Paruwasi ya Gikondo yatangije umwaka udasanzwe w’ubwiyunge

Sangiza inkuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 22/02/2018, ku mugoroba , Biro y’Inama ya Paruwasi  y’Ikenurabushyo muri paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti,  yahuje Abihayimana baturutse mu miryango y’abihayimana ikorera muri paruwasi yacu, murigahunda yiswe “akagoroba k’Abihayimana”.

Ni gahunda Biro ya paruwasi y’Ikenurabushyo yatekereje, ijyanye urugendo  paruwasi yose igiye kwinjiramo: urugendo rw’iyogezabutumwa ry’ubwiyunge.

Aka kagoroba kitabiriwe n’abihayimana baturutse mu miryango y’Abihayimana ine(4) yemewe na Kiliziya,  ikorera muri iyi paruwasi ya Gikondo,  ariyo : Urugaga rw’Iyogezabutuma Gatolika ( ruzwi cyane  ku izina ry’Umuryango w’Abapallotini); Umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo  n’Umuryango w’Ababikira Inshuti z’Abakene.  Abantu 24 nibo bitabiriye ak kagoroba:  Ababikira b’Asomusiyo 4  ,Ababikira Inshuti z’Abakene 6, Ababikira b’Abapallotini 3,  Abapadiri b’abapallottin 4, umudiyakoni w’umupallottini 1 n’abafaratiri b’abapallotin 2; hamwe n’abalayiki bari muri biro y’Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo  4.

Mu ijambo Padiri Mukuru wa paruwasi yavuze atangiza ako “Kagoroba k’Abihayimana”,  yashimiye iyi miryango y’Abihayimana, uruhare igira muri paruwasi yacu. Abasobanurira kandi ko “Akagoroba k’Abihayimana “ ariyo ntera ibanzirije izindi ntera paruwasi yateganyije  muri iri yogezabutumwa ry’ubwiyunge. Izindi ntera ziteganyijwe ni: Ni ibiganiro abakristu bari mu nzego z’ubuyobozi bazagirana ku rwego rw’Inama y’Ikenurabushyo; Ibiganiro abakristu bazagirana muri Mission Populaire n’ibiganiro abakristu bazagirana mu miryangoremez batuyemo.

Muri izo ntera zose, Abihayimana bakaba basabwa kuzazigiramo uruhare, bitabira ibiganiro bizatangirwa kuri buri ntera kandi bunganira paruwasi, mu bindi bikorwa byose biteganyijwe kuri buri ntera.

Kuri iyi ntera ya mbere, Visi perezida w’Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo, Bwana Murenzi Vincent, yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda,  cyafashije abitabiriye aka kagoroba, kumva impamvu hakwiye ubwiyunge. Nyuma y’ikiganiro buri wese mu bihayimana wari aho, yatanze umusanzu we asubiza ku giti cye ibibazo 4 byose yabajijwe, no ku bibazo byigiwe mu matsinda 5. Buri gisubizo cyose cyatanzwe cyasomewe aho. Uyu mwitozo n’ubwo wakozwe mu gihe gito, watanze umusaruro ushimishije, muri iki gikorwa cyo kubaka ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Abihayimana bari bitabiriye aka “kagoroba” bakishimiye cyane, bagaragaza ko bakungukiyemo byinshi kandi bizeza Biro ya paruwasi ubufatanye mu zindi ntera zisigaye, kugira ngo inzira y’“ubwiyunge” Kiliziya ishishikariza buri mukristu kunyuramo, izasozwe itanze n’umusaruro ugaragara kandi ushimishije.

HABUMUKIZA Joseph

Komisiyo y’Itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *