IMPUMURO YA YUBILE YA ZAHABU MU MAPARUWASI Y’ABAPALOTINI YATANGIYE GUTAMA

Sangiza inkuru

 

 

EXHALATION DU PARFUM DU JUBILE D’OR DANS DES PAROISSES PALLOTTINES

1973-2023: Yubile y’imyaka 50 ishize ubutumwa bw’Umuryango w’Abapalotini bugeze mu Rwanda. Ni Yubile  isaba kwitegura neza kandi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bwa paruwasi zose zigize Ntara y’Umuryango Mutagatifu. Izizihizwa ite? Izizihiriwa he? Ryari? Gute? Hakenewe iki? Abahagarariye Inama y’Ikenuabushyo mu maparuwasi agize Intara y’Umuryango Mutagatifu, babiganiriyeho mu rugendo nyobokamana, bakoreye muri Arkidiyosezi ya Kigali  muri Paruwasi ya Kabuga na Gikondo. 

1973-2023 : Jubilé d’Or ! Occasion pour la Province Sant Famille  de célébrer la mission des Pallottins dans la région depuis leur arrivée au Rwanda, le 08 Juin 1973. C’est un Jubilé qui exige une préparation minutieuse dans les différentes couches de la vie pastorale de toutes nos paroisses. Comment sera-t-il célébré ? Où sera-t-il célébré ? Comment? Qu’est cela exige?  Telles furent des questions aux quelles les représentants des conseils paroissiaux  des 7 paroisses pallottines  ressortissantes du Rwanda et de la RDC, ont essayé de répondre durant leur pèlerinage, effectué la semaine passée, dans les Paroisses de Kabuga et Gikondo, toutes les deux de l’Archidiocèse de Kigali ,du 28 au 30 Septembre 2022

Imwe mu mpano y’Umuryango w’Abapalotini  wihariye ni ubufatanye hagati y’abihayimana n’abalayiki

Kuva ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 28 Nzeri kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022, Paruwasi ya Gikondo na Kabuga, zo muri Arkidiyosezi ya Kigali, zakiriye abahagarariye Inama z’Ikenurabushyo z’amaparuwasi yose ayoborwa n’abapadiri b’Abapalotini mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari baje mu rugendo rutagatifu. Uru rugendo rukaba rwarateguwe nka kimwe mu bikorwa biteganyijwe mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50, yitwa “Yubile ya Zahabu”, ubutumwa bw’Umuryango w’Abapalotini bugeze mu Rwanda kuva muri 1973. Ibikorwa byo kwizihiza iyi Yubile bizagendera ku nsanganyamatsiko rusange igira iti:” Intara y’Umuryango Mutagatifu, imyaka 50 y’ubudahemuka ku mpano y’Abapalotini .

Depuis mercredi  soir , le 28 septembre jusque vendredi matin , le 30 septembre 2022, les Paroisses de Gikondo et Kabuga, de l’Archidiocèse de Kigali, ont accueilli les représentants des conseils paroissiaux en provenance de toutes les paroisses pallottines au Rwanda et en République Démocratique du Congo, venus en pèlerinage.  Ce pèlerinage avait été organisé dans le cadre de vivre l’année jubilaire  de la famille pallottine, lancée le 04 Juin 2022 à Kibeho  et sera clôturée le 10 Juin 2023 à Kabuga.  Jubilé d’Orqui célébrera la présence de la mission et des oeuvres pallottines dans la Province Sainte Famille depuis leur arrivées en 1973. Le thème central de ce jubilé est formulé ainsi:” Province Sainte Famille, 50 ans de fidélité au charisme pallottin”

 

Ku wa 08/06/1973, Ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa , nibwo Abamisiyoneri ba mbere b’Abapolotini bageze mu Rwanda /Le 08/06/1973, jour de Notre Dame Reine des Apôtres, les premiers missionnaires pallottins arrivent au Rwanda

Muri buri paruwasi hari hatumiwe abantu 5: Padiri Mukuru n’abalayiki 4. Abaje bose barahuriye muri Paruwasi ya Gikondo, bahabwa ikaze, bagezwaho gahunda y’urugendo rutagatifu bajemo, banabwirwa amateka y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abapalotini  mu Ntara y’Umuryango Mutagatifu( Province Sainte Famille) igizwe n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ububiligi. Paruwasi zari zahagarariwe ni : Buturandi (4) na Kharale (4) zo muri RDC, Gikondo(5),Kabuga (5), Kibilizi Kinoni (5) na Ruhango (5) zo mu Rwanda. Bose bakaba bacumbikiwe muri Paruwasi ya Gikondo, usibye abo muri Paruwasi ya Kabuga  batahaga mu ngo zabo wabo. 

