Inshuti nya nshuti: Radio Maria Rwanda yasuye chantier ya Paruwasi Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/06/2018, Umunyamakuru wa Radio Maria Rwanda , Bwana Nkurunziza Felicien yasuye chantier irimo ibikorwa byo kwagura kiliziya ya Mutagatifu Visenti Pallotti-Gikondo. Rwari uruzinduko rw’akazi yoherejwemo n’abayobozi be kuri Radio Maria Rwanda. Muri urwo ruzinduko , umunyamakuru yatambagijwe chantier yose,yibonera imirimo irimo yo kwagura kiliziya ihari n’aho umuhsinga ugeze .
Arangije gutambagizwa chantier yose, yicaye agirana ikiganiro kihariye na Padiri Rwasa Chrysante ariwe Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti-Gikondo, wari kumwe na Perezida wa komisiyo idasanzwe ishinzwe ubukangurambaga, Maître IDAHEMUKA Tharcisse , umukozi ushinzwe chantier ( chef du chantier) Bwana NTAKIRUTIMANA Fidèle n’abandi bagize komisiyo idasanzwe ishinzwe ubwubatsi.
Inshuti nyanshuti, uyibona aho rukomeye.
Uru ruzinduko rugaragaza umubano mwiza paruwasi ya Gikondo ifitanye na Radio Maria Rwanda. Koko rero, Radio Maria yari yazanywe no kureba igikorwa turimo cyo kwagura kiliziya. Ntawe uyobewe ko iyo umuntu ari mu rugendo cyangwa mu gikorwa gikomeye nk’icyo Paruwasi yacu irimo, aba akeneye umuntu umubwira ati:” komera” cyangwa muri za ndimi z’amahanga ngo” Courage!”
N’ubwo abantu benshi batekereza ko mu bihe nk’ibi amafaranga n’ibikoresho aribyo biba bikenewe gusa, nyamara burya no gusura umuntu ukareba ibikorwa arimo, ukamwereka ko muri kumwe, birushaho kumutera izindi mbaraga. Turashima rero tubivanye ku mutima Radio Maria Rwanda kuko yaje kudukomeza no kudufasha kumenyekanisha iki gikorwa turimo.
Mu ruzindo rwa RMR i Gikondo tubonamo uruzinduko rw’Umubyeyi BikiraMariya
Ntituyobewe ko ubu Radio Maria Rwanda nayo iri muri gahunda ya Mariathon , gahunda ubusanzwe iba itoroshye kuko isaba ubukangurambaga butoroshye kandi buhoraho muri icyo gihe cyose cyahariwe Mariathon. Kuba rero yigomwe uwo mwanya ikaza kudusura, no kutwereka ko turi kumwe , twe tubifata nk’uruzinduko rw’Umubyeyi Bikira Mariya yaje kureba aho tugejeje Ingoro y’Umwana we, izadufasha kumufasha nawe kugeza ku bantu benshi Inkuru nziza y’Umwana we. Nk’uko umubyeyi Bikira Mariya i Cana, yabonye ibintu byashize, akabwira Umwana we, ati nta “Divayi bafite”, nta gushidikanya ko n’ubu Umubyeyi yabonye ibikenewe byose, nanone akaba agiye kubwira umwana we ati” i Gikondo nta bikoresho bafite” . Uretse rero kudufasha kubwira abantu bose igeraho igikorwa Paruwasi ya Gikondo irimo, turizera ko Umubyeyi Bikiramariya igye kutuvuganira, ku buryo azagaruka atubwira ngo” Icyo ababwira cyose mugikore” uretse kuba inkunga y’agaciro gakomeye, ni ubuvugize bukomeye. Padiri Celse niwe ukunze kuvuga ngo” il faut y croire”. Natwe tubyemere twizeye.
“UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”
Burya koko “ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu” nk’uko Nyakubahwa Padiri Celse, Umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda akunze kubivuga. Kuba Radio Maria Rwanda yatwoherereje umunyamakuru wayo, ni izindi mbaraga tubonye kandi zikomeza Paruwasi ya Gikondo muri iki gikorwa yabatije “Urugendo Rutagatifu rwo kwagura kiliziya”. Kuba Radio Maria Rwanda yaje kudusura ni inkunga ikomeye cyane, kuko ” mobilisation ” mu bihe nk’ibi iba ikenewe cyane. Kuba Paruwasi ya Gikondo iri mu rugendo yise” urugendo rutagatifu rwo kwagura kiliziya, na Radio Maria Rwanda ikaba iri murundi rugendo rwa Mariathon”, ariko ikarenga ikaza kudusura bigaragaza bwa bumwe bukomeye, ubumwe budasanzwe kuko aribwo MBARAGA ZACU. Imana izabudukomereze.
Mu izina ry’abakristu bose ba paruwasi ya Gikondo tukaba dushimiye Abayobozi bose ba Radio Maria Rwanda kuko batweretse ko tudahuzwa gusa no gushishikariza abakristu gutera inkunga RMR, kandi tuzi ko no mu minsi ya vuba( niba gahunda idahindutse), izaba iri hano iwacu i Gikondo, mu gihe kingana n’icyumweru cyose.
Tubararikiye kuzakurikirana ikiganiro umunyamakuru yagiranye n’abo baduhagarariye , kuwa mbere tariki ya 04/06/2018 guhera saa mbiri z’ijoro(20:00), ariko kandi hagize igihinduka nabwo tuzabibamenyesha.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo