Ibicuro byo gusurwa n’Umushumba wabo Paruwasi ya Gikondo yarifite byarashize
Ukwezi n’iminsi 7 kurashize Umushumba Mushya w’Arkidiyosezi ya Kigali , Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda aje gusura Paruwasi ya Gikondo, yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti. Hari ku cyumweru tariki ya 07/07/2019. Uwo munsi Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali, Myr KABANDA Antoni, akaba yaragaragaje ko intego ye ayifite ku mutima, ubwo yemerega kubyuka iya rubika, kugira ngo ashobore kwegera intama zose yaragijwe muri iyi Paruwasi. Ni uruzinduko kandi Paruwasi yose yari itegeje, kuko rwari urwa mbere Umushumba mushya yari agiye kugirira muri paruwasi yacu, kuva aho aherewe Inkoni y’ubushumba.
Ku ruhande rw’Abakristu ba paruwasi ya Gikondo, imyiteguro yari yose. Kuba kiliziya ya paruwasi ikiri muri chantier ntibyatubujije kwitegura uko bikwiye uruzinduko rw’Umushumba wacu, ahubwo byaduteye ishema n’ishyaka ridasanzwe ryo kurushaho kwitanga. Imirimo isanzwe yo kwagura kiliziya ntiyigeze ihagarikwa kugeza kuwa gatandatu, umunsi wari wahariwe gukora isuku no gutunganya aho Igitambo Gitagatifu cy’Ukarisitiya cyagombaga guturirwa, dore ko cyabereye muri Kiliziya irimo kwagurwa.
Ku ruhande rw’Umwepisikopi, nawe yongeye kutugaragariza ko imvugo ye ariyo ngiro, kandi ko adufite ku mutima. Koko rero, uruzinduko rwe rwarushijeho gushimangira ya ntego yahisemo ” Ut Vitam Habeant”.
Ubundi kuri gahunda byari biteganyijwe ko asoma misa ya kabiri gusa , ku buryo abakristu bose bari basabwe kuza muri iyo misa yagombaga gutangira saa 10h00. Misa ya mbere yari yateganyirijwe abanyantege nke, nkimwe n’abari bafite gahunda zikomeye batagombaga gusubika. Mu bushishozi bw’Umushumba witaye ku bushyo bwe, yahise ahindura iyo gahunda, atangaza ko n’abo bari baje mu misa ya mbere bari mu bushyo yaragijwe, maze yiyemeza kuza kubasuhuza no kubigerezaho we ubwe ubutumwa yazaniye paruwasi yose. Niko byagenze kuko ari abaje mu misa ya mbere ari n’abaje mu misa ya kabiri, bose yabagejejeho ubwe ubutumwa yatuzaniye. Ibi bikaba bishimangira ibyo Umukuru w’Umuryango w’Abapallottini mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Padiri Niyonzima Eugene yavuze uwo munsi muri aya magambo:
“Buriya, Musenyeri wacu, akora ibintu biri sérieux, ariko rimwe na rimwe akanabyoroshya, hari ubwo rwose agira gutya ukabona akoherereje ubutumwa kuri message (SMS), bitagombera audience z’ibihe birebire, bitagombera gutora umurongo, ahubwo nk’Umushumba, akamenya kuvugana nabe mu buryo bworoshye cyane.”
Ni muri ubwo buryo bworoshye, butasabye correspondances zindi, umushumba yiyemejemo kuza kwiramukiriza ubwe abakristu bari baje mu misa ya mbere. Ntibyabaye kubaramutsa gusa, ahubwo yanabagejejeho we ubwe ubutumwa yari yageneye abakristu bose.
Ingingo z’ingenzi z’inyigisho y’Arkiyesikopi atenze uwo munsi
Inyigisho y’Umushumba wacu yibanze ku masomo yari ateganyijwe na liturujiya y’icyumweru cya 14 gisanzwe cy’umwaka C. Inyigisho ye yose yagarutse ku ijambo amahoro yasobanuye ko “Amahoro ari ikintu duhora dukeneye, ariko ko amahoro yuzuye, amahoro nyakuri, aturuka ku Mana, ko Imana niyo mahoro yacu. Nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira, Kristu niwe mahoro yacu. Amahoro yacu ni ukuba dusabana n’Imana. Amahoro y’umuntu ni ukuba yiyunze n’Imana, kubera ko turi abanyabyaha, duhora twitandukanya n’Imana, icyo gihe tukabura amahoro y’umutima. Ufite amahoro arayatanga, akaba umubibyi w’amahoro aho ari, aribo Ivanjiri yita abana b’Imana : « Hahirwa abatera amahoro, hahirwa ababiba amahoro kuko bazitwa abana b’Imana. » Kuko Amahoro ni ishusho y’Imana muri twe.”
Igwingira nk’ingaruka yo kubura amahoro n’urukundo
Kuri iki gihe bagenda batwereka ukuntu « igwingira « ritangira kare, umwana akiri muto, kugwingira bitari iry’indyo gusa, n’imitekerereze, umwana ashobora kugwingira bitewe nuko atabonye uru rukundo rw’umubyeyi, bitewe n’uko yabuze amahoro, yabuze umuntu umutetesha cyangwa umwitaho. Kugira uwo muntu bikamuha umutekano muri we, bigatuma ataba umuntu w’igikange cyangwa w’umunyamushiha ahubwo akaba umuntu urangwa n’ineza kubera y’uko igihe yari abikeneye ari muto, ntiyabihawe.
Amahoro ya mbere rero ni amahoro n’Imana. Amakimbirane, ingengabitekerezo y’urwango, inabi, ishyari, ubusambanyi n’ubusambo, bibuza umuntu amahoro kuko bimuvutsa amahoro n’Imana. Mu gucumura, bimubuza amahoro yo mu mutima we, bigatuma, umuntu abunza imitima akabuza n’abandi amahoro, kuko amakimbirane yose ahera mu mutima. Uwabuze amahoro ayabuza n’abandi.
Iyo yabuze amahoro ayabuza n’abandi, birakomeza bikagera no mu bidukikije , nabyo muri iki gihe birugarijwe, abantu babibujije amahoro.ariko kandi nabyo bikatugaruka, kuko iyo utemye ibiti, ahantu hari ubutaka bwiza, hari amafu, imvura yagwaga, haba ubutayu, isuri igatwara ubutaka, imvura ikabura, kuko ibihererekanya n’ikirere ngo bishobore gutanga imvura biba bitagishoboka bityo amapfa agatera, bya bidukikije twabujije amahoro nabyo bikatugaruka bikatubuza amahoro.
Ya mahoro ahera ku Mana rero, agatemba mu mitima yacu bigatuma natwe dushobora kuyabiba mu bandi aho turi ndetse no mu bidukikije, bituma urwo ruhererekane rw’amahoro rubaho, kandi Imana igasiginzwa, amahoro yayo agatemba hose no muri bose. Igihe amahoro n’imana atemba muri bose akagera ku bo tubana n’abo, mu bo dukorana, agatemba mu gihugu, icyo gihe agera no ku bidukikije maze twese hamwe tugasingiza Imana mu byishimo, aribyo Umuhanuzi atubwira : « kwishimana na Yeruzalemu » Umurwa w’Imana twese abayikunda, duhimbarwa nayo, aho Imana ituye rwa gati, aho ku isoko y’amahoro ya muntu.
