KONGERA UMUBARE W’ABAFASHA B’INGO BIZAFASHA GUKUMIRA KARE IBIBAZO BY’AMAKIMBIRANE MU NGO NO MU MIRYANGO
Abashinzwe servisi z’ubusugire bw’ingo muri paruwasi zigize Zone Pastorale ya Kicukiro, arizo paruwasi Kacyiru, Remera, Kicukiro na Gikondo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, bahuriye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti ya Gikondo mu mwiherero wabo wa buri kwezi, bungurana ibitekerezo ku butumwa bwabo.
Ubwo yatangizaga ayo mahugurwa yabo y’umunsi umwe, Padiri Rwasa Chrysante, Padiri Mukuru wa Paruwasi Gikondo, yabibukije ko ubutumwa bafite bureba ” ikenurabushyo rijyanye n’ubuzima bw’umuryango” ariko uwo muryango ukaba warahungabanyijwe n’ibibazo byinshi binyuranye. Yagize ati: ” Ubutumwa bwanyu bureba ikenurabushyo ryimbitse rijyanye n’ubuzima bw’umuryango, umuryango ugenda uhungabana, kandi bikagaragara ko (abawugize) bahungabanira mu ntangiriro z’ubuzima.”
Yabasabye guhora bazirikana ko ubwo butumwa bafite ” bugamije guharanira ko ubuzima bwakomeza kugira agaciro kuko Imana yabuhaye agaciro gakomeye igihe yemera kwisanisha na muntu. Niyo mpamvu duharanira icyatuma ubuwima bugira agaciro gasagambye kandi agaciro gahora kerekana ko muntu ari ikiremwa gisumba ibindi biremwa byose, kuko yaremanywe isura y’Imana.”
Yakomeje abibutsa kandi ko n’ubwo Servvisi y’ingo muri paruwasi ikora ubutumwa bwayo ahanini mu ibanga, bukaba n’ubutumwa butuje, ubutumwa butagaragara hanze, ko ubutumwa bwabo ari ingenzi kuko “butanga ubuzima”, servisi yabo yunganira paruwasi mu gukenura ubushyo bw’abakristu. Yagize ati: “Servisi y’ingo muri paruwasi ni servisi ituje, kuko irimo ubuzima, mukora akazi katagaragara ariko k’ingenzi yunganira ikenurabushyo muri rusange mu buzima bwa paruwasi.”
Yasoje ijambo rye asaba ko umubare w’abafasha b’ingo wakongerwa ndetse ababishinzwe bakanatekereza uburyo haba “décentralisation” muri gahunda y’ubusugire bw’ingo, kugira ngo abashinzwe ubusugire bw’ingo n’abafasha b’ingo ntibagarukire gusa ku rwego rwa paruwasi no ku bigo nderabuzima, ahubwo babe bagera ku no rwego rw’Impuzamiryangoremezo. Ibyo bikaba bisaba ko umubare wabo wongerwa ku buryo umubare wabo wagera kuri 3, 4 cyangwa 1o, kugira ngo babashe gukumira kare ibibazo byinshi bisenya ingo n’imiryango muri rusange. Mu magambo ye yagize, ati:” Kongera umubare w’abafasha b’ingo ni uburyo bwiza bwafasha gukumira kare amakimbirane yo mu ngo. Abafasha b’ingo babaye benshi muri paruwasi, burya na paruwasi iba yamaze gutekana kuko ibibazo byose sosiyeti ifite biri mu ngo kandi urugo niho twese dukomora ubuzima buzira umuze, ni naho tunakomora ubusabane hagati y’ababana.”
Nk’uko yabisobanuye na none, izo ngo zirimo amashami menshi anyuranye bitewe n’ibibazo zifite: ingo z’abantu bibana kandi nabo bekeneye kororoka; ingo z’abana birera usanga batumva n’ibyo bibazo; abana bafite ubwonko businziriye kubera ababyeyi babo; abana bavukira mu ngaruka z’amateka y’ibibazo ababyeyi babo banyuzemo; hakaba n’ikibazo cyihariye muri iki gihe cy’ingo/couples nyinshi zitabyara…”
Bigaragara ko ibibazo byugarije ingo n’imiryango ari uruhuri, kubikemura nabyo bisaba ubufatanye bubangutse kandi bw’inzego zose. Kongera umubare w’abafasha b’ingo, yaba imwe mu ngamba zo kubungabunga ikintu cyose cyaza gihungabanya ingo n’imiryango. Tumenyereye kumva bavuga ngo “Zirara zishya bwacya zikazima”. Buriya wasanga ziriya ngo zigana uriya mukozi ushinzwe servisi y’ingo kuri paruwasi cyangwa ku kigo nderabuzima, zimugerayo icyo kibatsi cy’umurimo cyasinziriye kare, ibyo abenshi bitiranya no kuzima. Kubera ko bagerayo cyasinziriye biraborohera kwivugira ibindi iyo bazegezeyo, ariko basubira mu rugo bumaze kwira cya kibatsi kikongera kikaka. Umufasha w’ingo rero aramutse aturanye n’abo yaba uwa mbere mu kubatabara no kubafasha kuzimya inzu , ndetse ashobore no kumenya aho uwo muriro uturuka, bafatanye gukuraho icyatera indi nkongi.
HABUMUKIZA Joseph