RUGIRANGOGA, igihango usize kizahuze isi.
Ku wa kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021, nibwo umubiri wa Nyakwigendera Padiri Ubald RUGIRANGOGA, washyinguwe i Cyangugu muri ” Centre Ibanga ry’amahoro”.
Mu buhamya bunyuranye bwatanzwe, hagaragajwe ko agiye isi yari ikimukeneye, ariko ko umurage asize ukwiye kuba iw’isi yose.
Ugiye ugikenewe, ugiye kare!
Wakoreye Iyakare utoza urukundo
Ukora ibyo utoza, utota kubana
Ubanya abatanye, ubatoza imbabazi
Bazinukwa inzika, bazika urwango
Bahana ibiganza, baganza ibitanya,
Bahana igihango, bihangira ibibanya.
Ugiye ugikenewe, ugiye kare!
Ese za mfunguzo 4, wahoraga utwigisha
Udutota udutoza ubutitsa kuzikoresha
Ngo tutazahira mu nzu dufite uburyo
Ninde uzakomeza kudutoza kuzitoza
Ko twazimenyerezaga ariko bitaraza
Aho ntizizagwa umugese mu museke?
Ugiye ugikenewe, ugiye kare!
Usigiye benshi umukoro ukomeye:
Gutsinda inabi ukoresheje ineza
Ugasana imitima, ukomora ibikomere.
Si ibya bose yari impano wihariye,
Umwihariko wawe wabitozaga abandi.
Dusabiye abo watoje kuzatora iyo ngendo.
Ugiye ugikenewe, ugiye kare!
Wabwirije intama gukunda abashumba,
Wiyama izisanzwe zipfinyiza abashumba,
Ukebura n’abashumba ku nshingano zabo:
Ko intama zonnye zibazwa umushumba,
Ko izatannye zikona zigarurwa mu rwuri,
Dusabe uwo murage uzubahwe uko uri.
Ugiye ugikenewe, ugiye kare!
Wagize ingoga mu bye, azakugororere ineza,
Ntiwijanditse mu nzika, wimitse ubuzima,
Murinzi w’Igihango Gihanga yaduhaye,
Ubwo uwaguhanze aguhamagaye, genda!
Tabarukana ishema, nta n’imwe wazimije
Tukwifurije ihirwe, mu Ijuru aho i Jabiro.
Urabeho!
HABUMUKIZA JOSEPH