IMPUZA YA Mt FOKASI YAHIZE IZINDI, IHA ABANA AGACIRO, INGO ZAYO ZISABIRWA KUBA IZ’IMIGISHA

Sangiza inkuru
Si henshi abana bagenerwa imyanya myiza nk’aha. Umwana niyubahwe!

Ku itariki ya 05/03/2023,  mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa mutagatifu Fokasi, abakristu b’impuzamiryangoremezo yitiriwe uwo mutagatifu bashimiwe agaciro baha abana, basabwa gukomera ku kwemera, kubaho nk’abantu basenga  no guhindura ingo zabo ingo z’imigisha.

Umuyobozi w’Impuza ya Mt Fokasi akikijwe, iburyo bwe, n’umuyobozi w’impuza ya Mt Denys, n’abayobozi b’imiryangoremezo ye, ibumoso bwe .

Impuzamiryangoremezo yiragije Mutagatifu Fokasi, ni imwe mu mpuzamiryangoremezo enye zigize Santarari ya Murambi, yabyawe n’impuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Denys, ikaba igizwe n’imiryangoremezo ine: Umuryangoremezo wiragije Mutagatifu Yohani Mariya Viyani,  Umuryangoremezo wigagije Umuryango Mutagatifu, Umuryangoremezo wiragije  Mutagatifu Petero n’uwiragije Mutagatifu Visenti wa Pawulo.

 

Ubwo Padiri Mukuru yahaga umugisha itsinda n’urugo babakiriye, yasabye abakristu bandi kubaramburiraho ibiganza
Itsinda ryafashije ibitabiriyei biori kugubwa neza ryari ryihagazeho

Iyi mpuza yavutse ku itariki ya 05 Werurwe 2017,  ku munsi wizihizwaho Mutagatifu Fokasi. Ku cyumweru gishize, ku itariki ya 5 ,  nibwo yizijihe umunsi mukuru wa bazina bayo, ibirori bikaba  byarabimburiwe n’igitambo cya misa cyahuriranye na misa isanzwe ya kabiri iba muri santarari ya Murambi. Misa ihumuje, abakristu bayo, inshuti n’abashyitsi bari batumiwe bahuriye mu rugo rw’umwe mu bakristu bayo, Bwana KAMANZI Straton, uyu akaba asanzwe ari na Visi Perezida wa muri Komite ya Santarari ya Murambi. Urwo rugo ni rwo rwabimburiye izindi  , uwo munsi,  kwakira umugisha wifurijwe ingo zose zigize iyi mpuza.

Fokasi, Umutagatifu w’ukuri kwinshi n’ibitangaza byinshi

Mu ijambo  Bwana Rusingizandekwe Jean Felix, umuyobozi w’impuzamiryangoremezo ya Mutagatifu Fokasi yavuze, yibanze ku buzima bwa mutagatifu biragije, “Mutagatifu Fokasi yabaga i Sinope ku nkengero y’inyanja y’umukara, muri Turukiya. Kubera uburere bwiza yari yarahawe n”ababyeyi be, yakundaga kwakira abakene, abatungisha ibyo asaruye, kandi agafasha abakristu batotezwaga icyo gihe. Imana yamugororeye impano yo gukora ibitangaza ituma abapagani benshi bahinduka bakagira ukwemera  nyakuri. Yabaye Musenyeri wa Sinope. Nyagasani, yaje kumugaragariza mu buryo budasanzwe,  ko igihe cye cyo guhorwa Imana cyegereje, maze umunsi umwe inuma imugwa ku mutwe, imushyiraho ingata, imubwira mu ijwi riranguruye , nk’iry’umunti iti: ” Inkongoro yaguteguriwe, ugomba kuyinywa.”

 

Umwami w’abami  Diocletian yaje gutanga iteka ryo kumwica, maze Guverineri Afrikanus yohereza abasirikare  iwe ngo bamwice. Kubera ko batari bamuzi, bageze iwe arabazimanira ndetse aranabacambikira. Mu ijoro igihe bari basinziriye,  Fokasi yicukurira imva yagombaga kuzahambwamo. Bucyeye mu gitondo amenyesha ba basirikare ko Fokasi batumwe kwica ariwe, ntibahita babyemera bitewe n’uburyo yari yabakiriye, ahubwo bashaka gusubira kwa Guverineri ngo babeshye ko bamubuze, ariko Fokasi abumvisha ko bagomba gukora icyabazanye, niko gutega umutwe baramwica, umurambo we ushyingurwa muri ya mva yari yicukuriye.

Kiliziya yamugize umutagatifu wahowe Imana, umunsi mukuru we ukaba wizihizwa bui 05 Werurwe, akaba azwi nk’umurinzi  w’abakozi bo mu busitani, abahinzi, aborozi, impunzi zigendera mu mazi, abasare, abakira barwayi n’abagenzi.

Mu butumwa bwihariye yageneye abakristu b’impuza ye, Bwana Jean Felix yashishikarije abakristu kurangwa n’ukuri,  kugira ukwemera kutajegajega , no gutsinda ibitotezo by’ikigihe bishobora kubabuza kwamamaza  uko bikwiye izina rya Kristu, umva ikiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Komisiyo y’itangazamakuru muri pruwasi ya Gikondo, ubwo ibirori byari bihumuje:.

Kwizihiza abatagatifu Kiliziya yaduhaye bitwibutsa ko natwe duhamagariwe kuba abatagatifu

Mu ijambo Padiri Mukuru yavuze, yabibukije ko guhimbaza umunsi mukuru w’umutagatifu ari umwanya wo kuzirikana ko buri wese ahamagariwe kuba intungane n’umutagatifu, ati:”

“Ejo baratubwiye ngo “Mwebwe ho  mube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.” (….) Akomeza ati: “Nta cyiza nko kubona dutaramye, dutaramiye ahangaha, dusangira, ariko hejuru y’ubutungane.”

Yaboneyeho kwibutsa icyifuzo yagatangaje ku munsi yahereweho inshingano zo kuba Padiri Mukuru: “Kubona  imitima y’abakristu ihinduka ingoro Imana ituramo”

“Murabizi ko kuva nkiza bwa mbere. Jyewe navuze nti:” I Gikondo iyo uhageze ikintu cya mbere ubona, cyane cyane  iyo ugeze kuri paruwasi, ni paruwasi nziza, yubatse neza, imbuga nziza, ikikijwe n’amazu meza. Ukagenda ukagera i Murambi naho ugasanga haracyeye,  nkavuga nti ni byiza kandi bigomba gushimirwa,  cyane cyane ko ari ingoro abanyagikondo ubwabo biyubakiye. Ntabwo yaturutse hanze, ni amaboko n’imvune by’abakristu b’i Gikondo.  Kuri ibi ngibi umuntu yakongeraho n’ibindi yibutsa ko iriya ngoro y’Imana itwibutsa ko Ingoro y’Imana iri muri twebwe. Imana iri rwa gati muri twebwe.

Uko dufite ingoro nziza icyeye y’amabuye n’amatafari, abe ari nako tugira ingoro nziza icyeye y’imitima yacu.

Padiri mukuru yibukije abakristu ko bafite ikintu gikomeye  barusha abandi: kuba bazi Imana, yagize ati:” Nicyo twebwe nk’abakristu dufite cyo kubwira abandi. Kubaho nk’abantu bazi Imana,  nk’abantu batanga urugero rwiza mu bantu. Imana ntabwo itura mu ngoro gusa, y’amabuye n’amatafari, Imana itura no mu ngoro z’imitima yacu. Itura no mu ngoro y’ubuzima bwacu, no mungo zacu; no mu miryango yacu. Uko dufite ingoro nziza icyeye y’amabuye n’amatafari, abe ari nako tugira ingoro nziza icyeye y’imitima yacu.  Imitima yacu nicya, bizatuma n’ubuzima bwacu tubaho neza, n’imiryango yacu n’ingo zacu, babaho neza. Ibintu numva nifuza hano i Gikondo,  ni uko twagira ingo nziza. Imiryango yacu ikaba imiryango mitagatifu.

Abantu basenga nibareke kwitwara nk’abadasenga

Muri ibi bihe usanga abantu bakunze kwiyoberanya  no kugira isoni zo kugaragaza ko basnega, Padiri mukuru arabasaba kuva mu bigare by’abadasenga, bakitwara nk’abasenga , ati:”

“Abantu basenga nibatandukane n’abantu badasenga,  bigaragara koko,  za ngo ngo zirara zishya bwacya zikazima,  i Gikondo no muri Fokasi zikazima. Aho rero ntabwo bizikora, birasaba ubufatanye bwa buri wese, buri wese ku rwego rwe,  cyane cyane ku muturanyi wawe, ku muvandimwe wawe, duharanira kugira ingo nziza, imiryango myiza, abana bacu bavukire mu miryango myiza, imiryango yishyimye, kubera ko bazi Imana.”

St Phocas ihize izindi mpuza mu guha agaciro abana.

Si ahantu henshi ushobora gusanga umwana agenerwa intebe yo kwicaraho hamwe n’abantu bakuru.  Ahenshi ahubwo usanga abana bakumirwa, bagashyirwa hirya kureee, ku ruhande cyangwa se mu gikari. Igihe cyo gufata amafunguro cyagera, ugasanga abana barategereza ko abakuru basoza, baba babapfuye agasoni bakabashyirira amafunguro ku isahani imwe rusange basangiriraro ari benshi, ingaruka zabyo abenshi bagiye bazibona… Mu mpuza ya Mt Fokasi siko byari biri, abana bose bahawe ibyicaro hamwe n’abantu   bakuru, mu ihema rimwe, kandi n’igihe cyo gufungura kigeze bafatwa kimwe n’abakuru.   Ni umuco ukwiye kugera n’ahandi. Ibyo Padiri Mukuru yarabibashimiye, ati:

“Uyu munsi bahoze batubwira ngo: ”Umuryango wawe uzahabwa umugisha. Nk’uko umuryango w’Abrahamu wahawe umugisha, nifuza ko n’imiryango ya hano muri St Phocas iba ingo z’imigisha, maze abana bacu bakavukira heza, bagakurira heza. Ni nacyayo cya mbere cyanshimishije muri St Phocas. Ni aba bana mwese mwabonye.  Aba bana byanshimishije kubona abana bangana gutya,  bitabiriye umunsi mukuru nk’uyu nguyu, ni urugero rwiza. Nabo bazakura bavuga ngo twagiye muri St Phocas, turarya, baduha fanta, dufata isahani turigaburira, twicarana n’abandi bantu bakuru, turataramana. Uru ni urugero rwiza kandi nibo Rwanda rw’ejo, niyo kiliziya y’ejo. Abana bacu rero mureke bakurire ahantu heza. Dufatane urunana , ingo zacu zihinduke ingo ntagatifu. “

Madamu MUKANSORO Odette, umuyobozi wa Komisiyo ya Caritas yabashimiye kuba nta kirarane cy’ikigega Izabayo bafite

Uwo munsi Impuza ya mutagatifu Fokasi  yashimiwe kuba nta birarane bya IZABAYO ifite no kuba yarumvise inshingano za Komisiyo y’itangazamakuru nk’ikiraro gihuza inzego za paruwasi kikanamenyekanisha ibikorwa byazo. Nimukomereze aho.

HABUMUKIZA Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru