NOHERI 2019: I GIKONDO , NYUMA Y’UMWAKA UMWE N’AMEZI 7, AKANA YEZU NONEHO KAVUKIYE MU NGORO NSHYA

Sangiza inkuru

 MURIBUKA ko Ku wa kane tariki ya 3/5/2018 ku gicamunsi, aribwo Isakaramentu Ritagatifu ryavanywe muri Kiliziya isanzwe ya Mutagatifu Visenti Pallotti, rikimurirwa mu nyubako yakoreshwaga nka Salle Polyvalente ya Paruwasi, kubera imirimo yo kwagura iyo Kiliziya twari twinjiyemo! Kuva icyo gihe kugeza ejo kuwa gatatu tariki ya 24/12/2019, na none ku gicamunsi, nibwo Isakaramentu Ritagatifu ryongeye  gusubizwa muri Kiliziya nshya. Kugeza ejo rero hari hashize umwaka umwe n’amezi arindwi arenzeho iminsi 21 Kristu yarimuwe mubye. Iyi Noheri ikaba itandukanye  cyane n’iyo muri 2018, kuko icyo gihe Kristu yavukiye muri chantier, none ubu akaba avukiye mu Ngoro ye ishashagirana!

 

 

Kuri iyo tariki ya 03/052018 uku niko Kiliziya yari imeze, ku gicamunsi nibwo Isakaramentu Ritagatifu ryimuriwe muri Salle ya Paruwasi, kuva icyo gihe imirimo yari isanzwe ikorerwamo irahagarikwa kuko yari yahindutse “Inzu y’Imana”

 

Uko niko ubu imeze ku ya 25/12/2019

 Iyi Noheri rero, nk’uko Padiri Ferdinand SAFARI MBITSE  wayoboye Igitambo cya Misa cyo ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri  cyatwinjije mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheri , ni umwanya udasanzwe wo kwishima, cyane cyane  ku bakristu n’inshuti za Paruwasi ya Gikondo: “Iri ni Ijoro ritagatifu, Ijoro twabonyemo Umukiza Wa Wundi Izayi yise “Emmanuel”, “Imana turikumwe”. Twishimiye kandi guhimbariza Umunsi Mukuru wa  Noheri , nk’uko twari twabyifuje, muri iyi Ngoro twubakiye  Uhoraho,  Kiliziya Nshya, none bikaba byabaye.  Bavandimwe, dukomere Imana amashyi”

 

 

Uyibonye inyuma n’imbere ntushobora kwemera ko yigeze kuba itongo

P.Ferdinand Safari Mbitse, sac, Vicaire wa Padiri Mukuru atanga inyigisho mu Misa yo mu gitaramo cya Noheri

Koko rero, muri icyo gihe cyose kingana n’umwaka umwe , amezi arindwi n’iminsi 21, ibikorwa byose bijyanye na liturujiya byirimuriwe mu cyumba mberabyombi cya Paruwasi. Kuva ku gitambo cya Misa kugeza ku isakaramentu ry’Imbabazi n’inyigisho zose. Ku bari basanzwe bakoresha iyi salle, cyane cyane ku batazi ibanga ry’Isakarmentu Ritagatifu, ntibyari byoroshye kubumvisha ko icyari ya salle  bidagaduriragamo, bagendagendegamo uko biboneye, baganiriragamo uko bashatse…,  cyahindutse “Ingoro y’Imana”  kubera ko Kistu  uri muri “Tabernacle” yagezemo.

Iyi ni misa ya mbere yabereye mu cyari salle ya Paruwasi,  yaberagamo ubukwe n’ibindi birori. Kuva icyo gihe yahindutse kiliziya kuko aho Kristu yageze Kiliziya ihita ivuka.

Ububabare bwa kabiri bw’Ishapule y’Ububabare  butwibutsa ko Igihe Herodi yashakaga kwica Umwana Yezu,  Yozefu yamuhungishirije mu gihugu cya Misiri kugeza igihe uwo Mwami atangiye. Muri icyo gihe cyose, Yezu n’ababyeyi be, babayeho mu buzima butoroshye mu buhingiro.  Burya koko ribara uwariraye ! No mu gihe Yezu amaze acubikiwe muri Salle Polyvente, aramutse  atubwiye ibyo yabonye  iwacu, twakorwa n’isoni.  Imana tugira ni uko tuzi ko ari Umwami utuza , Umwami wemera gutuzwa ahabonetse hose,  Umwami utinuba, Umwami wihanganira uko yakiriwe…

None rero ubwo yongeye guteka mu Ngoro ye i Gikondo, twatanye, dufate iya mbere, dufatanye twese tujye kumuramya, no kumusaba imbabazi no  kumwitwaraho tunamushimira ko  yemeye gutura iwacu, tuvuga tuti:

Nyagasani,
Tugushimiye kuba waremeye gutura  no kugumana natwe muri salle y’imikino
Tubabarire kuba akenshi twaribagiwe ko uhari tukagusakuriza kandi ukunda umutuzo,
Tubabarire  kuba twaragusigaga wenyine twiyibagije ko icyari salle cyahindutse Ingoro yawe,
Tubabarire kuba twaranyuraga imbere y’ubushyingiro bwawe  ntituguhe icyubahiro ukwiye twitwaje ko ari hahandi twahuriraga mbere dusakuza uko dushaka.
None rero Nyagasani, ubwo ugarutse mu Ngoro yawe, duhe imbaraga zo kukuramya uko bikwiye, kandi udufashe tugutuze no  mu ngoro  z’ingo dutuye
itahe n’Ingoro z’Imitima yacu , uhature maze utwigishe guhora  dutuje nkaWE.
Umutambagiro wa mbere nyuma y’aho Kristu yongeye gutuzwa mu Ngoro ye
Muri 2018, Kristu yavukiye muri chantier ya Kiliziya , uyu munsi muri 2019 yavukiye mu Ngoro ishashagirana,  ariko arashaka ko umutuza iwawe mu Ngoro y’Umutima wawe.

