MU RWEGO RWO KUZAHORA BIBUKA URUHARE RWE MU KUBAKA KILIZIYA YA PARUWASI YA GIKONDO, CHAPELLE NSHYA YITIRIWE BAZINA WE
Uwo nta wundi uwo ni Nyakwigendera GASASIRA Gaspard, watabarutse ku wa gatanu tariki ya 15/11/2019. Gasasira Gaspard akaba yari umukristu wa Paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo, wamenyekanye cyane muri iyi Paruwasi, kubera ubwitange, urukundo, ibikorwa n’ishyaka yari afitiye Kiliziya muri rusange na Paruwasi ya Gikondo ku buryo bw’umwihariko.
Atabarutse asize imirimo yo kwagura Kiliziya ya Paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo, isa n’irangiye yose. Yayitangiye kuva ku gishushanyo kugeza ku isura ifite ubu.
Ku wa mbere rero tariki ya 18 Ugushyingo 2019, nibwo habaye imihango yo kumushyingura. Iyo mihango yabanzirijwe n’uwo kumusezeraho wabereye muri Chapelle nshya yubatswe kubera we, kuko ubusanzwe itari iteganyijwe, naho igitambo cya Misa kibera muri Kiliziya ifatanye n’iyo chapelle, yubakishije akanayitangira birenze urugero.
Mu nyigisho ya Padiri NIYONZIMA Eugène , Umukuru w’Umuryango w’Abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda, muri Congo no mu Bubiligi, yatanze uwo munsi, yasabye ubuyobozi bwa Paruwasi kuzagena ahantu hitirirwa Gaspard kubera uruhare rukomeye mu kubaka iyi Paruwasi.
“Ndasaba Padiri Mukuru, Abapadiri bamwungirije, Inama Nkuru ya Paruwasi n’abandi bafatanyije kuyobora iyi Paruwasi, mu bishoboka byose, ndabinginze, muzagire ikintu kimwe cyangwa ahantu hamwe , muri iyi Paruwasi, cyangwa muri iyi Ngoro, yaba inkingi imwe, yaba ari chapelle, yaba salle , yaba icyumba cy’inama, ahantu hamwe muzahitirire Mutagatifu Gaspard”.
Mbisabye Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi adahari , kuko nawe yagiye kwivuza , arwaye, ariko abamwungirije barahari n’abo bakorana bose bari hano. Ni ukuri, mbibasabye nicishije bugufi icyo kintu nikibaho, bizanshimisha cyane kandi bizashimisha bose kandi na Gaspard aho ari azanezerwa.”
Mu ijambo intumwa ya Bureau ya Paruwasi , Bwana Habumukiza Joseph yavuze mu izina ry’abakristu bose, yibukije ibikorwa byinshi Gaspard yakoreye paruwasi, maze atangaza ko ubusabe bwa Padiri Niyonzima Eugene bwahawe igisubizo. Ati: ” ubwo namugezagaho ubutumwa nagomba kuvuga, Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi, yantumye kubatangariza ko mu rwego rwo kuzakomeza kwibuka n’ibyiza Gaspard yakoreye Paruwasi yacu, Chapelle nshya izaragizwa Mutagatifu Gaspard”.
N’ubwo ubusanzwe abari mu mihango nk’iyi badakoma amashyi, uyu mwanzuro wakirijwe amashyi n’impundu z’abari aho mu Kiliziya.
Twibutse kandi ko mu byifuzo Gaspard yari yarabwiye Padiri Mukuru ubwo yari yamusuye mu minsi ya nyuma, harimo kubaka chapelle n’ibitaro, kugira ngo “abarwayi babone aho bivuriza n’aho basanga Imana. “ Dushimishijwe n’uko paruwasi yumvise icyo cyifuzo rugikubita, iyo “chapelle ” yifuzaga kubaka kugira ngo tubone aho duhurira n’imana, tuzajya tuyibukira kuri iyi chapelle imwitiriwe.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo