“Ijuru ryatashye mu Rwanda, abakirisitu gatolika bahisemo neza!” (Padiri Dominiko)

Sangiza inkuru
PadiriDominiko Ngendahayo Tumaini, sac

Muri Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, ku wa gatandatu tariki 28/11/2020,hizihijwe umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, umunsi ngarukamwaka uba ku itariki 28 Ugushyingo. Kuri iyi nshuro ya 39 byari akarusho, kuko uwo munsi mukuru  warahuriranye n’umunsi Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda , Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali, yashyizwe ku rwego rwa Karidinari; misa y’iyo mihango ikaba yarabereye uwo munsi i Roma.  Mu gitambo cya misa ya kabiri yo gushimira Imana cyatuwe na Padiri Vicaire wa paruwasi, Padiri Dominique NGENDAHAYO TUMAINI,  afatanyije Padiri Eugène NIYONZIMA, umukuru w’abapadiri b’abapallotini mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Bubiligi, yatangaje  uwo munsi ko  ” Ijuru ryatashye mu Rwanda”.

Yagize ati: “Ijuru ryatashye mu Rwanda”

Mu nyigisho ye y’uwo munsi, Padiri Dominiko yavuze ati:“Ni ibyishimo bikomeye, kuba mu Rwanda nk’igihugu gito, gifite abakirisitu gatolika bacye habonetsemo umuntu ugihagararira nka Karidinari , ni ibyo gushimira Imana cyane. Ni ijuru ryatashye mu Rwanda.” 

Ibyo byishimo byo kuba u Rwanda rwagize umukaridinari wa mbere  byahuriranye n’umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo w’i Kibeho. Yagize ati: “Iki n’ ikintu gikomeye Imana yongeye  kwereka igihugu cyacu cy’u Rwanda, ikintu tutigeze dutekereza mu mateka yacu ko twazagira aya mahirwe yo kugira umuntu n’umwe waduhagararira  nka Karidinari.”

Umunsi Mukuru wa Nyina wa Jambo w’Ikibeho wahuriranye n’uwo Myr Musenyeri Antoni Kambanda yagizweho Karidinari

Mu masomo matagatifu twumvise kuri uyu Munsi Mukuru wa Bikira Mariya, avuga ko Jambo yabanaga n’Imana , Imana yahozeho kandi izahoraho kuko yakoresheje ikimenyetso gikomeye mu kwigaragariza abantu. Ikimenyetso gisumba ibindi byose kugira ngo Imana irusheho guturana n’abantu, ibane natwe, yatwoherereje Umubyeyi Bikiramariya, Umwamikazi wa Kibeho nk’uko tubyibuka neza ku itariki 28/11/1981 hari ku wa gatandatu, saa 12h35; nibwo Bikira Mariya yabonekeye uwitwa Alphonsina     k’ubutaka butagatifu i Kibeho. Maze Alphonsina amaze kubona Umubyeyi, yitegereza ubwiza bwe, amusaba gusobanura amubaza ikibazo kimwe ati: “Urinde”? Ikibazo gikomeye kigaragaza ukwemera ati :” Ese urinde?”. Umubyeyi Bikira Mariya ntiyatinze kumusubiza ati: “NDI NYINA WA JAMBO”.

Alphonsine amaze kwitegereza ubwiza bwe , ati : “Urinde?”

Padiri  asoza ayo mateka y’ibonekerwa yagize ati:”Uyu ni nawo munsi  ngaruka mwaka twizihiza buri tariki 28 Ugushyingo. Ntitwatinya no kuvuga ko ari Umwamikazi wa Kibeho, Umwamikazi w’u Rwanda rwacu. Umwamikazi twizihiza, ni ijuru ryatashye iwacu mu gihugu cyacu , byumwihariko hano iwacu ni Nyina Wa Jambo, iri zina ubwaryo rimwemerera kuba umwamikazi.”

Mujye mwituriza , mwahisemo neza

Padiri yakomeje yibutsa ko ku cyumweru gishize Kiliziya gatolika yizihije Umunsi Mukuru wa Kirisitu Umwami, none kuri uwo wa gatandatu, kiliziya gatolika y’u Rwanda yizihije Umwamikazi wa Kibeho. Ati:” Ni iki cyatubuza kumukuza mu mibereho yacu yose, ntitwabura kuvuga ko ari umugisha udasanzwe. Kandi ibyo bimenyetso bikomeye ijuru rirabitwereka, mu buzima busanzwe iyo umuntu amaze kubwira undi izina rye, aba amubwiye byose.”

“Kuba tuzi Umwamikazi wa Kibeho, ntagihombo kirimo”

Ndi Nyina wa Jambo

Jambo yahozeho, Jambo yahoranye n’Imana, Jambo ni Urumuri rwaje mu bantu, bityo Bikira Mariya niwe Nyina wa Jambo twizihiza none kaba n’ umwamikazi wa Kibeho. Kuba tumwizihiza ni ikimenyetso gisumba ibindi byose ijuru ryakoresheje kugira ngo Jambo atwigaragarize yigira umuntu, araza abana natwe atubemo, tumubemo. Ntagihombo kirimo kuba tuzi Umwamikazi wa Kibeho ariwe Nyina wa Jambo ni ukwemera gukomeye , ni ikimenyetso kitagira uko kingana cyitwigaragariza.

“Ushaka kwanga umubyeyi we azicuze impamvu yavutse”

Yagarutse  no ku baca intege abakristu, ati: ” N’ubwo hatabura abashaka guca abakirisitu gatolika intege bavuga ko basenga amashusho n’amashapure, baribeshya cyane, kuko abiyambaza Umubyeyi Bikiramariya bahisemo neza. Kenshi na kenshi mujya mubyumva ko hari abavuga ko abagaturika dusenga ishapure n’ishusho y’umubyeyi Bikira Mariya! Mujye mwituriza twahisemo neza. Uwo twahisemo ni Umubyeyi utugaragariza ijuru uko risa, ariwe Nyina wa Jambo, uzashaka kwanga umubyeyi we azicuze impamvu yavutse.”Umuntu uzababwira ngo Bikira Mariya muramuramya, muzamubwire muti: ”Twahisemo neza kuko dufite Umubyeyi udukunda, utumurikira akatwereka n’ijuru.” Nitwitetere kuko dufite umubyeyi.

“Ijuru ritugenderera buri munsi”

Reka dutete, twifiitiye Umubyeyi udukunda

Mu gusoza inyigisho ye,yagize ati:”Bakiristu bavandimwe ijuru riratugenderera buri munsi natwe turasabwa kugira ukwemera guhamye kuko duhorana ibimenyetso, tubona uburyo bukomeye Imana ihora itwigaragariza , ntabwo twigeze dutekereza ko u Rwanda ruzigera rugira umuntu n’ umwe uruhagararira ku rwego rw’isi nka Karidinari . Ni ibyishimo bikomeye rero kuba kuri ubu Nyiricyubahiro Karidinari Antoni Kambanda  ari umunyarwanda waduhagarariye .

Papa Frasisko ashyikiriza Karidinari Antoni Kambanda ibirango

U Rwanda no mu bihugu birukikije, turi mu bihugu bigifite abakiristu bacyeya , igihugu gito, gituwe n’abantu bacye kandi kikaba ari n’igihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye , mukaba mubizi neza ko aritwe twagize umugisha ijuru rikatugenderera, Nyina wa Jambo akadusura mu Rwanda i Kibeho , rero ukwemera kwacu kutubere amizero , ukwemera kwacu nikutuyobore twemere kuyoborwa n’Umubyeyi wacu Bikiramariya Nyina wa Jambo wa Kibeho.”

Isabella Iradukunda Elisabeth