Ese witeguye kumuha umwanya mu kavure k’umutima wawe, kugira ngo ashobore kwikinga imbeho no kwihisha Herodi wahahamuwe n’ivuka rye akaba ashaka kumwivugana?

Uyu munsi ku munsi nyirizina wa Noheri, akanyamuneza  kari kose ku bakristu bose.  Ibyishimo bya Noheri  kuri bose byahuriranye n’ibyishimo byo kongera kwinjira muri Kiliziya nyuma y’umwaka  n’amezi 8 turi mu Rugendo Rutagatifu Rudasanzwe rwo kuyagura. Hari abishimiye kuba bagarutse mu Muryango, bakegera ameza matagatifu nyuma y’igihe baribamaze barifungiye amasakaramentu, hari abashimishijwe no kuha basezeranye imbere y’Imbaga y’abakristu, hari abashimishijwe  n’amafaranga bacyuye mu gikorwa cyo gufotora, hari bashimishijwe  n’ayo bavanye mu gukodesha imidoka zabo,…n’ibindi. Ku batishimye, Padiri Ferdinand yababwiye ngo:” “Utishimwe kuri uyu munsi ntagire ubwoba kuko Ivanjiri ariwe yaziye”

Uru ruhinja rwo rushobra kuba rwashimishijijwe no kuba arirwo rubaye urwa mbere rutashye  iri RIBA RYA BATISIMU mbere y’abandi kandi ryarubatswe rwibereye mu mugongo wa nyina. Mu gihe Diyakoni nawe wamubatije  ashobora ku yashimishijwe no kuba ariwe mbere ubatirije uyu mwana  bwa mbere  muri Kiliziya nshya kandi no muri iri RIBA RYA BATISIMU

 

Twakwishima twagira ariko, urugamba ruracyakomeje, ” ntitugomba “gusondeka Yezu  kuko nawe  atadusondeka,”: ahubwo tumutuze  i Gikondo kugira ngo ahature atuje

Ibyo byose rero  biradusaba kumuvana muri BANKI twamushyizemo kugira ngo twuzuze Ingoro tumutujemo. Ibi bikatwibutsa rya jambo Padiri RWASA Chrysante yavuze ubwo yahabwaga inkoni yo kongera kuyobora Paruwasi ya Gikondo kuwa 17/07/2016. Icyo gihe yagize ati:”  Buri wese nasharage  ishusho y’impuhwe z’Imana muri Paruwasi“.  Nk’uko yabisobanuye icyo gihe gusharaga ishusho y’impuhwe muri Paruwasi yacu yavugaga  byari  “ukugira uruhare mu gikorwa cyo kwagura kiliziya yacu”

Ubwo rero imirimo yo kubaka Kiliziya nyirizina isojwe, :” Gusharaga ishusho y’Impuhwe z’Imana” ni ukugira uruhare mu gukomeza kiriya gikorwa  cyo kubaka iriya nzu isigaye , no gufasha paruwasi kuvana Yezu muri Banki, gukomeza kumugenera ifunguro ryacu  ry’umunsi rimwe gusa buri kwezi, ryarindi  twise “itafari rya buri kwezi”. kugira ngo byaba ibikorwa bisigaye byaba n’iriyanguzanyo, tubajyanire rimwe. Uwo ukaba rero mukoro  uratureba twese. Twese nk’abitsamuye, dukomezwe durangwe n’ishyaka ryo kubaka kiliziya yacu.

Ntitwishimire kuba twujuje Ingoro iteye ishema kandi ifite ibyangombwa byose byuzuye ngo twibagirwe  ko dufite indi nshingano yo kuvana Yezu muri Banki nk’uko tumuvanye mu manegeka.

Ese imbaraga zatuvanye aha ngaha haba hari ikigega twari turazihunitsemo? Burya koko  babivuze ukuri, “imbaraga zidakoreshejwe zitiyongera ahubwo zigwa ingese”. Dukomeze umuhigo twihaye n’ibisigaye tuzabigeraho.

Ntibyari byoroshye kumva ukuntu twakumvira misa muri salle polyvalente mu gihe abandi bayumviraga hanze.

Umugisha baherwe muri iyi kiliziya nabo bawuhaye imirimo yo kuyagura kugira ngo igende neza kandi yihuse.
Aho twavuye   n’aho twanyuze ntibizatwibagize aho tugomba kugera , ahubwo bizadutere ishyaka ryo gukomeza kugira ngo n’ibindi tuzabigereho
Iyi Chapelle na Kiliziya ntabwo byavuye mu nkunga ya Vatikani nk’uko abatabizi babikeka, byavuye muri ya mifuka yacu, ni cya giceri watanze, ni rya tafari rya buri kwezi utanga. Dufatanye kubibungabunga

 

Dukomezanye urugendo twatangiye kuko  Nyagasani turi kumwe.

Noheri nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2020.

 

HABUMUKIZA JOSEPH

KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU

PARUWASI YA GIKONDO

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *