Iyi “chantier” turimo nitutayitagatifurizamo tuzayihindaniramo”
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/05/2018, mu nyigisho Padiri Mukuru Rwasa Chrysante yatanze mu gitambo cya misa ya mu gitondo, yasabye abakristu kumva ko imirimo yo kwagura Kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo ibareba bose, ariko abasaba kwitonda kuko ngo “iyi chantier turimo nitutayitagatifurizamo tuzahindaniramo”. Ibi yabivuze abihuza n’ishyaka ryaranze intumwa za mbere za Yezu, ashishikariza buri mukristu kurangwa n’ishyaka ryo guharanira ko igikorwa twatangijwe cyarangira neza. Yibukije ko ubutagatifu butangirira ku dukorwa duto duto dutuma tugumana n’Imana no kugendana nayo igihe cyose cyane cyane muri iki gihe paruwasi yacu iri mu rugendo rutagatifu rwo kwagura kiliziya yacu. Ati : ” Jye namenye Imana, nzaguma aha kuri iyi chantier kugeza Kiliziya irangiye. Mujye mwitahira, muryamye, musinzire, ariko mumenye ko nimubyuka muzajya muhansanga. Niyo naryama sinasinzira , ntibyankundira. “
Iyi nyigisho yatanze umusaruro kuko misa ya migitondo ikirangira, abakristu benshi bahitiye mu busitani buri imbere ya salle, kugira ngo bavaneho pavets zari ziharunze , kuko hashobora kuzifashishwa muri iki gihe kiliziya itararangira kwagurwa.
Izi pavets zimaze iminsi zirunze hano imbere ya Kiliziya, abakristu bamaze kumva inyigisho padiri mukuru yabahaye muri iki gitondo, basohotse bafata imifuka baraziterura, ubu ntiwamenya ko zahigeze. Turashimira abakoze uwo muganda, mu gihe gito kandi bakawukora neza.
Buri wese yasohotse asaba umufuka kugira ngo abone uko aterura ayo mapavets
nyuma y’akanya gato gato pavets zose zarizimaze kuvanwaho, utamenya ko zahigeze. Ibi bigaragaza ko tubishatse n’ibindi twabigeraho. Turashimira abakoze umuganda w’uyu munsi mu gitondo
Mu gihe bamwe bavanagaho pavet, imbere mu kiliziya twavanagamo natwe za ntebe
Turashimira rero abo bose bakomeje kwitanga, kandi tubashishikariza gukomeza kuko hakiri byinshi bashobora gufashamo Padiri Mukuru, kuko usanga imirimo myinshi ayirimo wenyine. Dore nk’ubu kuva ejo , arimo gufungura intebe zo mu Kiliziya wenyine, kandi tuvuga ko tumufasha.
HABUMUKIZA JOSEPH
KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU
PARUWASI GIKONDO