Mana wandize muri Covid-19, nzagushimira nimazeyo

Sangiza inkuru
Mana warandinze ntacyambuza kugushimira

Tugeze muri ya minsi isoza umwaka ikanatwinjiza mu mwaka mushya. Mu butumwa paruwasi ya gikondo yatwoherereje butwibutsa wa mugenzo mwiza  wo gusoza umwaka no gutangira umushya turi kumwe n’Imana umubyeyi usumba abandi babyeyi, iragira iti: ” Uhoraho nzakwitura iki mu byiza byose wampaye?” (Zb115:12). Niba dusanzwe tujya gusura ababyeyi n’incuti zacu  muri iki gihe cy’iminsi mikuru, tukanabashyira utuntu: nk’agafuka k’umuceri, igitenge gishya, agakoti gashya, udukweto dushya, icyo kunywa n’ibindi byinshi akenshi dutegura dukurikije icyo tuzi bakunda, amaturo dukwiye gutura Imana Umubyeyi usumba abo bose yo  yangana iki? N’ubwo COVID- 19 isa n’idashaka kuduha agahenge, ntizatubuze gukomera kuri uwo mugenzo mwiza udufasha  kunoza umubano  wacu n’Imana, cyane cyane ko noneho n’ikoranabuhanga ryabyoroheje.

Gutura si ukwikiza icyo urambiwe, ni ugutoranya ikinyura Imana
Kayini na murumuna we Abeli bashyiriye Imana amaturo yabo, Imana ishima irya Abeli.

Umugenzo mwiza wo gushimira Imana si uwa none. Tuwusanga henshi muri Bibiliya. Dufashe urugero mu Gitabo cy’Intagiriro, tuhasanga nkuru y’abavandimwe babiri: Kayini na murumuna we Abeli. Abo nibo babaye aba mbere mu mateka y’uyu mugenzo: « Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo ye avuye mu myaka y’imirima ye. Abeli nawe azana  uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amaturo ye, ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. » ( Intg4,4-5a). Ibi biratwumvisha ko ituro atari ikintu umuntu apfa kubangatana ngo ashyiriye Uhoraho. Ituro rirategurwa, ituro riva ku mutima. Nk’uko umenya ikintu umubyeyi wawe akunda , ukaba aricyo umuhitiramo, n’ituro rigenewe Uhoraho riratoranywa, dukurikije icyo Uhoraho akunda, nk’uko aya magambo y’Indirimo abyibutsa:

“Mana y’ishema, Shyikira Mana Ihoraho , Shyikira Mana nzima ituro ryarobanuwe mu yandi yose, Dawe ryakire, Dawe rihe umugisha uritagatifuze, Dawe, ryemere rikunogere ….”

Kayini na Abeli bombi bashyiriye Imana amaturo yabo, nyamara Imana ishima gusa irya Abeli. Buri wese  yifuza ko ituro atanze ryakirwa. Ibanga rero ntarindi: Kugenza nk’Abeli.  Abeli ntiyagundiriye amatungo ye, atoranya uburiza, ahubwo nibwo yahisemo ndetseagerekaho  n’ibinure byayo”.

Reka nibarize:

Ese ko Abeli yatoranyije “uburiza mu matungo ye”

Twe tugatoranya utumasa tubonye tunatanashishe?

Ese ko Abeli yageretseho “ibinure” by’uburiza yabaze

Twe tukaba tugerekaho amaganya  n’imyitotombo?

Muragira ngo  imiyoboro y’imigisha inyure hehe?

Twitondere amaturo tuzanira Uhoraho. N’ubwo turi mu bihe ubukungu bwifashe nabi cyane kubera icyorezo cya COVID-19, tukaba tugeze mu bihe byo kwishyura imisoro itandukanye no kwishyurira abana minerval bari mu mashuri, ntabwo Imana yemera ituro tuvanye mu buryo butanoze.  Abayisiraheri bamwe baguye  mu bishuko byo gushakishiriza mu nzira zitanoze ituro bashyira Uhoraho, maze Uhoraho abibona kare abatumaho Umuhanuzi Malakiya kubaburira ababwira aya magambo:”

«Sinkibishimira na gato, … n’amaturo yanyu ndayanze. Murazana   itungo munyaze, iricumbagira cyangwa irirwaye mukarintura ; bene ayo maturo nshobora se kuyakira? » ( Mal 1,10; 13).

Ubusanzwe ituro ni imbuto isoromwa ku giti cy’ukwemera, ”Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini” ( Heb11,4), kuko  atagundiriye, yemeye kurekura, atanga umugabane mwiza, ahitamo  gutura “uburiza mu matungo ye”, Imana ibimugororera  yakira ituro rye.

Nk’uko buri giti cyera imbuto zacyo, n’amaturo yacu ni imbuto z’ukwemera kwacu

 Imana igendana natwe muri COVID nk’uko yagendanye n’abayisiraheri mu butayu

Mana waturindiye rwa gati muri covid-19, natwe tuzahora tugushimira!

Nk’uko Imana yigaragarije umuryango wayo inshuro nyinshi mu butayu, ninako ikomeje kutwigaragariza  muri iki gihe icyorezo cya coronavirus kikitwugarije. Kubona coronavirus idupfuka umunwa n’amazuru amezi n’amezi tukaba tukiriho! Kubona Coronavirus iheza mu ngo umugabo, umugore n’urubyaro rwabo, bakirirwa barebana bafungiranye nk’inka ziri mu biraro, kandi ubusanzwe tuvuga ko utasohotse atamara kabiri. Ese ibitangaza bisumbye ibi, ni ibihe? ” Abo Uhoraho yarwanyeho nibabyivugire”( Zb107:2), jye nabonye ukuboko kwayo muri ibi bihe,  “ni iki  cyatuma ntagushimira Nyagasani, ko ari wowe nkesha byose, nabuzwa n’iki guterura ndirimba mvuga nti: shimwa Nyagushimwa!”

Amabanga 4 yo kwitabwaho igihe utegura ituro ryawe:

Igihe utegura ituro ryawe, zirikana ko ituro rigenewe Imana, kandi ko iribona maze uritangane:

Tanga ituro ryawe uko wifite, Yezu azavuga ati: “uriya ….arushije abandi gutura” (Lk 21,3)
  1. Umutima wizera kandi ufite ukwemera:  ”Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini” ( Heb11,4).
  2. Umutima wishimye: “Utanganye umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo atanze”( 2 Rom8,12)
  3. Umutima ucyeye: Kumva uritanze udafite inkomanga ku mutima
  4. Umutima wicisha bugufi: Kuritanga wicishije bugufi wibuka ko uwo urigeneye asanzwe ari Umugaba wa byose.

Icyo ubonye watura Imana udashoboye kugishyira muri iyo bahasha wakinyuza kuri imwe muri izi konti za paruwasi:

  • BK( UBWUBATSI): 00040 0038 4298 17
  • BK( ISANZWE):00040 0028 3787 95
  • BPR: 402 1181 587 11 
  • MOMO PAY: *182*8*1*030766# 
    • IKITONDERWA:  IGIHE UNYUJIJE ITURO RYAWE KURI BANKI, SHYIRA BORDEREAU YAWE MURI YA BAHASHA  MBERE YO KUYIGARURA KURI PARUWASI

HABUMUKIZA Joseph