INYABUTATU Y’IGISOBANURO CY’IJORO RYA PASIKA”
Bakristu bavandimwe, hashize iminsi tudashobora guteranira hamwe mu Ngoro y’Imana, ngo dukurikire za nyigisho dukunda twahabwaga n’abasaseredoti bacu. Muri aka kanya twifuje kubakumbuza iza Padiri Eugène NIYONZIMA, sac, Umukuru w’Umuryango w’Abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda , muri RDC no mu Bubiligi,twifashishije iyo yatanze ejo ku wa Gatandatu Mutagatifu, tariki ya 11/04/2020. N’ubwo tutari duhari, tuzi neza ko nawe adukumbuye kandi ko yari kumwe natwe ku mutima. Tuyisome twitonze, tunazirikana ubutumwa burimo.
“Ijoro rihire rya Pasika”
« Kuva ubwo , iryo joro nyine abayisiraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana » (Ex 12,42).
Intangiriro
1. Nkoramutima za Nyagasani, Babyeyi, bavandimwe nshuti ba Paruwasi ya Gikondo, muri iri joro rihire turizihiza umutsindo wa Kristu, wazukiye kudukiza. Turahimbaza ubuhangange bw’ijoro rihire ryahinduye amateka ya mwenemuntu. Ni muri iri joro duhamya tuti Kristu ni muzima mu bacu no mu byacu byose. Muri iri joro nibwo, twisunze ibyanditswe bitagatifu, twongera gusubira mu mateka y’urugendo rwa muntu n’Imana ye kuva isi yaremwa, kugeza ku ndunduro y’ugucungurwa kwe. Nibwo rero twumva neza ko Kristu ari umuzukambere mu bapfuye bose (1Cor, 15,20). Nk’uko zaburi (139, 12) ibivuga, niwe utuma n’ijoro ubwaryo ribonesha boshye amanywa. Banyagikondo, reka mbakumbuze mbibutsa ko iyo tuba mu bihe bisanzwe, ubu tuba duteraniye muri iyi Ngoro ya Nyagasani twiyubakiye tubifashijwemo na We, twazamuye amaboko n’ibisingizo by’Imana tugira Tuti : « Yezu yatsinze urupfu, Yezu nimuzima » !
Inyabutatu y’igisobanuro cy’iri joro muri ibi bihe turimo.
2. Bavandimwe ubundi dukurikije ibi bihe turimo, aho isi irimo kurwana n’umwanzi utagaragara wiswe izina rya Virusi ya Korona cyangwa COVID-19, natwe by’umwihariko nk’abanyarwanda tukaba turimo kwibuka abyeyi , abavandimwe n’abana bacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, iki gitaramo cya Pasika twagiha ibihe bisobanuro ? Mu by’ukuri, tugendeye ku byo Kiliziya itwigisha, umuntu yagenekereza avuga ko iri Joro rihatse ibisobanuro bitatu by’ingenzi dusanga cyane cyane mu masomo yagenewe iri Joro Rihire.
3. Icya mbere : Ni uko iri Joro ari urwibutso-sengesho ndengakamera rw’ibyiza Nyagasani yatugiriye (la Mémoire priante des « mirabilia Dei merveilles de Dieu»). Ibyo byiza bya Nyagasani yakoreye muntu tubyibutswa n’amasomo menshi y’ibyanditswe bitagatifu, kuva ku iremwa ry’isi, ugaca ku gitambo cya Izaki no kwambuka inyanja itukura kugeza ku ndunduro y’ugucungurwa kwacu.
Aha rero niho buri muntu ku giti cye akwiye kwisuzuma akareba ibyiza byose Nyagasani yamukoreye kuva yavuka, na mbere yaho, kugeza uyu munsi. Ni muri iri Joro nibaza ngo : « Mana , ko wankoreye biriya byose wancaga iki ? Ko wandinze ibi, ukandinda biriya, wancaga iki ? Kuba ndiwe uyu munsi (ntiwigaye uwo uriwe wese ufite agaciro gakomeye imbere y’Imana) wancaga iki ?
