SANTARARI YA MURAMBI MU BYISHIMO BYA “CADEAU YA YEZU NYIRIMPUHWE”

Sangiza inkuru

Kuri iki cyumweru cya kabiri cya Pasika, abakristu ba Santarari ya Murambi yaragijwe Mutagatifu Pawulo,  biriwe  mu byishimo bataherukaga nyuma y’amezi arenga 13 kiliziya yabo ifunzwe kubera ingaruka z’icyorezo cya covid 19. Ibyishimo byo kongera guteranira muri iyo kiliziya baturiramo igitambo cya misa, byahuriranye n’indi nkuru yabashimishije cyane yatumye  byose babibonamo “cadeau” bahawe na  ya Yezu Nyirimpuhwe.

Bahawe “cadeau” ya Yezu Nyirimpuhwe

Nyuma y’amezi 13 ifunze, yafunguwe ku itariki ya 08/04/2021, misa ya mbere iberamo ku cyumweru cy’Impuhwe z’Imana

Kiliziya ya Santarari ya Murambi  ya Paruwasi Gikondo, kuva muri werurwe 2020 kugeza ku wa kuwa gatatu tariki 07/04/2021 yari itarafungurwa kubera ingaruka za COVID-19. Yongeye gufungurwa ku itariki ya 08/04/2021 ,misa ya mbere ikaba yarabereyemo ejo ku cyumweru tariki ya 11 Mata 2021.  Byari ibyishimo byinshi ku bakristu ba Paruwasi ya Gikondo muri rusange no ku bakristu ba Murambi basanzwe bayisengeramo ku buryo bw’umwihariko. Abo bake bemerewe kuyumviramo misa kuri iki cyumweru , kuko batagombaga kurenga 30% by’imyanya irimo, byabarenze babibonamo “cadeau” bahawe na Yezu Nyirimpuhwe, nk’uko umwe mu bakristu bari babashije kumviramo misa yabitangarije umwe mu bagize komisiyo y’itangazamakuru ya paruwasi:

Ku wa 29/05/2021 Diyakoni Abeli Rutaganda azaba Padiri wa mbere Santarari Murambi yibarutse

“Twarishyimye cyane twumvise ko santarari yacu nayo iri mu zafunguwe. Ubu tugiye kuruhuka kujya kuvumba ahandi. Ariko jyewe nabibonye nka Cadeau Yezu yaduhaye. Kubona tumenyeshwa ko Kiliziya yacu yafunguwe turi muri novena itegura umunsi w’impuhwe z’Imana, none tukaba twumviyemo misa ya mbere ku munsi nyirizina w’Impuhwe z’Imana. Bigakubitiraho no kudutangariza ko tugiye kwibaruka imfura y’umusaseredoti. Urumva koko atari cadeau Yezu Nyirimpuhwe yatugeneye!”

“Ntakizaduturukaho cyatuma habaho kongera gufunga kiliziya …”

Ibyishimo byabo kandi ngo biteguye kubibungabunga bakora ubukangurambaga bugamije kwitwararika kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho, kugira ngo ibyishimo byabo bitazaba  iby’igihe gito. Bwana Everiyani, umwe mu bakristu baturanye na Kiliziya, akaba no muri Komite ya santarari yagize, ati:Hazabamo no gukora ubukangurambaga,  ku buryo abakristu bakomeza kwitwararika bakubahiriza izo ngamba, ku buryo hatazongera kuba gufungirwa santarari biduturutseho. Kandi icyo dusengera tunasaba, ni uko  n’ubwo tubisabwa nk’abakristu,  tubisabwa na none nk’abanyagihugu; kubera ko hari n’ingamba za Leta, zihura n’iza Kiliziya gatolika,  nitubihuza tuzitwararika ku buryo hatazagira ikintu cyaduturukaho cyatuma habaho kongera  gufunga Kiliziya yacu biturutse ku kudohoka kw’abakristu. »

Mube abanyampuhwe kandi mugenze nk’intumwa za  Yezu

Twamamaze Yezu wazutse tuba abanyampuhwe nkawe.

Mu nyigisho ya mbere yahaye abakristu ba Santarai avukammmo, Diyakoni  RUTAGANDA Abeli nawe yagarutse ku munsi w’Impuhwe z’Imana, asobanurira aho uwo munsi ukomoka  n’ibisabwa kugira ngo umuntu yitwe umunyampuhwe. Yagize ati: “Iki cyumweru ni icyumweru gikomeye cyane kandi ni icyumweru cy’agatangaza. kuko ari ni icyumweru Yezu Kristu ubwe yisabiyeho Mama Faustina amubwira ati:” Ku cyumweru cya mbere gikurikira Pasika kizabe icyumweru k’Impuhwe Zanjye.” Ni  cyumweru rero  twizihiza turi mu gihe cya Pasika kugira  ngo Yezu wazutse tumwamamaze tuba abanyampuhwe nkawe.”

Ibikorwa biranga umunyampuhwe  n’ibanga ryamufasha

Yakomeje abereka n’ibikorwa byafasha umuntu kuba umunyampuhwe. Ibyo bikorwa biri mu byiciro 2: Ibikorwa by’impuhwe byita ku mubiri : Kugaburira abashonji – Guha icyo kunywa abafite inyota- Kwambika abambaye ubusa- Kwakira abanyamahanga , abari mu rugendo n’abari mu kaga – Gusura abarwayi – Gusura imfungwa no Gushyingura abapfuye. Ibikorwa by’impuhwe byita kuri roho: Kugira inama abashidikanya -Kwigisha abafite ubumenyi buke cyane cyane mu byo kwemera- Guhumuriza abababaye no kubaba hafi, – Gusabira abazima  n’abapfuye  agasabira roho zabo nawe akisabira-Gucyamura abanyabyaha- Guhumuriza abababaye – Kubabarira abanyabyaha-Kwihanganira abantu baturushya.

Ntiwaba umunyampuhwe udasenga

Yabahishuriye kandi ibanga rizabibafashamo, ariryo guhora bazirikana ibintu 3 byarangaga intumwa no kubyitaho: Gusenga, Gusangira no gukora ubutumwa maze asoza  abasaba guharanira gutanga amahoro kandi abayakiriye nabo bakayaha abandi kugira ngo barusheho  kuba koko inkoramutima za Yezu.

Nta mukristu ukwiye kwirengagiza gutanga  ituro rya Kiliziya

Ubutumwa Padiri Mukuru yatanze mu misa zose bwo bwibanze ku ngingo 2: Ituro rya Kiliziya n’inguzanyo paruwasi yafashe muri Banki. Nta mukristu n’umwe ukwiye kwiyibagiza ko iryo turo ari itegeko kandi ko ariryo ribeshaho kiliziya. Yagize ati:” Umwepisikopi aradusaba kwibutsa abakristu kumva ko ituro rya kiliziya rikwiye kubeshaho kiliziya.”  Umugambi wafashwe ni uko guhera ubu buri mukristu akwiye kugira ishema n’ishyaka byo gutanga ituro rye rya Kiliziya, kandi akihatira gukuramo ibirarane byose arimo. Ku buryo bwihariye  raporo y’itangwa ry’ ituro rya kiliziya 2020, ikazatangwa ku itariki ya 24/04/2021.

Isomere incamake y’inyandiko irebana n’ituro rya kiliziya : ⇒   ITURO RYA KILIZIYA

Ese “ifunguro rimwe  mu kwezi” twemereye Yezu twararyisubije? 

Ubundi butumwa Padiri Mukuru yagejeje ku bakristu kuri  iki cyumweru, bujyanye n’inguzanyo paruwasi yafashe muri Banki, ariyo yayifashije kwihutisha no kurangiza vuba imirimo y’ubwubatsi. Icyo gihe buri mukristu yari yiyemeje kujya agira ikintu yigomwa ku kwezi, kigenewe kwishyura iyo nguzanyo, nicyo kiswe ” ifunguro rimwe mu kwezi”. Buri wese akaba yahawe umukoro wo kureba niba iryo funguro yemereye Yezu akirimuha koko cyangwa niba atararyisubije.  Nk’uko habaho abantu bafata amafunguro yihariye bitewe na “régime” muganga yabategetse, no muri iki gikorwa singombwa kureba icyo abandi bigomwe, buri mukristu arasabwa guhera  ku bushobozi bwe, ariko ntabe indorerezi. Abakurambere bacu babibonye kare bati, ati: ” Abashyize hamwe Imana irabasanga.”

HABUMUKIZA Joseph

Reba andi mafoto