Ukwemera nyako gutuma umuntu amenya uko yifata no mu makuba
Umwepisikopi yakomeje atanga urugero rw’ukuntu ukwemera gushobora gutuma umuntu anyura mu ngorane zikomeye ntacyo abaye:
“Hari umubikira mukuru cyane wabayeho mu gihe cyo hambere ubukristu bugitangira , wigeze kuduha ubuhamya mu buzima bwe ukuntu rimwe avuye gusura bene wabo, mu nzira yahuye n’ingwe, aravuga ati ndapfuye irandiye. Niniruka, sinshobora kuyisiga, nimpagarara n’ubundi iransanga. Ariko yari afite ishapule mu mufuka, ashyira ukuboko kwe mu mufuka, afata ishapule ye, atangira kuvuga ishapule ye, atera Ndakuramutsa Mariya, yiragiza Umubyeyi Bikira Mariya. Arakomeza , ingwe ayinyuraho aho yarihagaze ku nzira. Ingwe rero bavuga no ifite n’ukuntu inaguherekeza. Aho yumvise ko ayiciyeho, abona iramukurikiye,ariko akomeza ishapule ye kugeza ubwo ingwe yaje kugera aho ihagarara yisubirira mu byayo. Uko kwemera gutuma umuntu amenya uko yifata n’imbera y’ibyago bikomeye, n’imbere y’ibintu bikomeye bimutera ubwoba. Yezu arabwira Intumwa ati aho muzagera muzababwira muti:” Amahoro kuri iyi nzu, nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho, nihabura umuntu w’amahoro , amahoro yanyu azabagarukira”. Ivanjiri ni ukwamamaza amahoro y’Imana, ivanjiri ni ukubiba amahoro. Kuko iyo abantu bamenye Imana, bakamenya urukundo rwayo, bagira mahoro, kuko bafite ukwizera, bakunda amahoro, bakagira amahoro bagatekana mu mutima no mu mubano wabo n’abandi.”
Amahoro ntakuraho imisaraba yacu, amahoro atuma tumenya kuba mu bibazo byacu
“Amahoro ariko ntabwo akuraho umusaraba. Amahoro ntabwo akuraho umusaraba, kugira mahoro ntibivuga ko ntabibazo umuntu agira. Ahubwo ni ukumenya kuba mu bibazo byawe, kumenya kwiyakira no kwakira ibibazo byawe ukamenya ko utari wenyine. Kuko Yezu agira ati:” ushaka kunkurikira n’aheke umusaraba we ankurikire.
Umusaraba ni intsinzi dukesha amahoro
« Ibibazo byacu iyo dufatanyije na Kristu, twumva ko tutari twenyine, tugira amahoro, tugenda tugira n’ibisubizo. Biratangaje nyine kubona amahoro ya Kristu ari amahoro dukesha umusaraba, kuko isi irwanya amahoro y’Imana, isi irwanya Imana, tukaba tuyitsindisha umusaraba. Aho urukundo rwatsinze ku musaraba, aho icyaha n’inabi byatsinzwe ku musaraba, aho urwango, umwijima n’urupfu byatsinzwe n’umusaraba. Umusaraba rero ni intsinzi dukesha amahoro. Nibyo Pawulo Mutagatifu atubwira mu isomo rya kabiri, ati :« Jyewe nta kindi nakwiratana kitari Umusaraba wa Nyagasani Yezu, Umwami wacu. Niwo iby’isi bibambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho.” Umusaraba niwo gakiza kacu, niwo dukesha amahoro natwe rero kugira ngo dutsinde umwanzi sekibi utubuza amahoro, ni uguheka umusaraba wawe uko wakabaye udashatse kugabanyaho.
