Myr Antoni Kardinali Kambanda yakiriye amasezerano y’ababikira 12 muri kiliziya nshya ya Gikondo

Sangiza inkuru

Ku cyumweru cya VI cya Pasika cyo kuwa 09/05/2021, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda,Umushumba w’Arkidiyosei ya Kigali yakiriye amasezerano ya mbere n’ay’aburundu y’Ababikira b’Inshuti z’Abakene, imihango yarebereye muri Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti. Wari umunsi udasanzwe w’ibyishimo ku bakiristu bose  no ku babyeyi b’ababikira bakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana by’umwihariko.

Nyuma yo Kuvuga “Yego ndabishaka”, basezeranye gukurikira Yezu Kristu Inshuti y’Abakene, mu bumanzi, mu bukene, mu kumvira no gufasha abakene  batarobanuye.

Uyu muhango wo gukora amasezerano wabaye mu byiciro bibiri. Mu kiciro cya mbere, abanovisi 7 bakoze amasezerano ya mbere, mu kiciro cya kabiri, ababikira 5 bakora  aya burundu. Ni umuhango witabiriwe n’abapadiri batandukanye barimo Umukuru w’Abapallottini mu Rwanda  muri Congo no mu Bubiligi, Padiri Niyonzima Eugène, hamwe n’abandi bihayimana n’abasaseredoti bakorera ubutumwa mu maparuwasi anyuranye, harimo na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo yabereyemo ayo masezerano.

Buri wese yavuze isezerano rye ashyize ukuboko kw’iburyo hejuru

Baba abakoze amasezerano ya mbere, baba abakoze  aya burundu bose basabye bakuru babo ndetse n’abandi bihayimana inkunga y’isengesho no gukomeza kubagira inama kugira ngo ubutumwa bwabo bazabukore neza batinuba,no kuba koko inshuti z’abakene.

Abasezeranye kwiyegurira Imana burundu babigaragaje baryama bubitse inda

Mu ijambo rye, uhagarariye abapadiri b’abapallottini mu Rwanda no muri Congo no mu Bubiligi  Padiri Eugène Niyonzima yashimiye cyane Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda kuba yaje kwakira amasezerano,  anashimira ababikira b’Inshuti z’Abakene ibikorwa bitandukanye bakora birimo gufasha abarwayi n’abakene, anabatungira urutoki aho basanga abandi bakene bakwiye kwitaho. Yagize ati: “Ndashimira Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda nk’umubyeyi watuzaniye inkuru nziza idufasha gusenga, ndashimira n’Imana yakudutumyeho ikaguha ubutumwa bukomeye buri hagati muritwe, uwabatoye azabahore iruhande natwe ntituzahwema kubasabira ku Mana.”

Yakomeje ati:

”Bashiki, bacu kuba mwaremeye kugira aya masezerano turabashimiye kuba mwaremeye kuba umuhamagaro w’Imana, buriya inshuti z’abakene namwe murizo. Biranshimisha iyo ngiye CHUK (Kwa muganga) ngasanga umubikira w’Inshuti z’Abakene yiyegamije umurwayi atari uko hari icyo bapfana atari uko hari ikindi abikorera, ahubwo abikorera ikuzo ry’Imana. Muragahorana uwo mutima!”

Kubabona mugenda mu modoka ntacyo bimbwiye ariko kubabona mubagara ibishyimbo by’abakene munatoranya amasaka y’abakene, bamwe batabyishoboreye bimpa gutekereza icyo Imana yaduhamagariye. Imana yaduhamagariye kuyibera amaboko yayo no kugaragariza abandi urukundo. Muramenye ntimuzabone isha itamba ngo n’urwo mwari mwambaye ngo murute. Ntibizabakange. Isi ntizabashuke, kuko muri inshuti z’abakene.

Reka mbarangire n’ahandi mwasanga abakene: Muzarebe umukene udafite icyo akeneye;  wa wundi wibwira ko afite byose; wa wundi wibwira ko yageze iyo ajya. Uwo aba ari umukene ukabije cyane, kuko uwo akeneye urukundo rw’Imana. Muzarebe kandi na wa wundi wumva ko ntawe akeneye,ko yihagije muzamubwire ko kubaho ari ukubana mumwibutse ko ntawigira. Ndetse n’Umukene udakeneye Imana: muzamwibutse ko umutima utazatuza utaratura muri Nyagasani. Ubwo butumwa nimubukora, muzaba mubonye impamba izabageza mu ijuru.”

Asoza igitambo cya Misa no kwakira amasezerano yabo, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda nawe yabwiye abahawe amasezerano ya mbere ko umuntu adasezerana kwiyegurira Imana mu myaka itatu gusa, abasaba ko nabo bazakomeza bakagera no ku ya burundu bagafatira urugero ku basezeranye aya burundu bari baratangiye nkabo.

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda akikijwe n’abadiyakoni nabo bitegura kwiyegurira Imana burundu mbere yo guhabwa ubusaseredoti mu minsi ya vuba.

Yagize ati:” Ababikira basezeranye turabashimira kwitabira umuhamagaro w’Imana  kwitanga batizigamira. Turabashimira Ababikira b’Inshuti z’Abakene mu butumwa bakora. Muri inkingi zikomeye n’amaboko ya Kiliziya.”

Yashimiye abakiristu bo muri paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti uko bakiriye amasezerano y’Ababikira b’Inshuti z’Abakene no kuba bariyubakiye Kiliziya nziza igizwe n’amatafari ariko yubatswe n’ukwemera n’urukundo rw’Imana mu bwitange bw’abakiristu bishushanya Kiliziya: umuryango w’Imana ugizwe n’amatafari mazima ariyo abakristu.

Kuri ubu ikaba ibonye inkingi nzima z’ababikira basezeraniye Imana avuga ko byose ari ibyukaba Kiliziya nzima umuryango w’Imana .

Isabella Iradukunda Elisabeth