Chaque Paroisse  devait être représentée par 5 personnes dont le curé et 4 laics. Tous  se sont rencontrés à la paroisse de Gikondo, au Centre d’Accueil Saint Vincent Pallotti. au programme de cette première journée, après le mot d’accueil , ils ont été informés de tout le programme relatif à leur pèlerinage.  Tous les laics  ont été hébergés dans les familles laïques de Gikondo, sauf ceux de la paroisse de Kabuga qui rentraient chez eux chaque soir.

Abahagarariye Inama z’Ikenurabushyo, baherewe umugisha ubaherekeza mu rugendo rutagatifu bajemo. Aha bari muri Kiliziya y’i Gikondo, nyuma ya Misa ya mugitondo.

Ku munsi wa mbere w’urugendo rutagatifu  rwabo, nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze n’Umukuru w’urugo rwa  Gikondo, akaba n’Umuyobozi wa Centre  d’Accueil Saint Vincent Pallotti, Padiri Kaseraka Jean de Dieu, abaje mu rugendo rutagatifu bose bambitswe ikimenyetso cya Yubile,  bakomeza nbarebera hamwe “filimi mbara-nkuru ivuga amateka  y’intangirio y’ubutumwa bw’abapalotini mu Rwanda n’uburyo ibikorwa byabo byagiye byaguka ari nako bisakara mu Ntara yose y’Umuryango Mutagatifu, igizwe kuri ubu n’u Rwanda, RDC n’Ububiligi. Kuri uwo mugoroba kandi bagiye kuvugira ishapule y’ububabare ku mva iri mu busitani bwa Centre Saint Vincent Pallotti, ishyinguyemo abavandimwe bitabye Imana.   

Au premier jour de leur Pèlerinage, ils ont  été accueillis par le Directeur du Centre d’Accueil Saint Vincent Pallotti, le Père Kaseraka Jean de Dieu. Ce soir -là tous, le pelerins ont recu un foulard de pèlerins,  ensuite ils ont regardé le film documentaire relatant l’histoire des oeuvres pallottines depuis les premiers missionnaires dans la Province Sainte Famille  jusques aujourd’hui. Le souper a été pris ensemble au Centre  et a été précédé par  la prière de chapelet de la misericorde récité devant les tombes où reposent les corps des confrères décédés.

P.Alphonse aza gusanganira abaje mu rugendo rutagatifu

Umunsi wa kabiri ari nawo mu by’ukuri umunsi w’urugendo rutagatifu bajemo, wabimburiwe n’igitambo cya misa  cyabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti.  Igitambo cya misa cyasojwe bahabwa umugisha wihariye wo kubaherekeza muri rugendo rutagatifu bari bagiye gukomereza i Kabuga ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana. Bakigerayo basanganiwe n’umuyobozi wayo, P. Alphonse NDAGIJIMANA, abasobanurira ko impamvu bakiriwa ku Irembo ry’Ingoro y’Impuhwe ari uburyo bwo kubereka ko ari Yezu Nyirimpuhwe ubwe uba ubakiriye kandi ko aba abahamagarira nabo guhinduka Ingoro nzima z’Impuhwe z’Imana aho banyura n’aho batuye.

Le deuxième jour  fut en fait le jour “J” de leur  pèlerinage. Tous les pèlerins avaient reçu le consigner de venir à la messe matinale  célébrée en l’église paroissiale de Gikondo,  où ils ont reçu la bénédiction qui allait les accompagner dans la deuxième  phase de leur pèlerinage à Kabuga au Sanctuaire de la Miséricorde de Dieu.  Aleur arrivée sur place, ils ont été accueillis par son Recteur, le Père Alphonse NDAGIJIMANA, qui leur a expliqué dans son mot d’acceuil , la raison pour laquelle le Sanctuaire  accueillent les Pelerins juste au seuil de la Porte de la Misericorde divine. La raison ets toute simple: C’est Jésus le Miséricordieux lui-même qui les accueille et qu’il les appelle à devenir eux aussi des Temples vivants de la Miséricorde de Dieu partout où ils passent et dans leur lieu de résidence.

 

P Alphonse aha ikaze abaje mu rugendo nyobokamana, mu marembo y’Ingoro y’Impuhwe z’Imana

Yababwiye ko Ingoro y’Impuhwe z’Imana atari ingoro yubatswe n’amatafari gusa:” Ati Ingoro y’Impuhwe z’Imana si ingoro yubatswe n’amatafari, ahubwo natwe duhamagariwe  kuba ingoro nzima”.

