Imishinga
IMISHINGA YIHUTIRWA PARUWASI IFITE
- Kwagura kiliziya: Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa , kuko guhera kuri 29 Mata 2018 aribwa hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kwagura Kiliziya, yiswe urugendo rutagatifu rwa kwagura Kiliziya. Iyi mirimo yamaze imyaka 2 , kuko kiliziya nshya yatashywe ku itariki ya 22 Mutarama 2020.
- Kubaka cloture, parking,inzu yo kwigishirizamo abana muri santarari ya Murambi: Byararangiye
- Kurangiza gushyira ibikoresho muri centre culturel ya paruwasi( ibikoresho bya sonorisation n’ibikoresho bya decoration): Byararangiye
- Gutunganya urwinjiriro rwo muri Centre Culturel; Byararangiye
- Kuvugurura ishuri Paruwasi isanzwe ifatanyamo na leta rikaba ishuri ryigenga rya paruwasi
- Kuvugurura ishuri ry’incuke Mutagatifu Visenti Pallotti ku buryo rizaba rifite n’ibyumba by’amashuri abanza y’icyitegererezo
- Kuzigamira imodoka
- Kubaka icumbi ry’abapadiri
- Gukomeza igikorwa cyo kugabanya impuzamiryangoremezo kugirango isangirabuzima rirusheho kwitabirwa