KWITA KU BAKENE ISI ITAZI: IBANGA RYO KUBONA “VISA” IGEZA MU IJURU

Sangiza inkuru

Ku cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021 wari umunsi w’ibyishimo mu muryango w’Ababikira b’Inshuti z’Abakene.  Abanovisi 7   bavuze  bwa mbere ” Yego ndabishaka” bakora amasezerano ya mbere abinjiza mu muryango. Abandi babikira 5 basubira muri “yego ndabishaka” basezerana kwiyegurira Imana burundu. Amasezerano yabo yakiriwe na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali wayoboye igitambo cya misa. Impanuro zinyuranye bahawe  uwo munsi zose zagarukaga ku butumwa umuryango wabo ufite. Padiri Eugène NIYONZIMA, Umukuru w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, muri Congo no mu Bubiligi, nk’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abihayimana mu Rwanda, ntiyabahaye impanuro gusa ahubwo yanabahishuriye ibanga rizabahesha “VISA”igeza mu ijuru: kwita ku byiciro bitatu by’abakene isi itazi :

Bahamagariwe kwita ku bakene isi itazi

 

UMUKENE UDAFITE ICYO AKENEYE:

Padiri Eugene asobanura iki kiciro avuze ari ” wa wundi udafite icyo akeneye, wa wundi wibwira ko afite byose, wa wundi  wibwira ko afite aho ageze, wa wundi wibwira ko nta kintu akeneye mu buzima bwe, ahubwo   ko yakwikingirana ubundi akirira ibyo yaruhiye. Uriya ni umukene ukabije cyane kuko akeneye abandi, akeneye kumva ko undi muntu Imana yamuremeye ari ubutunzi kuri we.”

UMUKENE UDAFITE UWO AKENEYE

Ni “umwe uvuga ngo uzibane nanjye nzibana. Umwe ubwira ba genzi be ngo uzace  ku muharuro wawe  nanjye nzaca ku wanjye. Uriya nawe ni umukene ndetse uri hafi  gutindahara. Ntimuzamwibagirwe, muzamwibutse ko kubaho ari ukubana, mumwibutse ko ntawigira.”

Mugenzi wawe nibwo butunzi bwawe

UMUKENE UDAKENEYE IMANA:

Padiri Eugène yamusobanuye muri aya magambo: “uwo nguwo rwose  navuga ko ari ku rwego rwa nyuma rwa ba bandi bagiye kurenguka. Bamwe bibwira ko Imana ntacyo ibamariye, ko nta n’icyo bayikeneyeho ahubwo bakikingirana ngo barye ibyabo ntawe ubuhagaze hejuru. Uriya mukene aragowe.”   Yasabye Ababikira kuzamwitaho , kumwigisha no kumusobanurira ko “umutima wacu udashobora gutuza utaratura muri Nyagasani.”

 Yasoje impanuro ze agira ati: “Ubwo butumwa nimwabukora muzaba mubonye VISA izabageza mu ijuru.”

HABUMUKIZA Joseph