kwakira Imana mu bantu. Ibara ryambarwa n’isine[ violet].
- Igihe cy’igisibo : Ni igihe kimara iminsi 40, kitwibutsa iminsi 40 n’amajoro 40 Yezu yamaze mu butayu igasozwa n’ibabara n’urupfu bye, bitugeza ku byishimo bya Pasika.
- Ibihe bisanzwe by’umwaka ni ibihe cy’uburumbuke, ukwizera n’ibyishimo tubamo dutegereje ibyishimo bitazagira iherezo.
Bimwe mu biranga umwaka wa liturujiya tubona buri munsi ni amabara.
- Ibara ry’isine [violet]
Iri bara ridushyira mu mwaka mushya. Igihe cy’adventi ibyumweru bine dusukura imitima izakira ivuka ry’Umucunguzi wacu kuri Noheri.
2. Ibara rya zahabu ( Or/ Golden)
Ni ibara ry’urumuri. Iri bara ryambarwa mu iminsi mikuru ikomeye nka noheri na pasika.
- Umweru :
Ni ibara ry’ijuru, Imana, ukwera, ubwigenge. Niyo mpamvu twambikwa igitambaro cyera muri batisimu. Muzaribona igihe cy’iminsi mikuru ikomeye.
4. Icyatsi:
Nibara ryo mugihe gisanzwe cya kiliziya. Igihe cyo gukura no kwizera Imana.
5. Umutuku :
Ni ibara ry’urukundo n’ingabire. Ni ibara ry’abahowe Imana. Tuzaribona kenshi ku minsi mikuru ikurikira : Mashami, Uwagatanu Mutagatifu, Umutima Mutagatifu wa Yezu, Pentekositi no ku minsi mikuru y’abahowe Imana .
Mbere yo gusoza iyi nyandiko, nimureke twivugire kuri adiventi kuko aricyo gihe dutangiye.
2 . Adiventi n’igisobanuro cyaryo :
Adiventi ni iki ? Iri jambo rikomoka ku ijambo ry’ikilatini « adventus » risobanura « amaza ya Nyagasani. » Abakristu tumara iminsi ingana n’ibyumweru 4 dutegereje ivuka rya Nyagasani.Ni igihe Imana tuzirikanamo ko yigize umuntu ikabana natwe muri byose uretse icyaha. Ni igihe kiva ku munsi w’icyumweru cya mbere cya adiventi kugeza kuri batisimu ya Nyagasani, niyo Noheri yacu. Adiventi rero, nayo ifite amateka. Iyi adiventi yasobanuraga ko « umwami ari buhite gusura abaturage » Iyo yari imyumvire y’abapagani. Abakristu bakoresheje igihe cya adiventi bashaka kuvuga « igihe cyo kwisuganya ngo bitegure Umukiza». Mugihe cya misa, amasomo atwibutsa igihe kirekire cyogutegereza amaza ya Nyagasani. (Izayi 11, 1-10 ; Luc 1,1-8 ; Mc1, 1-8, Jn 1, 19-28).
Ibibazo rero benshi twibaza : Kuki tugomba kwitegura ivuka rya Yezu kandi tuzi ko yavutse ? Ndangije mbibariza nanjye ; Ni iki kizabaranga muri iki gihe cya adiventi mutari musanzwe mukora nk’abakristu ? Ese ni iki wabwira abatazi umwaka wa liturujiya ?
Adiventi si igihe cyo gusesagura duhaha ibyo kuzarya cyangwa tuzambara kuri Noheri gusa. Adiventi ni igihe gikomeye cyo kwitegura Nyagasani ku mutima no mu bikorwa by’urukundo. Tugaha Yezu umwanya uhagije mu buzima bwacu bwose.
*Adiventi ni igihe cyo guhura n’Imana by’umwihariko mu isakaramentu ry’imbabazi[ Penetensiya]
*Adiventi ni igihe cyo kwitegura amaza ya Nyagasani turi maso
*Adiventi ni igihe cya gusura abarwayi n’abanyantege nke badukikije,
*Adiventi ni igihe cyihariye cyo gusaba imbabazi abo twacumuyeho
Dusoze mbibutsa ko mu gihe cya Noheri hahimbazwa iminsi mikuru ikurikira : Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti ; ukwigaragaza kwa Nyagasani na Batisimu ya Nyagasani. Nyuma y’aho, kiliziya izinjira mu gihe gisanzwe cy’umwaka gikurikirwa n’igisibo. Ngurwo ruziga twatangiye tubereka, uruziga rugize umwaka wa liturujiya, Imana ihora idusanga, itwibutsa kwitagatifuza no kwiyunga naYo n’abantu.
REKA MBARARIKIRE KWITABIRA IYI GAHUNDA YO GUSURA ABARWAYI AHO IWANYU MU NGO, PARUWASI YABASHYIRIYEHO MURI IKI GIHE CYA ADIVENTI. MUDUFASHE KUBATEGURA IGIHE IMPUZAMIRYANGOREMEZO YANYU ARIYO ITAHIWE, BITYO IGIHE ABASASEREDOTI BAJE, BASANGE NABO BITEGUYE KWAKIRA KURI ROHO NO KU MUBIRI, NYAGASANI UBAGENDEREYE.
GUSURA ABARWAYI MURI ADVENTI 2020
Mugire mwese adventi nziza!
Padiri Dominiko NGENDAHAYO TUMAINI, sac