PADIRI MUKURU RWASA CHRYSANTE YAKIRANYWE URUGWIRO

Sangiza inkuru

Ku wa gatanu tariki ya 13 Nzeri, Padiri  RWASA Chrysante, akaba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo yakiranywe urugwiro ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege, nyuma y’amazi atanu yari amaze i Nairobi, aho yari yaragiye kwivuriza. aho ku kibuga  cy’indenge i Kanombe, abakristu benshi bari mu byiciro bitandukanye, bamusanganije indabyo, inseko nziza  y’ibyishimo n’urukumbuzi bari bamufitiye.

Ku kibuga  cy’indege byari ibyishimo byinshi cyane. 

Amatsiko yo kureba aho imirimo  yasize atagije yo kubaka Ingoro y’Imana  yari menshi.

Urukumbuzi  rwo kongera kubona intama ze rwari rwinshi. Yashizwe  aje kubasuhuza mu gitambo cya misa. Yabashimiye inkunga y’amasengesho abakristu bamuteye. Ngo mu byatumye agarura agatege  vuba nayo arimo. Yabasabye kuyakomeza kuzageza igihe azabasabira kuyahagarika.

Abakristu benshi bose bashaka kongera guhazwa n’ibiganza bye.

Inzego yasize ashyizeho nazo zishimiye kongera kumubona bakora inama zigamije gukomeza kubaka kiliziya.

Aha Padiri Mukuru  bwa mbere  kuva agarutse yitabiriye inama  ihuza inzego zinyuranye. Kuva aho agiriye kwivuza iyo nama yiswe ” Comité Consultatif Conjoint” mu magabo ahinnye “C3“, iterana buri wa mbere w’icyumweru  kugira ngo irebere hamwe uko imirimo yo kubaka yagenze mu cyumweru gishize ikanemeza imirimo y’icyumweru gitangiye.

N’ubwo agikeneye kuruhuka bihagije, afata umwanya akagera  kuri chantier.

 

Ikaze mu ntama zawe, kandi tukwifurije gukira  vuba.

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’Itangazamakuru

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *