IMANA IHORA IDUSHAKISHA IGIHE CYOSE

Sangiza inkuru

Naho mu nyigisho yatanzwe na P.Dominiko Ngendahayo Tumaini  mu misa ya II na none kuri uyu munsi Mukuru wa Noheri, muri Kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti,   we yabwiye abakristu, ati:

Aho tuzaba turi hose izadushakisha.Twaba turi mu bibazo, twaba turi mu buhungiro, twaba twarayibagiwe, Imana izahora idushakisha maze idusenderezeho urukundo rwayo.”

P. Dominique Ngendahayo Tumaini, sac

Yasoje iyi nyigisho asaba abakristu guhindura iyi Noheri igihe cya “surprise” idasanzwe, agira ati:

Ubu harimo benshi bababaye, nimugire iyi noheri  igihe cya “surprises” zidasanzwe. Nimugire iyi Noheri igihe cy’ibyishimo bidasanzwe bisangiwe n’abandi.  Harimo benshi batakibasha kugenda, abaheze mu ngo zabo,  nimureke iyi noheri itubere “surprise” yo kubasanga, nituvugishe telefoni zacu za momo zacu, dusanga abadafite ubushobozi. Nitubakorere ka surprise, dusangire nabo ibi byishimo byo kwakira Yezu Kristu mu mitima yacu. Biduhe igisobanuro gikomeye cya Yezu Kristu twakiriye muri iki gihe gikomeye maze tube natwe urumuri nk’uko twabyumvise mu ivanjiri, tugaragaze koko ko twakiriye Yezu Kristu ature muri twe,  duture muri we ubuzira herezo.”

Isomere inyigisho yose   Inyigisho ya P.Dominiko Ngendahayo Tumaini , sac kuri Noheri 2020

Andi mafoto y’Umunsi Mukuru:

Tubifurije Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2021

HABUMUKIZA Joseph