Hari ka message keza cyane nasomye kuri tweeter karanyubaka. Ni ka message k’umwana w’umukobwa w’imyaka 26, ariko wamaze kuba Dogiteri, kagira kati : « Hashize imyaka 26, umuntu yampaye ubuzima (Papa we) hashize kandi imyaka 26 undi muntu amwambuye ubuzima (umwicanyi), none ariko ndiho, narize, nditunze kandi mfashe neza umugore we mwiza cyane ». Dore icyo nise La « Mémoire priante des « mirabilia Dei » / « merveilles de Dieu »). Muri ubu butumwa bigaragara ko uyu muvandimwe Nyagasani yamubereye urumuri rutyaye mu ijoro ry’icuraburindi yari ashowemo n’abambari ba Sekibi, akamugeza aho agereye aha kandi yishimiye. Byanze bikunze, buri wese muri twe afite aho Imana yamuciriye akanzu umwanzi yamuciriye akobo, hari ibyiza byinshi Imana yadukoreye dukwiye kongera gusogongera muri iri joro.
4. Icya kabiri, iri Joro rihire, ryongera kutwibutsa ko dufite isezerano kandi, byanze bikunze rigomba kuzuzuzwa. Muri iri joro nibwo twongera kwibutswa wa munsi Yezu azahinduriraho ibintu byose bishya, rwa rukerera rw’umunsi w’izuba ritazarenga, rya Sezerano ry’Imana dutegereje, Mutagatifu Petero atubwira mu ibaruwa ye ya kabiri (2Pt, 3,13),: « Ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura.
Uwaduha natwe twese tukazahatura ntanumwe utuvuyemo ! Muri iri joro kandi nibwo twongera guhamirizwa ko « ntajoro ridacya » uko ibibazo byacu, nk’abantu, nk’umuryango, nka kiliziya cyangwa nk’isi yose, uko byaba bingana kose birangira tubisohotsemo tumurikiwe n’Urumuri rwa Kristu wazutse. Uwagatanu Mutagatifu w’ubuzima bwawe ushobora gusa nk’aho wabaye muremure ariko ntiwihebe, uko bizamera koze uzisanga ku wa gatandatu mutagatifu no ku cyumweru cy’Izuka.
5. Icya gatatu: Iri Joro rihire ritwibutsa ko Imana idashobora gufunga amaso imbere y’ibyago byacu. Oya ! Ntibibaho. Pawulo mutagatifu agendeye kuri uku kuri, yaravuze ati : « Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara ; turagirijwe ; ariko ntidushyikirwa ; twatuwe hasi ariko ntiduheranwa. Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu » (2Cor 4,8). Bavandimwe ntimugire ubwoba, iyi Korona ntibakangaranye (n’ubwo tugomba gukora ibishoboka byose ngo tuyirinde tuyirinde n’abacu), agahinda ko kubura abawe ntikazaguherane ngo kakwinjize mu mva yo kwiheba maze koroseho ikibuye kinini nka kimwe cyari kumva ya Yezu.
Humura, nk’uko byagendekeye Yezu Umucunguzi wacu, icyo kibuye abamalayika b’Imana bazaza bagisunike, kiveho, ububasha bw’urupfu (urwango, amacakubiri, ubwirasi, ubugomeramana, n’ibindi) bugusohokemo. Ndetse nibarangiza cya kibuye bazacyicara hejuru nk’ikimenyetso cy’uko imbaraga z’urupfu muri wowe zatsinzwe.
Umusozo:
Bavandimwe ngubwo ubutumwa bw’igitaramo cya Pasika mbasangije. Iri Joro niribabere intandaro yo kwiyemeza kubaho. Kandi rero kubaho neza ni ukubaho ubana na Yezu wazutse, ukubaho neza ni ukubaho mu Rumuri rwa Kristu. Maze byagera mu kinyarwanda tukavuga ngo “kubaho ni ukubana”. Kubana nande? N’Imana na Mugenzi wawe, cyane cyane ugukeneye ngo abashe kubaho.
PASIKA NZIZA KURI MWE NO KU BANYU BOSE!
Kurikira ubutumwa muri video hano:
Byatunganyijwe na HABUMUKIZA Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru