IMINSI Y’INYABUTATU MITAGATIFU YONGEYE ISANZE TURI MU BIHE BIDASANZWE
Kuri uyu wa kane Mutagatifu tariki ya 01 Mata, Kiliziya Gatolika ku isi hose yinjiye mu minsi mitagatifu y’inyabutatu, isi yose ikiri mu bihe bidasanzwe yashyizwemo na Covid 19. Iminsi y’inyabutatu inzwi: nk’Uwakane Mutagatifu, Uwa Gatanu Mutagatifu n’Uwa Gatandatu Mutagatifu, ni iminsi mikuru y’inyabutatu ibanziriza Pasika, umunsi mukuru utwibutsa izuka rya Nyagasani Yezu Kristu. Kimwe n’umwaka ushize , iyi minsi na none idusanze tugihanganye na corona virusi, bituma tuyizihiza ku buryo budasanzwe.
Ku cyumweru tariki ya 04 Mata, nibwo tuzizihiza Pasika; izizihizwa nayo mu buryo budasanzwe , hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo za Corona Virusi yugarije isi muri rusange n’u Rwanda kuburyo bw’umwihariko. Zimwe mu ngaruka z’icyo cyorezo ni uko abakristu batazashobora kwizihiza iyo minsi uko bari babimenyereye; nka misa y’igitaramo cya Pasika isanzwe itangirwamo batisimu y’abigishwa bakuze byamaze kumenyekana ko itazaba uko bisanzwe, ikazakurikiranwa hifashishijwe televiziyo, radio n’imbuga nkoranya mbaga, nk’uko byagenze umwaka ushize. Abakristu bo mu maparuwasi yo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, bari bamaze kumenyera ko ku wa gatanu Mutagatifu, bakora inzira y’umusaraba baterera umusozi wa Jari, iyo nayo, dukurikije ibihe turimo, ntizaba.
Kubera ingamba zo kwirinda Covid 19, umuhango wo koza ibirenge ntiwakozwe. (Photo archive 2018)
Tugarutse kuri uyu wa Kane Mutagatifu, ubusanzwe, utangirana na misa y’amavuta iba mu gitondo, mu gitambo cy’ukarisitiya Umwepisikopi atura akikijwe n’abasaseridoti bamufasha mu butumwa, hakabamo n’umuhango wo kuvugurura amasezerano yabo. Ku mugoroba wo ku kane Mutagatifu haba misa y’urwibutso rw’isangira rya nyuma, ibamo umuhango wo koza ibirenge, utwibutsa igikorwa Yezu yakoze, atoza intumwa ze n’abantu bose gukundana no kumenya kwicisha bugufi.
Mu misa cy’isangira rya nyuma yabereye muri Paruwasi Gikondo, Padiri Dominiko Ngendahayo Tumaini yigishije agira ati:”Urukundo rwa Yezu Kristu yadukunze turwizihije mu buryo budasanzwe kubera ko turi mu bihe bikomeye, ariko Yezu Kristu arongera kutwibutsa ko nta gihe atigaragariza muntu, niyo mpamvu akomeza kutwibutsa ko urukundo rukomeye, ntirujya rutuza kandi ikibi ntabwo gifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu.”
Yigisha ku ivanjiri liturujiya yaduteganyirije iri muri Yohani 13, 1-15 yagize ati: ”Ibintu bibiri twizihiza none ni iremwa ry’Isakaramentu ry’Ukarisitiya n’isakaramentu ry’Ubusaseridoti. Ibi birongera gushimangira ko Kristu ari muzima , ko akomeje kutwiyereka kandi ko Kristu agendana natwe ndetse bikanatwibutsa ko Yezu atajya ahinduka. Niyo mpamvu igihe dutuye igitambo cy’ukarisitiya tugomba kubizirikana: Yezu ntajya ahinduka. Ikindi cya gatatu twazirikana ni uko ntacyadutandukanya n’Imana. Urufunguzo yaduhaye ni ibanga ry’ubuzima .
Uwa kane Mutagatifu ni umunsi w’isangira rya nyuma rya Nyagasani, nicyo gihe Yezu Kristu yerekeye abigishwa be isaha ya nyuma , isaha ye n’urukundo ruhebuje. Uwo munsi Yezu yadusigiye umurage w’urukundo , urukundo ruhebuje kuko yarukunze abe bari munsi abakunda byimazeyo. Nibwo yatanze umubiri we ho ikiribwa, atanga amaraso ye nk’ikinyobwa. Ibyo tukabyibuka buri gihe igihe dutura Ukarisitiya , ngiryo ibanga rikomeye Yezu Kristu yasize mu isi ati:”Mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye.”
Mu butumwa Pidiri Mukuru Rwasa Chrisante yatanze , yifurije abakiristu kwinjira muri Pasika neza, abibutsa ko isi yose ikiri mu bihe bidasanzwe mu buryo budasanzwe abasaba gukomeza kwirinda. Yabamenyesheje ko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virusi; abakiristu bakazakurikirana misa y’igitaramo cya Pasika kuri Radiyo, televiziyo no kumbuga nkoranya mbaga, ariko abashishikariza gukomeza gusenga cyane bazirikana n’abavandimwe barwaye n’abagizweho ingaruka n’iki cyorezo, kugira ngo Yezu wazutse atuzanzamure twese aduhe ibyiza bya Pasika n’ibyishimo.
Isabella Iradukunda Elisabeth