Nyuma yo kubaha umugisha, yasabye buri wese kwinjirira mu Irembo ry’Impuhwe z’Imana, anabashishikariza “kuvoma ku isoko y’impuhwe z’Imana kugira ngo bajye  gutaha banyuzwe , kandi babaye abanyampuhwe ” nabo. 

Il leur a dit aussi  que le Temple de la Miséricorde de Dieu n’est pas seulement la maison en  briques : “Le Temple de la Miséricorde de Dieu, expliqua-t-il, n’est pas une maison de briques. Mais nous sommes aussi appelés à être des maisons vivantes”. Après les avoir bénis, il a exhorté chacun a entrer par la porte de la miséricorde de Dieu et les a encouragés à aller “boire et puiser à la Source de la Miséricorde de Divine afin qu’ils puissent rentrer chez-eux satisfaits et devenus miséricordieux”.

P.Alphonse asabanurira abaje mu rugendo rutagatifu ibice by’ingenzi bigize Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga, mbere y’uko buri tsinda rikomeza gahunda ryajemo.

Aho i Kabuga kandi, itsinda ry’abahagarariye Inama z’Ikenurabushyo bahasanze irindi tsinda ry’abakristu bari bavuye mu muryangoremezo wa Ruhanga wiyambaza Mutagatifu Fransisiko w’Asizi nabo bari baje mu rugendo rutangatu.  Bamaze guhabwa ikaze no gusobanurirwa ibyiciro bya chapelles ziri aho ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana, buri tsinda ryasabwe gukomeza gahunda rifite, ariko ku buryo abahagarariye Inama z’ikenurabushyo bari bakihagera, bo basabwa kubanza kunyura muri Chapelle y’Ingoro y’Impuhwe z’Imana kuramutsa Nyir’urugo no kumubwira gahunda zose zibazanye n’imishinga bafite.

A Kabuga, nos représentants des conseils paroissiaux se sont joints à un autre groupe de pèlerins. C’était de chrétiens venus de la communauté ecclésiale  Saint François d’Assise de Ruhanga. Tous après avoir été accueillis par le Recteur du Sanctuaire, ensuite chaque groupe a été invité à poursuivre son programme, mais comme les représentants des conseils paroissiaux  étaient arrivés en dernier lieu, il leur a demandé de passer d’abord par la Chapelle du Sanctuaire de la Miséricorde ‘Dieu, saluer le Maître de la maison et lui confier tous leurs projets.

 

Abahuriye mu rugendo rutagatifu bose imbere y’Ingoro y’Impuhwe z’Imana

Nyuma y’aho abahagarariye Inama z’Ikenurabushyo bakomereje urugendo rutagatifu rwabo mu  Kigo cyitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo II (Centre St Jean Paul II), aho bamaze amasaha arenga atanu, baganira, bajya impaka zishyushye, nziza kandi bungurana ibitekerezo ku bikorwa binyuranye kandi bishoboka  mu gihe gisigaye, Paruwasi zacu zose zahuriraho mu guhimbaza Yubile y’imyaka 50 ishize, Umuryango w’Abapallottini ugeze mu Rwanda. Biteganyijwe ko iyo yubile  izizihizwa  ku itariki ya 10 Kamena 2023, i Kabuga, ikazabanzirizwa na Congrès izateranira nayo i Kabuga ku matariki ya 7-9 Kamena 2023 i Kabuga.

Après ce consigne, le groupe venus de Gikondo s’est rendu au Centre Saint-Jean-Paul II , c’est là où il passa plus de cinq heures de travail assidû , caracterisé par des discussions et échanges d’idées sur les activités possibles,  réalistes et réalisables compte tenu du temps matériel qui reste pour célébrer ce Jubilé d’Or de la présence la mission pallottine au Rwanda. Il est prévu qu’il sera célébré le 10 juin 2023 à Kabuga et  qu’il sera précédé du Congrès qui se réunira également à Kabuga du 7 au 9 juin 2023 à Kabuga.

Abahagarariye Inama z’Ikenurabushyo bemeje ibikorwa byafasha kwizihiza umwaka wa yubile y’Imyaka 50 no kuwuzihiza uko bikwiye

Les représentants des conseils paroissiaux ont approuvé des activités qui aideront à célébrer l’année jubilaire .

