MASHAMI YA 2021 YIZIHIJWE MU BIHE BIDASANZWE NO MU BURYO BUDASANZWE.

Sangiza inkuru

Mu gihe hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mashami kuri iki cyumweru, abakristu  bumviye misa muri Kiliziya ya Paruwasi  yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo, bibukijwe ko Mashami y’uyu mwaka ibaye mu bihe bidasanzwe  ikaba ariyo mpamvu yizihijwe no ku buryo budasanzwe.

Kuva Covid 19 igaragaye  mu gihugu cyacu  umwaka ushize, uyu mwaka nibwo Kiliziya ishoboye kwizihiza uyu munsi mukuru wa mashami abakristu baje mu misa muri za kiliziya, kuko ubushize bitashobotse hakifashishishwa radio na televiziyo.  Uyu munsi rero, abakristu bari bakumbuye kongera kwizihiza uwo munsi mukuru, ariko na none bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo dore ko ntaho kirajya.  Ibyo rero nibyo bisobanura ibihe bidasanzwe turimo.

Misa zose zatangiriye hanze ariko abakristu bari imbere mu kiliziya

Mu gihe ubundi misa 5 zo kuri uwo munsi wasangaga kiliziya yakubise yuzuye, abatashoboye kubona  imyanya imbere mu kiliziya bayikurikira bari hanze , muri iki gihe siko bimeze kuko iyo umubare w’abemerewe kwinjira mu kiliziya wuzuye , abasigaye basabwa gusubira mu ngo zabo. Amabwiriza ariho ubu akaba yemerera za kiliziya zafunguwe kutarenza 30% by’imyanya kiliziya ifite. Ibi bikaba biri muri bimwe byagaragaje none  ko Mashami y’uyu mwaka yizihijwe mu buryo budasanzwe.

Misa ya mbere: Padiri Sylvestre na Diyakoni Abeli
Misa ya kabiri: Padiri Dominiko na Diyakoni Abeli

Ibindi bintu 2 byagaragaje ko yizihijwe mu buryo budasanzwe ni uko ubundi misa yo kuri uyu munsi wa Mashami yatangiriraga hanze, abakristu bose bari hanze, bamara guhesha amashami  bazanye umugisha, bose bagakora umutambagiro  binjira mu kiliziya. Uyu munsi rero siko byari bimeze, kuko uretse abasaseredoti, abahereza n’abasomyi bari bateganyijwe, abakristu bandi bose basigaye bagumye imbere mu kiliziya mu myanya yabo. Icya nyuma cyerekanye ko Mashami y’uyu mwaka yizihijwe mu buryo budasanzwe, ni uko mu misa zose uko ari eshatu Diyakoni Abeli ari watanze inyigisho imwe kandi isa mu misa zose.

BOSE BASABWE KUMENYA ISAHA YA YEZU

Isaha ya Yezu kuri wowe ni iyihe?

Mu nyigisho Diyakoni Abeli yatanze nyuma y’ivanjili y’ububabare bwa Yezu,  inyigisho yamaze iminota 14 gusa, yasabye abakristu kumenya isaha ya Yezu.  Ayibasobanurira, yagize ati:”

“Isaha ya Yezu ni isaha y’akababaro ; ni isaha y’urupfu rwe; ni isaha Imana yiheshejeho ikuzo, ni isaha isi yaciriweho urubanza; ni isaha Yezu yari ari ku musaraba. Ni isaha twakirijweho; ni isaha twakiriyeho agakiza. Ni kuri iyo saha Yezu yaduteguje kuva kera na kare agira ati : «  Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze » (Quand j’aurai été élevé  de terre, j’attirerai  à moi tous les hommes » (Yh.12,32)

Yakomeje agira ati:” Yezu amaze gupfa nibwo benshi bemeye ko koko yari Umwana w’Imana. Ng’icyo igisobanuro cy’isaha ya Yezu. Isaha yadupfiriyeho;  isaha yaducunguriyeho”.

Buri wese afite “isaha ya Yezu” yihariye

Nk’uko yabigaragaje, buri muntu, buri mukristu asubije amaso inyuma, agakebuka mu buzima bwe , byanze bikunze hari aho yagera akiyamira nk’uriya musirikare wiyamiriye Yezu amaze aguca, akamenya kandi agahamya ko koko yari “Umwana w’Imana”:  ” Ariko buri wese mu buzima bwe, ashobora kubonamo isaha ya Yezu . Mu buzima bwanjye bwa buri munsi, mu byo nkora, mu myaka yanjye, abakuze, abakiri bato,  isaha ya Yezu ni iyihe ? Nk’umukristu isaha ya Yezu ni iyihe ? Buri wese afite isaha ye yihariye: …Abakiri mu ishuri bashobora kuvuga ko isahya ya Yezu ari igihe batsinze ibizamini, bakabitsinda neza. Abafite akazi bakavuga ko isaha ya Yezu ari igihe babonyeho akazi. Abafite urubyaro bati : ni isaha Imana yampereyeho akana. Nanjye nkaba navuga nti “isaha ya Yezu ni isaha niyemejeho kumukurikira , nkahabwa ubudiyakoni”. Buri wese rero ashobora kuzirikana isaha ya Yezu mu buzima bwe.”

Yasoje  iyi ngingo ijyanye n’isaha ya Yezu ashishikariza buri mukristu,  cyane cyane muri  iki Cyumweru Gitagatifu twatangiye , kuzirikana ku isaha ya Yezu iri muri we, maze akareba ibyo atabashije gukora mu byumweru 5 bishize by’igisibo, kugira ngo abikore muri iki Cyumweru Gitagatifu twinjiyemo. Mbese iki cyumweru Gitagatifu dutangiye buri wese akazagisohokemo ari umutagatifu nk’uko ari icyumweru gitagatifu.

ISAHA YA YEZU MURI NJYE IRI HEHE?

Mbere yo kujya ku yindi ngingo yigishije irebana no kumenya no gukoresha neza ingabire Imana yaduhaye, reka munyemerere tubanze  twishakashakemo buri wese iyo saha ye ya Yezu,  nayibona bizabimworoheye no gutahura ingabire Imana yamuhaye no kumenya kuzikoresha uko bikwiye. Reka rero mbifurize mwese kuzasohoka muri iki Cyumweru Gitagatifu buri wese yarabonye iyo saha ya Yezu  kuko ariyo nzira igana ubutagatifu.

Mugire Icyumweru  Gitagatifu cyiza !

HABUMUKIZA JOSEPH