IGIHE CYO “GUSHARAGA ISHUSHO Y’IMPUHWE Z’IMANA MURI PARUWASI ” PADIRI CHRYSANTE YAVUZE CYAGEZE
Igihe cyo “gusharaga impuhwe z’Imana muri paruwasi” Padiri Mukuru Chrysante yavuze, cyageze
Ku itariki ya 17/07/2016, ubwo Padiri Chrysante yahabwaga inkoni yo kuyobora Paruwasi Gikondo, yahaye abakristu ba Paruwasi ya Gikondo umukoro wo “GUSHARAGA ISHUSHO Y’IMPUHWE Z’IMANA MURI PARUWASI”. Yabisobanuye muri aya magambo:” Tuzasharaga ishusho y’impuhwe z’Imana muri paruwasi yacu tugira uruhare mu gikorwa cyo kwagura kiliziya yacu”
Koko rero kuva kuwa kane tariki ya 19/04/2018, umunsi paruwasi yaboneyeho icyangombwa cyiyemerera kwagura kiliziya yacu, kandi mu gihe cya mezi atatu gusa, bamwe mu bakristu, batangiye kumva iyo mpuruza yo “gusharaga “ iyo shusho y’Impuhwe z’Imana muri paruwasi”, bitanga buri munsi, buri wese akurikije ubushobozi bwe.
Kuri buri mukristu, igihe cyo gusharaga iyo shusho y’Impuhwe z’Imana ni iki. Kuba baraduhaye igihe gito, ni uburyo bwo gufasha buri wese kumva ko uruhare rwe rukenewe, mu yandi magambo bisobanuye ko igihe cye cyo gusharaga ishusho y’Imana muri paruwasi yacu cyageze ku buryo hagize urangara gato cyamurangirana ntacyo akoze.
Icyo cyangombwa twahawe, kitwemerera gutangira imirimo yo kwagura Kiliziya yacu kuva tariki ya 10/04/2018, kugeza tariki ya 10/07/2018. Kuri bamwe twahise dutera hejuru, tugaragaza ko bidashoboka. Twari tumeze nka ba Bayahudi basabye Yezu ikimenyetso, akababwira, ati: ” Nimusenye iyi Ngoro y’Imana , mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka”( Yh 2, 19).
None natwe twasabye icyangombwa cyo kwagura kiliziya yacu, twizeye guhabwa nibura uruhushya ruzamara igihe kirekire, baduha uruhushya rw’amezi atatu gusa. Twarijujutse biratinda.
Kuba cyarabonetse byo, ni intabwe ikomeye cyane kandi ya ngombwa. Gusa, kubahiriza igihe baduhaye bikaba bidusaba gukora tutikoresheje, kugira ngo ayo mezi atatu azarangire tugize nibura aho tugera.
Nk’uko bigaragara mu myanzuro yavuye mu nama idasanzwe y ‘Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo yaguye, yabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 21/04/2018, igikorwa cyo kwagura kiliziya kigomba guhita gitangira mbere y’uko hatekerezwa ibyo kongeresha igihe uruhushya rwatanzwe ruzamara.
Kuva rero kuri uyu wa mbere tariki ya 23/04/2018 , ibikorwa byo kwagura kiliziya ku buryo bugaragara byaratangiye. Abakristu twese tukaba dushishikarizwa gutangira gusharagaho ya shusho y’impuhwe z’Imana , dutanga uruhara rwacu. Ni igikorwa kigomba gukomezanya na gahunda yari isanzweho y’umuhigo wa buri kwezi w’itafari ryo kwagura kiliziya.
Turashimira rero abo bose bakomeje kugararagaza iryo shyaka ryo kwiyubakira kiliziya yacu, kandi koko birashoboka. Ngaho rero twemerere Roho Mutagatifu atubwirize igikwiye gukorwa , kandi buri wese ashimishwe n’uruhare atanze. Mbese nk’uko Padiri Chrysante yabisabye abakristu, buri wese akore uko ashoboye kose asharage aho ashoboye ishusho y’impuhwe z’Imana, kandi ku rwego rwe.
Amwe mui mafoto agaragaza abakristu bari mu muganda
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru
Paruwasi ya Gikondo