Mu gihe kirenga amasaha atanu, abitabiriye urugendo rutagatifu bunguranye ibitekerezo ku bikorwa byafasha paruwasi zacu kwinjirira rimwe  kandi kimwe mu mwaka wa Yubile watangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 4/6/2022 i Kibeho.  Icyo gihe  mu ijambo rye ,  Padiri Eugene Niyonzima Uyobora Umuryango muri Province ya Sainte Famille yagize ati:”Chers frères et sœurs, après ces quelques mots introductifs, en ce quatrième jour du mois de juin 2022, en la fête de Marie Reine des Apôtres, Patronne de l’Union de l’Apostolat Catholique, je déclare ouvert le jubile d’or de la présence missionnaire des Pallottins dans cette Région des Grand Lacs. Il se clôturera le 10 juin 2023, dans l’Archidiocèse de Kigali précisément à Kabuga. “

Pendant plus de cinq heures, les participants au pèlerinage ont échangé des idées sur les actions qui vont permettre à leurs paroisses de vivre de facon identique  cette année jubilaire, officiellement lancée le 04 Juin 2022 à Kibeho. A ce moment la, le Père Provincial Eugène Niyonzima, dans son allocution de circonstance avait prononcé ceci: “Chers frères et sœurs, après ces quelques mots introductifs, en ce quatrième jour du mois de juin 2022, en la fête de Marie Reine des Apôtres, Patronne de l’Union de l’Apostolat Catholique, je déclare ouvert le jubile d’or de la présence missionnaire des Pallottins dans cette Région des Grand Lacs. Il se clôturera le 10 juin 2023, dans l’Archidiocèse de Kigali précisément à Kabuga.”

Jean Pierre asobanurira abahagarariye amaparuwasi, ibikorwa byari byaratekerejweho mbere, ari nabyo byavuyemo imyanzuro y’ibigiye kwibandwaho ubu  mu maparuwasi yose y’abapalotini ari mu Karere u Rwanda rurimo.( P. Jean Pierre c’est lui qui dirigé la séance de débats  et d’échange d’idées)

Ibikorwa byose byari byiza ariko habayeho gushyira mu gaciro no kureba ibishoboka hashingiwe ku gihe gisigaye, hirindwa “kwipasa muremure.” Toutes les activités étaient bonnes mais il a fallu être réalistes pour neretenir que celles réalisables seulement.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no kureba igihe gisigaye, abari mu rugendo nyobokamana bahurije ku myanzuro 15 yasomwe n’umunyamabanga wa Departement ya zaparuwasi y’abapalotini, Padiri Germain Lusenge, akaba na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibilizi.  Iyo myanzuro niyo ikubiyemo ibikorwa by’ingenzi paruwasi zizahuriraho muri uyu mwaka wa Yubile, ariko bitabujije ko buri Paruwasi  ishobora kugira utundi dushya cyangwa umwihariko yakwiyongereraho ikurikije ubushobozi ifite. 

A l’issue de ces discusions, 15 résolutions furent retenues et communiquées à l’assemblée par le secrétaire du Département des paroisses pallottines, le Père Germain Lusenge.

Resolutions du pelerinage

Mu kwishimira iyo ntera,  intumwa z’amaparuwasi zakomereje urugendo rwazo muri chapelle y’Ingoro y’Impuhwe z’Imana, zifatanya n’abandi bakristu mu isengesho ry’ishapule y’Impuhwe z’Imana ku isaha ya cyenda. Nyuma urugendo rwazo zirukomeza zitambagizwa kandi zisobanurirwa ibice binyuranye biri aho i Kabuga, byagenwe mu rwego rwo gufasha abaje gusura Ingoro y’Impuhwe z’Imana aho i Kabuga kwitagatifuza. Buri ibyo bice, harimo:

Pour célébrer les fruits de leurs discussions,  les délégués paroissiaux ont poursuivi leur Pèlerinage  en se dirigeant dans la chapelle du SANCTUAIRE se joindre aux autres chretiens à 15h00 , l’Heure  Sacrée de la Misericorede divine. Après cela, ils ont continué leur Pèlerinage en visitant divers coins du Sanctuaire de Kabuga, désignés spécifiquement pour aider ceux qui sont sont en pèlerinage. Il s’agit de:

Chapelle y’i Betelehemu yibutsa ivuka rya Yezu. 
Kiliziya ya Paruwasi ya Kabuga yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe yibutsa ubutumwa bwa Yezu bukubiye mu Mibukiro y’Urumuri.
Chapelle yitiriwe  Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa yubatse munsi y’igiti cy’umunyinya, ikaba yibutsa ko mbere y’uko Kiliziya ya  Paruwasi ya Kabuga yubakwa, abakristu basengeraga munsi y’uwo munyinya.

