Kuri Pasika abakristu basabwe kuba abahamya ba Yezu wazutse

Sangiza inkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata 2021, Kiliziya  gatolika mu Rwanda yizihije Pasika hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid 19, aho kiliziya yafunguwe yemerewe kutarenza abakristu bangana na 30%  by’imyanya ifite. Abayobozi ba Kiliziya n’abakristu bakaba babishimiye Imana,  kuko umwaka ushize ho bitakunze bitewe na “Guma mu rugo”. Abumviye misa muri kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo, byari akarusho kuko iyi Pasika ariyo ya mbere bumviye muri Kiliziya nshya kuva aho itahiwe ku itariki ya 22 Mutarama 2020. Wabaye n’umwanya wihariye wo guhabwa ubutumwa bunyuranye ariko bwose buganisha ku kuba umuhamya wa Yezu.

“COVID 19  yadukumbuje kuba na n’Uhoraho”

Yezu yazutse, Alleluiya, alleluiya!

Mu ntangiriro y’Igitambo cya Misa ya I, Padiri Eugène NIYONZIMA, Umukuru w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Bubiligi, yabaye akimara kuramutsa abakristu ngo: “Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe! Kristu yazutse alleluia! alleluya”, maze yikirizwa n’urufaya rw’amashyi n’impundu nyinshi. Umutuzo ugarutse,ati:”Mbabwire,ibi bintu narimbikumbuye! Cyakora corona bazayigaye ikindi, n’ubwo yatubujije byinshi, ikadutera ibibazo byinshi, yadukumbuje kubana n’Uhoraho.” Yakomeje  agira ati:“Ntituje ngo twicare gusa ngo twizihirwe kuko yazutse,  ahubwo tuje no gufata ubutumwa. Ubutumwa bwo kumuhamya igihe n’imbura gihe,  uko byaba bimeze kose n’ubwo turi mu bihe bikomeye. Turaje ngo twongere tumusubiriremo rya sezerano ryacu, ngo “Nyagasani niyemeje kuguhamya uko bizagenda kose”.

” Duhamagariwe twese kuba abahamya ba Kristu” ( P. Eugene)

Isi ntikeneye abigisha, ikeneye abahamya

Mu nyigisho ye y’uwo munsi, Padiri Eugene yagaragaje akamaro k’ubuhamya mu buzima bwa gikristu, abihuza n’ibyo Papa Pawulo VI yavuze muri 1974, ati: “Isi ya none ikeneye cyane abahamya kurusha uko ikeneye abigisha. Kuko n’abo bigisha impamvu bumvwa ni uko batigisha gusa ahubwo baba ari n’abahamya ba Kristu.”

Abahamya ba mbere b’izuka rya Yezu

Ahereye ku rugero rw’Abahamya ba mbere  b’izuka rya Kristu, aribo Madalena, Yohani na Simoni Petero, yasabye buri wese kuba umuhamya wa Yezu; yagize ati : « Duhamagariwe twese kuba abahamya. Waba uri umunyantege nke nka Petero, waba ugenda intambwe ntizihute, reka buri wese agende ku rugero rwe, buri wese agende ku mbaraga ze,  ariko umenye ko muri izo mbaraga nke zawe,  hari benshi uzafasha kumenya ko Yezu yazutse. Hari ibimenyetso byinshi uzerekana,  bigaragaza ko Yezu yazutse. Wowe ukiri muto, imbaraga zawe zikoreshe,  ariko wumve n’abakuru ariko kandi ugere kuri rwa rukundo,  rutuma uhishurirwa n’ibyo abandi bataramenya. »

 

Kuba umuhamya bisaba kurenga gatigisimu twigishijwe

Abanyarwanda baritegereje basanga “kora ndebe iruta vuga numve”, na padiri nawe ati: “Mu bukristu bwacu,  dusabwa kurenga gatigisimu twigishijwe,  kurenga bya bindi twagize umuco, ahubwo tukagera ku rukundo rwa Kristu, kugira ngo tube abahamya, nka Yohani, mu bihe bikomeye, utaratinye kwemera ko Yezu wazutse, n’ubwo abandi bari batarabyemera. Mu gihe Mariya  Madalena yavugaga ati bamutwaye, bamwibye, mu gihe Petero yari yagarukiye ku myenda,  Yohani wamukunze kurusha abandi,  we yaremeye aravuga ati :”ni Yezu wazutse.”

Umuhamya nyanwe “arebesha amaso y’ukwemera”

“Turebane amasoy’ukwemera” ( Diyakoni Abeli)

Mu nyigisho Diyakoni Abeli yatanze mu misa ya 2 n’iya 3, yashishikarije abakristu “kurebana amaso y’ukwemera” kugira ngo babe koko abahamya ba Yezu wazutse. Kurebana amaso y’ukwemera  bifasha gucengera ibanga ry’ibyishimo tuvoma mu minsi y’inyabutatu ya Pasika.  Aho amaso asanzwe ashobora kugarukira ku gahinda gaterwa  n’ububabare n’urupfu  rw’agashinyaguro bya Kristu, “amaso y’ukwemera” yo aracengera  akagera ku isoko y’ibyishimo dusanga muri iyo minsi itatu ibanziriza Pasika.