Bavandimwe rero, kwakira umusaraba wacu kuko ariwo uzadukiza, haba mu ngo n’uwo mwashakanye, mu bavandimwe mubana , mu baturanyi , mu bo mukorana, ku kwihanganirana, umusaraba wawe uko wakabaye ukawuheka ugiriye urukundo rwa Kristu, kandi ibikuremerera ukabimutura. Niwe ugira ati « Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe » nibyo biduha amahoro kandi ati : « Ukurikiza amategeko y’Imana azahorana amahoro, niyo nzira y’amahoro, kandi ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu bigashobora kumugera ku mutima no mu bo babana. »
B. Ingingo z’ingenzi z’ubutumwa yagejeje ku bakristu
0. Gushimira abakristu ubwitange bagaragaje biyubakira Kiliziya:
Mbere y’umugisha usoza, nibwo Nyiricyubahiro yasobanuye impamvu y’uruzinduko rwe anatanga ubutumwa yageneye abakristu bose ba paruwasi yacu:
1.Impamvu y’uruzinduko rwe nk’Umwepisikopi:
Uru ruzinduko rwateguwe kugira abashe kumenya Paruwasi yacu no kugira ngo ashobore “gutegura urundi rurambuye, aho azashobora no kugera mu miryangoremezo, nk’uko yabidusezeranyije: ”Umuryangoremezo uzaba wabaye uwa mbere nzawusura; umuryangoremezo uzaba waragaragaje kwitabira ubutumwa bwa kiliziya, kwitabira gahunda za Kiliziya, mu byiciro byose no mu butumwa bunyuranye, nzawusura mbashimire.”
2.Umurage w’ubutumwa bwo gukomeza abavandimwe mu kwemera:
Ubusanzwe, uruzinduko rw’Umwepisikopi muri Paruwasi rugamije “gukomeza abavandimwe mu kwemera”. Nk’uko Yezu Kristu ubwe yabisabye Simoni Petero: ” Simoni, Simoni, Dore Sekibi yabasabye ngo abashungure nk’ingano, ariko nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero, numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe.” (Lk22,31-32).
Mu ruzinduko nk’uru rero, Umwepisikopi asohoza ubutumwa yahawe na Nyirubutungane Papa, Umusimbura wa Petero, bwo kujya gukomeza abavandimwe mu kwemera. Byabaye akarusho k’uko Umushumba wacu yaje kudusura amaze icyumweru kimwe gusa Nyirubutungane Papa Fransisko amushyikirije “umwambaro ndangabusha”/ “Pallium”.
3. Igikorwa cyo kwagura kiliziya paruwasi irimo.
Umushumba wacu yadushimiye igikorwa turimo cyo kwiyubakira Kiliziya, kuri we ni “imbuto y’ubukristu, imbuto y’ukwemera, n’imbaraga z’ukwemera”, ku buryo mu myaka 50 cyangwa 100, abadukomokaho bazaba bavuga bati:” Aba bantu bari bafite ukwemera gukomeye, bakundaga Imana, bayiha icyubahiro gikomeye ku buryo bitanga kugira ngo Imana ihabwe ikuzo kandi isingirizwe ahantu heza nk’aha ngaha.”
Yadushimiye kuba tutaraciwe intege n’uko aho twakomanze hose ntawadutabaye, ahubwo bakaba baratwibukije ko ka “kimuhana” bavuga, hari ubwo kataboneka, tukaba twararushijeho kugira ishyaka n’umurava byo kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Atwizeza kuzakomeza gufatanya mu gushakisha abandi badutera ingabo mu bitungu, ndetse ngo na ba bandi batagize icyo batwemerera, ntitwabura kubegera, kuko ubu ngubu aho tugeze, uwo twakwiyambaza wese, dufite “uruvugiro”. Kuko nta mpungenge yagira z’uko inkunga ye yabura icyo ikora cyangwa ko itagira icyo imara.
Yadushishikarije gukomeza kwitanga, kugira ngo tuzarangize kwishyura inguzanyo twahawe ku gihe, kuko ngo n’ubwo inguzanyo ya banki ifasha kwihutisha imirimo no kuyirangiriza igihe, ariko burya ngo “inguzanyo ya Banki nta mpuhwe, kuko icyuma gikomeza kubara”.
4. Gahunda z’ivugurura mw’iyogezabutumwa
Umwepisikopi yashishikarije buri wese kwitabira gahunda zo kuvugurura Iyogezabutumwa, zigamije ahanini ku kongera ukwemera no kuzamura umubare w’abakristu, kuko ahenshi ndetse n’iwacu mu Rwanda imibare igaragaza ko abakristu bagenda barushaho kugabanuka. Paruwasi yacu yo, ikaba yarashimiwe kuba ifite umubare w’abakristu ukiri hejuru ya 50%.
Zimwe mu ngamba zifasha ivugurura ry’iyogezabutumwa:
- Kwita ku muryango:
Iyogezabutumwa rivuguruye rigomba guhera mu muryango kuko ariwo kiliziya y’ibanze, ukaba n’umusingi w’ukwemera guhamye. Abana bigire ku babyeyi babo kugira ukwemera, bityo nibanagera mu gihe cyo gushinga ingo zabo, bazabe bafite aho bafatira urugero, kuko “umusore yubaka urugo akurikije uko yabonye se, n’umukobwa akubaka urugo akurikije urugero yabonye kuri nyina.”
Imiryangoremezo nayo nigire uruhare mu gutegura abashaka gushyingirwa, kandi n’igihe bashyingiwe, tubaherekeze mu myaka 5 cyangwa 10 ya mbere, tuzanabakorere yubile y’imyaka 25.
- Kunoza imikorere y’umuryangoremezo
Umwepisikopi yashimye kuba Paruwasi ya Gikondo igizwe n’imiryangoremezo mito kandi yegeranye, ariko ayishishikariza kunoza imikorere yayo kugira ngo abakristu bayituye barusheho kuyitabira no kuyibonamo. Mu gihe umuryangoremezo uzafatwa nk’umuryango mugari, abawutuye bahuriramo kandi bafitemo ijambo, ntakizababuza kuwitabira “ muri gahunda zawo no mu nama zawo.”
- Kwita ku mpano urubyiruko n’abana bifitemo tubaha umwanya
Urubyiruko niyo niyo mizero ya kiliziya , niyo kiliziya y’ejo, ninawo muryango w’ejo. Ntirugomba gufatwa “nk’abagenerwa bikorwa ni abafatanya bikorwa.” Nibahabwe umwanya bagaragaze impano nyinshi kandi nziza bifitemo, bareke kuba ” ibitambo by’imiryango yabo”. Tureke rero kubabonamo “ibibazo mu miryango yacu no muri société ahubwo tubabonemo ibisubizo .”
Umwepisikopi yahamagariye urubyiruko gukora ubutumwa kuri bagenzi babo, no kwishyira hamwe kugira ngo rushobore guhangana n’ibibazo by’ubushomeri n’ubukene birwugarije, abibutsa ko “ imbaraga z’abakene ari ukwishyira hamwe.”
Kubera iyo mpamvu, Umwepisikopi yashishikarije abana n’urubyiruko kuzitabira urugendo nyobokamana i Kibeho, Arkidiyosezi yabateguriye. Ku itariki ya 02/08/2019 ni urugendo nyobokamana rw’ abana n’aho ku itariki ya 14/12/2019, hakazaba hatahiwe urubyiruko.
Ababyeyi n’abarezi bashishikarijwe gufatanya kwita ku burere bw’abana n’urubyiruko, bakababa hafi, bakabaha umwanya kandi bakabatega amatwi, bagafatanya kubarinda ibyonnyi byinshi kandi binyuranye biri hano hanze.
5. Gahunda yo gushyiraho paruwasi zo muri quartier
Mu ijambo uhagarariye abakristu yavuze, yagaragaje ikibazo cy’ubuto n’imbibi bya paruwasi. Umwepisikopi yasezeranyije ko iki kibazo kizakomeza kwigwaho hakurijijwe umurongo rusange wo gushyiraho “paruwasi nto ” , “paruwasi zo muri quartier” kugira ngo “ twegere abakristu kurushaho.”
Mu butumwa kandi abakristu bagejeje ku Mushumba wacu, bamugaragarije ko bamwishimiye babigaragaza bamugabira inka.
Habumukiza Joseph