Chapelle y’Umusaraba, itwibutsa ububabare n’urupfu bya Yezu ku musaraba. 

Chapelle y’Imva  itwibutsa ko Yezu yashyinguwe mu Mva kugira ngo ahambe inabi n’ubugome bya muntu. Iyi mva ikaba ifitanye isano n’Imva ya Yezu iri i Yeruzalemu kuko iriho ibuye ryayivanyweho, bikemezwa na certificat yaje iriherekeje, nayo ikaba iri kuri iyi mva.
Ako kantu kari imbere gahambiriye , ni ryo buye ryavanywe ku Mva ya Yezu iri i Yeruzalemu
Iyi niyo Certificat yaje iriherekeje iryo buye kugira ngo yemeze ko ariho ryavuye koko

Umunsi wa gatatu w’urugendo rwabo ari nawo wari munsi wa nyuma, waranzwe no gushyikiriza buri paruwasi ibimenyetso by’urugendo rwa Yubile no koherezwa mu butumwa ku mugaragaro. Byabereye na none mu Kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, aho buri Paruwasi yashyikirijwe URUMURI rugaragazwa na BUJI YAKA; BANDEROLE yaditseho amagambo yibutsa ko turi mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 50, ikaba igomba kumanikwa muri buri Kiliziya ya paruwasi no mu ngo z’abapadiri. Buri paruwasi kandi yashyikirijwe AGASEKE kibutsa ko kwizihiza iyi yubile bisaba inkunga, ikizaboneka cyose, yaba INKUNGA Y’AMAFARANGA cyangwa INKUNGA Y’IBITEKEREZO, cyose  kikazakusanyirizwa muri ako gaseke.  

Le troisième jour de leur pèlerinage, vendredi, fut marqué par les cérémonies d’envoi officiel en mission. Elles ont eu lieu après la messe matinale célébrée en église de Gikondo, où chaque paroisse reçut une BOUGIE allumée ; un BANDEROLE et un panier (AGASEKE).

Paruwasi ya KARHALE yahagarariwe n’abalayiki 3 gusa
Paruwasi ya KIBILIZI imaze iminsi mike iragijwe abapalotini  yahagarariwe nna Padiri Mukuru n’abalayiki 4
Padiri Mukuru wa paruwasi ya Gikondo n’abalayiki 4  bayiserukiye, nabo bashyikirijwe ibirango bya Yubile
Padiri Mukuru wa paruwasi ya Ruhango n’abalayiki 4 bashyikirijwe ibirango bya Yubile
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kabuga  n’ababalayiki bazanye bashyikirijwe ibirango bya yubile
Padiri Mukuru wa Paruwasi KINONI yahagarariwe na Vicaire we, nabo bashyikirijwe ibirango bya Yubile

Nyuma y’ayo abari bitabiriye urugendo nyobokamana basezeranyeho. Mu magambo yose yavuzwe, bose bishimiye Umuryango kuba waratekereje iki gikorwa cyo guhuza abahagarariye Inama z’Ikenurabushyo z’amaparuwasi, abapadiri bakuru bari kumwe n’abalayiki. Bashimiye abakristu ba Paruwasi ya Gikondo uburyo barakiriye  iwabo abaje muri uru rugendo, bakanacumbikira. Bashimiye n’ubuyobozi bwa Centre Saint Vincent Palloti uburyo bakiriwe. 

Padiri Ildephonse BIZIMUNGU, ukuriye Departement ihuza za paruwasi y’Abapalotini, akaba yasezeranyije paruwasi zose kuzayasura mu gihe cya vuba, kugira ngo barebe aho buri paruwasi izaba igeze ishyira mu bikorwa imyanzuro yavuye muri uru rugendo. Yasoje asaba Padiri Jean Pierre NSABIMANA, wungirije Umukuru w’Umuryango mu Ntara y’Umuryango Mutagatifu, kuzamushimirira Ubuyobozi bw’Umuryango muri iyi Ntara no kubugezaho uko urugendo rwagenze. 

Au cours cérémonies d’adieux,  on a remercié tout le monde  qui contribué à ce pèlerinage : La Province Sainte Famille, le Centre d’Acceuil, et toutes les familles hôtes qui ont accepté de reçevoir et d’héberger chez eux les pèlerins. Le Coordinateur du Département des paroisses Pallottines, P. Ildephonse, a, par ailleurs promis de rendre visite à toutes les paroisses dans un proche avenir.

HABUMUKIZA Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru

muri paruwasi ya Gikondo