Amaso y’ukwemera arenga agahinda k’iminsi y’inyabutatu akayitahuramo isoko y’ibyishimo byacu

Amaso y’ukwemera, abona mu wa Kane Mutagatifu umunsi “Yezu yaremyeho Isakaramentu ry’Ukarisitiya”, yadusigiye nk’ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje, kandi ko kuri uwo munsi Yezu aba “yiyemeje kudusukura twese kugira ngo dukomeze urugendo nk’abakristu tumutunganire” bityo ” arema n’isakaramentu ry’ubusaseredoti ritagatifuza imbaga y’abakristu”. Amaso y’ukwera abasha gucengera amagambo  ” mfite inyota”  Kristu yavugiye ku musaraba ku wa Gatanu Mutagatifu agiye guca, akayabonamo “inyota yo kutubumbira mu bumwe bwe”. Amaso y’ukwemera acengerana ugutuza ku wa Gatandatu Mutagatifu, akazamura mu mateka y’agakiza ka muntu “ibyishimo  by’ibyiza Imana yamugiriye.”

Umukristu ufite amaso y’ukwemera yizihiza Umunsi w’izuka rya Nyagasani, pasika, “ahamya ko nawe ko atazapfa ahubwo ko azaramba kugira ngo yamamaze ibikorwa by’Uhoraho”

“Aritegereza , aremera”

Yakomeje agira ati: “Twemere tuzukane na Nyagasani, twange gupfa duhagaze ahubwo dushikame mu bukristu bwacu twamamaze ibyiza by’Uhoraho”.

Kurebana amaso y’ukwemera bidufasha kutiheba  igihe twugarijwe n’ibyago cyangwa amakuba, twibaza ngo ninde uzadukiza corona virusi. Kurebana amaso y’ukwemera bituma tudacika intege twibaza nka ba bagore bazindutse bajya kureba imva ya Yezu bati: ” ninde uzadukuriraho ibuye?” ahubwo ku bw’ukwemera bari bafite bagakomeza urugendo rwabo.

Yasoje inyigisho ye agira ati:” Icyo dusabwa ni ukurebana amaso yuzuye ukwemera, tukamera nka Yohani ageze iruhande rw’imva. Yarahageze aritegereza maze aremera. Dusabe kigira amaso y’ukwemera, turebane isi yacu amaso afite ukwemera,  turebe ibibazo  dufite, turebe corona virusi ukuntu irimo kubishya ubuzima, maze twemere , bityo pasika yacu yongere idushyiremo uwo mutima wemera ko tutazapfa ahubwo ko tuzashikama tukamamaza ibikorwa by’Uhoraho.”

Ba umuhamya wa Yezu umuha icyo wamusezeranyije

“Ndashimira abakristu batigeze bahinyuka ku rugamba bajyanyeho na Yezu, babaye abahamya ba Yezu mu bihe bikomeye…” ( P.Chrysante)

Mu butumwa Padiri Mukuru Rwasa Chrysante yatanze uwo munsi mu misa zose, nawe yagarutse ku ngabire yo kuba umuhamya wa Kristu, ashimira ubufatanye bwagaragajwe mu bikorwa byo kwagura Kiliziya, ariko yibutsa ko umwenda  Paruwasi yafashe utarishyurwa ahubwo ko ugenda urushaho gukura muri ibi bihe bya Covid 19. Yashimiye cyane abakomeje umuhigo bagiriye Yezu wo kumuha rimwe mu kwezi  “ifunguro ryabo”, kugira ngo iyo nguzanyo yishyurwe, ariko bamwe bakaba barisubiyeho cyangwa barabyibagiwe. Nyamara banki yo ntiyisubiraho nta n’ubwo ijya yibagirwa.

Kuba umuhamya bikenewe cyane mu bihe bikomeye

Biradusaba rero guhagarara gitwari tukaba abahamya ba Kristu no muri COVID 19. Erega n’ubundi umuntu ntaba umuhamya gusa mu bihe by’amahoro, ahubwo akenewe cyane mu bihe bikomeye, kandi bigasaba ko agira icyo yigomwa ! Burya kandi ngo “nta wakomeye kuri Yezu wikoreye amaboko”. Tubizirikane twibuka ko n’ubwo turi muri covid, inguzanyo paruwasi yafashe yo itigeze igabanuka, ahubwo uko iminsi ishira yo «irushaho gukura ».  Hari uburyo bwinshi bwo kubera Kristu umuhamya muri iki kibazo :

 

 

  1. Kuguriza Paruwasi amafaranga dufite, tudakeneye gukoresha vuba, tukazayasubizwa gahoro gahoro nta nyungu yindi irenzeho uretse iyo kurwanira ishyaka Kristu.
  2. Gutanga rya tafari rya buri kwezi cyangwa rya funguro rimwe buri kwezi twemereye Yezu.
  3. Kwitabira gutangira igihe ituro rya Kiliziya.
  4. Kugira indi mpano cyangwa inkunga wiyemeza gutanga yafasha Paruwasi kurangiza kwishyura umwenda ifitiye banki.
  5. Kuba umukangurambaga wa paruwasi muri iki gikorwa , kugira ngo iyi mpuruza igere aho bishoboka hose.   

Duhuze amaboko n’ubushobozi, tube abahamya ba Kristu, maze icyo buri wese abonye akinyuze ahakurikira

  1. KONTI Y’UBWUBATSI YA PARUWASI : 00040-0384298-17 BK
  2. MOMO PAY  YA PARUWASI: 030766

HABUMUKIZA Joseph