Mu kwishimira umupadiri wa 3 Gikondo yibarutse, ababyeyi basabwe kurera abana gikristu.

Sangiza inkuru
Hari hashize imyaka 18 Paruwasi ya Gikondo nta mupadiri ibona, ariko ku wa 29 Gicurasi 2021 yibarutse umupadiri wa 3 w’umupalotini, Padiri RUTAGANDA Abeli, wahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda. Padiri Abeli yabuhawe ari kumwe na Mugenzi Ayabagabo Gaspard wo muri paruwasi ya Rwamagana.
Padiri Abeli ( iburyo) na mugenzi we Gaspard (ibumoso) bakimara guhabwa isakaramentu ry’ubusaseredoti

Kuba rero hari hashize imyaka 18 nta mupadiri paruwasi ya Gikondo ibona, byatumye Padiri Mukuru wayo, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo Rwasa Chrysante asaba ababyeyi kurera abana babo gikristu, anibutsa ko burya Padiri adapfa kuvuka gutyo gusa ahubwo bituraka mu ngo z’abakristu zisenga zitoza abana gukunda Kiliziya ndetse zikanabashigikira mu mihamagaro yabo, yagize ati: ”Ababyeyi icyo tubasabe ni ukurera abana babo gikiristu. Burya Padiri ntabwo apfa kuvuka, avuka nyine aho agomba kuvuka. Dukeneye ingo z’abakristu zisenga zitoza abana ibikorwa by’urukundo, zitoza abana gukunda Kiliziya bakiri bato bakabashyira mu miryangoya agisiyo gatorika bakabareka bakisanzura bakabakurikirana bakabashyira mu ma korari ndetse bakanabafasha kugira uruhare mu miryangoremezo aho batuye kugira ngo bagaragare nk’abana b’abakristu kuko ni muri ibyo bikorwa Yezu adusangamo, aduhamagara adusanze mu bikorwa by’urukundo bitagatifu no ku babyeyi badushyigikiye”.

P.Abel RUTAGANDA arikumwe n’umubyeyi we ( RUTAGANDA Xaveri (ibumoso) na Mme Anastasie NYIRABUHAKE (uhagarariye Caritas ya paruwasi Gikondo)

Yakomeje agira ati: “Ntabwo nemeranya n’ababyeyi bavuga ngo abana bananiranye kuko iyo ureze umwana neza akura neza. Ndifuza ko ababyeyi bashyigikira abana mu bukristu bwabo kandi bakaberera imbuto kuko usanga hari bamwe muri bo akenshi baraguye bakavuga ngo Padiri arakabe uwo mu rundi rugo ntakabe iwacu, ibi ntabwo aribyo, Kuba padiri si uguca imiryango, kuko natwe iyo twaturutsemo iracyariho, bakwiye kumva ko kwitangira abandi nta ko bisa.
Asoza avuga ati:” Ni ibyishimo bikomeye kuba tubonye umupadiri mushya Rutaganda Abel , Imana iradukomeje mu bihe bikomeye nk’ibi ngibi , turimo bidasanzwe byo kwirinda korona virusi , tukibaruka umupadiri, ntabwo twamugize mu bihe byiza ariko mu bihe bikomeye Yezu aramuduhaye. Ni ikimenyetso gikomeye kitwereka ko turikumwe n’Imana mu butumwa.

P.Abel akikijwe n’abapadiri bafite ubutumwa kuri paruwasi Gikondo.( Padiri Mukuru na ba vicaires bombi) hamwe na Padiri J Bosco HABYARIMANA wamubanjirije( iburyo)

Nifuza ko abapadiri barushaho kuba benshi tukabona abatugwa mu ntege n’ikenurabushyo rikarushaho koroha ntitube bakeya baruha ahubwo tukaba benshi bafatikanya mu murimo w’ubutumwa kiliziya yifuza ko twasohoreza mu bakristu bo muri Paruwasi ya Gikondo.

Yasabye kumusabira kuzasazira muri iyi ntebe yicayemo bwa mbere ntarangare

Ubwo yashimiraga Imana n’umuryango we n’abapadiri bamubaye hafi mu misa ye y’umuganura, Misa ya mbere Padiri Rutaganda Abel yasomeye muri paruwasi avukamo ya Gikondo yitiriwe mutagatifu Visenti Pallotti, ahubwo yavuze ko mu mateka ye bwari ubwa mbere abonye intebe umuntu yicaramo ntarangare, ahubwo akarangamira Nyagasani ko ari intebe irimo hagati umupadiri wasomye misa yicaramo aboneraho no gusaba abakristu gukomeza kumusabira kugira ngo iriya ntebe azayisaziremo atarangaye.

Padiri Rutaganda Abeli yagize, ati: ”Mu misa ya mbere nasomye hari icyintu cyiza cyambayeho n’ubu ndabona bikomeje, ubundi ntabwo nkuze cyane ndi muto muri mwebwe ariko mu myaka maze hano ku isi ntabwo ari myinshi, ni imyaka 30 yo nyine ariko ni ubwa mbere mbonye intebe umuntu yicaramo ntarangare”.

“Iriya Ntebe nayicayemo ntabwo narangaye, ariko nagira ngo mbasabe ko kuba nyicayemo byazakomeza. Munsabire nzayisaziremo kubera ko umuntu usaza neza asaza atarangaye, ubu roho yanjye irasingiza nyagasani Imana, umutima wanjye wuzuye ibyishimo. Nishimiye ubusaseridoti nahawe.”

Yaboneyeho n’umwanya wo gushimira abamubaye hafi bose mu masengesho no mu bikorwa bitandukanye kugira ngo umunsi wo kuba padiri ugerweho avuga ko we na Padiri Gaspard baherewe rimwe ubusaseridoti ubu babaye imiyoboro Nyagasani akoresha agira ngo ageze ingabire ze ku bamurangamiye ; asaba abakristu ko babasabira kugira ngo iyo miyoboro ntizazibe ahubwo izahore ikora inshingano Kiliziya izayigenera .

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA , Arkiyepisikopi wa Kigali niwe wabahaye isakaramentu ry’ubusaseredoti

Igitambo cya misa cyabereyemo itangwa ry’iri sakaramentu ry’ubusaseredoti bwa Padiri Ayabagabo Gaspard wo muri paruwasi ya Rwamagana na Padiri Rutaganda Abeli wo muri paruwasi ya Gikondo cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda . Iyo misa yitabiriwe n’abasaseredoti baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’umukuru w’abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda , muri Congo no mu Bubiligi, Padiri Niyonzima Eugène. Hari kandi n’abakristu batari benshi cyane kubera ibihe turimo hamwe n’inshuti z’imiryango zabaherekeje.

Isabella Iradukunda Elisabeth