DUHEKE IMPANGA ZA NYIRIMYAKA

Sangiza inkuru

Mu gihe isi  ikomeje kuzengerezwa n’icyorezo cya COVID-19, hari abadashinga mu kwemera bahita bashinguka mu by’Imana, bibwira ko ya yindi yirirwa ahandi  igataha i Rwanda, yimukiye ahandi igahezwa ishyanga na “guma iyo uri”, maze imirima isanganywe ikarara, igahinduka ibihuru. Nibahumure! Diyakoni Abeli arababwira ati: “Mu byo nabashije kumenya, ni uko Imana itajya idutererana, haba mu byiza cyangwa mu bibi. Niyo mpamvu nanjye nahisemo kuyiyegurira burundu”. Erega n’ubundi ntakizabuza Imana guhora ari Imana!

Impanga z’abadiyakoni. Uhereye ibumoso ugana iburyo: Diyakoni Patient KATEMBO, Diyakoni RUTAGANDA Abeli

Ku cyumweru gishize Padiri Rwasa Chrysante yarekanye abadiyakoni babiri bahawe ubutumwa muri paruwasi ya Gikondo. Abo ni  Diyakoni KATEMBO Patient ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Diyakoni RUTAGANDA Abel, uvuka muri Paruwasi ya Gikondo, Santarari ya Murambi. Ubwo yabamurikiraga abakristu yagize ati: “ Ni abadiyakoni twahawe mu bihe bitoroshye, dusabwa guherekeza mu masengesho yacu, mubaheke mu isengesho. Ni abadiyakoni bo mu bihe bikomeye .”

 

Izi mpanga rero tumurikiwe si ingabe yacu ni impanga za Nyirimyaka;

Tuziheke tuzi ko zituwe zigenza,

Tuziheke tuzi ko hanze hari ibyonnyi,

Tuziheke tuzi ko ikirere cyuje uduca,

Tutazururutsa ingobyi irimo ubusa.

Bakeneye isengesho ritaretsa,

Bakeneye inama zibafasha,

Bakeneye ingero zibigisha

Tubarinde ya mitego ibagusha.

Bakeneye ubucuti bwa kivandimwe

Bumwe bubakomeza bubashyigikira

Ntibakeneye ubucuti bumwe bubacurika,

Bubashyigura, bubacurangura mu bibacumuza.

Bakeneye ubucuti bubafasha gucudika n’Imana

Bakeneye ubucuti bubafasha gushinga imizi mu Mana

Bakeneye ubucuti bubafasha kurushaho kunogera Imana

Tubibafashemo tuvugira hamwe iri sengesho:

ISENGESHO RYO GUSABA ABASASEREDOTI N’ABANDI BIYEGURIYE IMANA.

( Igitabo cy’umukristu pp.127-128)

Nyagasani Yezu, Mushumba mwiza,  wazanywe no gushaka kurokora impabe zose, ni nacyo cyatumye urema Isakaramentu ry’ubusaseredoti muri Kiliziya yawe, ngo rijye rikomeza kogeza ako gakiza kawe watuzaniye. 

Turagusaba  dukomeje ngo wohereze abakozi mu murima wawe; Nyagasani, gobora abasaseredoti n’abandi biha Imana muri kiliziya yawe. Ba ari wowe witorera kandi wihamagarira mu muryango wawe, abo uruzi bakwiye gukora mu murima wawe, ari wo Kiliziya Gatolika Ntagatifu wiremeye.

Intore witoreye uzihe gukomeza inzira wazeretse ubutarora inyuma, hoye kugira abayisukamo utabibatoreye Nyagasani. 

Turakwinginga Nyagasani, ohereza abakozi mu murima wawe, ari bo twebwe abantu uko tungana. Ubahe kuba umunyu w’isi, kugira ngo imigenzereze yabo myiza ndetse n’imiruho yabo, bitubere itara nk’uko Kiliziya ibitwigisha muri Liturujiya ya Batisimu, ibikuye mu Ivanjiri Ntagatifu.

Bahe ubwenge nyabwenge, bagire ubugabo bwo kwiyumanganya, bityo bogeze ikuzo ryawe, ingoma yawe  bayikwize mu mitima y’abantu. Nibatubere urugero rw’urukundo rudatezuka, bityo bayobore abakwemeye inzira y’ubugingo bw’iteka . Amina.

Mariya Mugabekazi w’Intumwa , udusabire.”

 

HABUMUKIZA Joseph