Paruwasi ya Gikondo itegereje permis d’occupation ya Kiliziya yayo
Sakwe sakwe: Nzapfa, nzakira, simbizi, bakakica bavuga ngo : Akanyoni karitse ku nzira”. Iki gisakuzo kigaragaza ko umuntu aba atizeye kuramuka cyanga kubona icyo yizeye. Kumva rero ngo paruwasi ya Gikondo yasabye permis d’occupation , hari ubwo umuntu yashaka kubiganisha kuri icyo gisakuzo ariko siko bimeze, kuko twebwe dutegereje twizeye kuzabona icyo dushaka. Ibyo bikaba bigaragazwa n’uko mu gihe Paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti itegereje kubona icyemezo ( Permis d’occupation) cyo gukorera ku mugaragaro muri Kiliziya nshya, imyiteguro yo kukibona iokomeje kandi n’icyizere cyo kugihabwa ni cyose.
Nk’uko buri wese abyifuza, twiteguye twese gusoza umwaka dusengera muri Kiliziya nshya. Imirimo ikomeye yo kwagura kiliziya yose yararangiye, n’uturimo tumwe na tumwe twa finissage twari dusigaye turizera ko mu cyumweru gitaha twose tuzaba twarangiye.
Dosiye isaba uburenganzira bwo gusengera muri Kiliziya yatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/12/2019, ubusanzwe ntabwo hashira iminsi myinshi ababishinzwe bataje gusuzuma no kureba ko ibyangombwa byose byuzuye mbere y’uko ubwo burenganzira butangwa.
Dore ibintuby’ingenzi byitabwaho:
- Kuba imirimo y’inyubako isabirwa ubwo burengenzira yararangiye neza: Ibyo bivuze ko ntahantu na hamwe hagombye kugaragara ko hatararangira.
- Kuba hari Parking ihagije: Aho imirimo igeze ijisho rirabaha.
- Kuba inyubako iriho umurindankuba: Abanshi mushobora kuba mutawubonaga ariko , uyu munara washyizweho hashize hafi amezi umunai wubatswe.
- Kuba iyo nyubako ifite camera de surveillance: Izi nazo zimaze gushyirwaho hose muri iyi minsi hose, hakaba hateganyijwe n’icyumba guhirizwamo amakuru yose.
- Kuba iyo nyubako ifite uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro: Ntabwo twifuza ko ibi bikoresho bizagera ubwo bikoreshwa ariko ni bimwe mu bintu by’ingenzi. Uretse rero za kizimya mmwoto za poudre ziba mu bicupa , badutegetse no gushyiraho ibikoresho bya kizimyamwoto bikoresha amazi , yayandi Polisi yifashisha iyo igiye gutabara. niyo mpamvu mwari mumaze iminsi mubona hirya no hino hacukurwa imiferege yo gutabamo impombo. usibye ibyo kandi , ubu ahantu hose uhereye mu kiliziya no muri buri cyumba, no mu birongozi, harimo utuntu dutanga ikimenyetso cy’impuruza iyo twumvise umwotsi uwo uriwo wose.
- kuba inyubako ifite ahantu hizewe hadashoboira kubura amazi
- Kubamuri iyo nyubako harimo agasanduka karimo ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze( First aid kit):
9. Kuba mu nyubako harimo ibyapa bigaragaza aha abantu basohokera mu gihe hari amakuba: Ibi byapa byose byarateguwe
10. Kuba mu nyubako harimo ibyapa bigeragaza uburyo installation y’amashanyarazi iteye n’umutekinisiye wabikoze wemewe n’urugaga rw’inzobere: Ibi nabyo birimo gukorwa
11. Kuba imirimo yo kubaka yarakozwe na Company yemewe n’urugaga rw’inzobere mu by’ubwubatse: Aha turazirikana company ya nyakwigendera Gasasira Gaspard
12. Kuba imirimo yo kubaka yarakurikinywe n’inzobere (Ingenieurs) bemewe n’urugaga rw’inzobere. Izi nzobere zirahari kandi tuzishimira akazi zikora buri munsi
Kuba rero dosiye isaba guhabwa ubwo burenganzira yaratanzwe, bivuze ko ibisabwa byose byari byuzuye.
Isaha ni isaha rero, wakumva no mu kanya tubabwiye ngo icyemezo cyo gusengeramo ( permis d’occupation ) cyabonetse.
Cyaboneka cyagira, tuzirikane ko tugifite urugamba rwo gusubiza inguzanyo ya banki twahawe.
Dukomeze imihigo, kuko ubufatanye bwacu arizo mbaraga zacu. Kandi ngo abishyize hamwe Imana irabasanga.
Tubifurije Noheri nziza, n’Umwaka mushya muhire wa 2020.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru