“OYA, NTABWO NZAPFA, AHUBWO NZARAMBA…”
Umuntu wamenye ububasha n’ubutabazi by’ Uhoraho, akavumbura urukundo n’ineza bye, uwo niwe ushobora gusubira muri aya magambo ya Zaburi 118, akayahamya nta mususu nka Diyakoni RUTAGANDA Abel wageze aho ayagira intego y’ubuzima bwose, ati: “Oya, ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’uhoraho”.
Nyuma y’ibyumweru bitatu arangwa mu kiliziya ko agiye gushyirwa mu rwego rw’abadiyakoni, Faratri Abel RUTAGANDA ejo kucyumweru, ku munsi Mukuru wa Kristu Umwami, nibwo yahawe ubudiyakoni. Umuhango wabereye muri Bazilika ntoya y’ i Kabgayi, mu gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Smaragde MBONYINTEGE , umushumba wa Diyosezi za Kabgayi.
Agiye kumara umwaka yitoza kuba “umugaragu”
Izina “umudiyakoni” rituruka ku kigereki “διάκονος / diakonos” risobanura “umugaragu”,”umufasha”. Diyakoni Abel agiye kumara igihe kigera ku mwaka nawe afasha. Kimwe na Yezu wakindikije igishura cye agiye koza ibirenge by’Intumwa ze, umudiyakoni nawe yambara indangabubashe ye (étole) asa n’aho ayikindikije yiteguye gufasha ( Ifashe ku rutugu rw’ubomoso ikazenguruka igihimba, igafungirwa iburyo).
Binagaragazwa n’Inshingano yo gufasha ihabwa umudiyakoni, tuyisanga mu ntangiriro ya Kiliziya ya mbere( Intu 6,1-7). Mu minsi ishize akiri Fratiri, yagaragaraga kuri Altar bisa nk’aho nta murimo ahafite, kuko byari mu rwego rwo kwimenyereza, ariko guhera ejo yatangiye kwinjira mu nshingano nyir’izina z’Umudiyakoni zikurikira:
“Umudiyakoni, akurikije uko umukuru wa Kiliziya ubifitiye ububasha azamutuma, ashobora gutanga isakaramentu rya Batisimu ku buryo buhimbaje; yita k’Ukarisitiya ntagatifu, akanayigaburira abakristu; ahagararira kiliziya mu mihango y’ugushyingirwa, agaha abageni umugisha; agemurira indembe impamba y’Ukarisitiya ntagatifu; asomera abakristu Igitabo Gitagatifu; yigisha abantu amahame y’ubukristu, akanabashishikariza kugenza gikristu; ayobora amateraniro yo gusenga kimwe n’andi masengesho y’abakristu; ayobora imihango y’ibinyamugisha (sacramentalia ministrare); ayobora imihango yerekeranye n’ihamba rya gikristu. Kubera ko abadiyakoni ari abantu bashinzwe kandi imirimo yerekeye gufasha abakene no gucunga umutungo rusange, bagomba guhora bibuka aya magambo ya Mutagatifu Polikarupe, ubihanangiriza avuga ati:” Murabe abanyampuhwe, muhorane ubwira, mumurikiwe iteka n’ukuri kwa Nyagasani, we wemeye kwigira umugaragu wa bose” (Igitabo cy’imihango yo gutanga Ubwepisikopi, Ubupadiri n’Ubudiyakoni: kimwe n’umurimo w’ubusomyi n’ubuhereza; Ingingo ya 174)
Hejuru y’izi nshingano nyinshi kandi zitoroshye, Diyakoni Abel yagaragaje icyizere gikomeye ifite muri Uhoraho, maze ahitamo intego igira iti: “Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho”. Zab 118,17). Natwe tuti:” Niba Uhoraho, ari amahoro yawe, niba Uhoraho, ari ibyishimo byawe, komeza inzira watangiye, wicika intege, wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe.”
Habumukiza Joseph