“GUKURIKIZA AMATEGEKO Y’IMANA NI KO KUMENYA YEZU”

Sangiza inkuru

“GUKURIKIZA  AMATEGEKO Y’IMANA NI KO KUMENYA YEZU”

Kuva tariki ya 14/02/2018, Kiliziya gatolika yose iri mu gihe cy’igisibo,  ni  igihe gikomeye abakristu babaho bazirikana iminsi 40 Yezu Kristu yamaze mu butayu, asenga kandi yiyiriza. Muri icyo gihe cy’igisibo, abakristu bashishikarizwa gukora inzira y’umusaraba  bazirikana inzira y’ububabare Kristu yakoze, agana ku musozi wa kaluvariyo, kudupfira. Paruwasi ya Gikondo ikaba ifite akamenyero ko gukora inzira y’umusaraba buri wa gatanu.

Muri icyo gihe cyose. Iyo inzira y’umusaraba irangiye,   abakristu batanga ituro riturutse ku byo bigomye uwo munsi, bazirikana imbabare n’abakene zifashwa na Caritas ya paruwasi yacu. Kuri uwo munsi kandi, mu mwanya wa misa y’umugoroba isanzwe iba buri wa gatanu, hatangwa inyigisho, ifasha abakristu kuzirikana ku buryo bwihariye ku gihe cy’igisibo. 

Komisiyo y’Iyobokamana , Iyogezabutumwa na Bibiliya muri paruwasi yacu, ifatanyije na Padiri Mukuru, bategura inyigisho  zifasha abakristu gukora urwo rugendo rw’iminsi 40. Buri nyigisho iba ifite insanganyamatsiko yihariye.

Muri iki gisibo turimo, hamaze gutangwa inyigisho 4, ariko muri aka kanya turabagezaho inyigisho yo ku wa gatanu tariki ya 23/02/2018, yatanzwe na Padiri Vicaire JMV NIZEYIMANA, ku nsanganyamatsiko ikurikira: « Gukurikiza amategeko y’Imana ni ko kumenya Yezu »

Amategeko 10 y’Imana

Bakristu bavandimwe, nyuma yo kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu mu nzira y’umusaraba tumaze gukora, twamuherekeje mu kuzirikana ibyo yahuye nabyo byose, twumvise uburyo yaducunguje urupfu rwe. Yemeye kubabara kubera njye, kubera wowe. Ni yo mpamvu tugomba kumumenya by’ukuri kandi tukamenya ibyo tugomba gukora kugira ngo tuzaronke ubugingo bw’iteka.  Duhamagariwe twese kwirinda gukomeza kumusubiza ku musuraba.

Yezu wadukunze, akadupfira, tumusubiza ku musaraba muri ibi bihe byacu, igihe cyose twirengagije Ijambo ry’Imana twumva buri munsi, ntiturishyire mu bikorwa. Tumusubiza ku musaraba, igihe twirengagiza amategeko y’Imana, tukabaho uko twishakiye. Twongera kumusubiza ku musaraba,  igihe dusenga ibigirwamana. Yezu tumusubiza ku Musaraba, mu kutubaha Izina ry’Imana turivuga buri kanya kandi turirahira mu busa no mu binyoma. Yezu tumusubiza ku musaraba, igihe tutubaha Umunsi w’Icyumweru. Yezu tumusubiza ku Musaraba, igihe tutubaha ababyeyi n’abandi badukuriye. Yezu tumusubiza ku Musaraba, igihe twica abandi mu mvugo dukoresha no mu bitekerezo byacu. Yezu tumusubiza ku Musaraba, igihe twica, igihe dusambana. Yezu tumusubiza ku musaraba,  igihe tugirira abandi ishyari ; Yezu tumusubiza ku Musaraba, igihe twifuza iby’abandi . Yezu tumusubiza ku Musaraba, igihe turarikira umugabo cyangwa umugore w’abandi . Muri make, Yezu tumusubiza kenshi ku musaraba mu buzima bwacu.

Bikagaragaza rero ko tutamuzi. Duhamagariwe kumumenya no kumukunda dukurikiza Amategeko y’Imana. Ni yo mpamvu inyigisho y’uyu mugoroba, twayihaye iyi nsanganyamatsiko: « Gukurikiza Amategeko y’Imana, ni ko kumenya Yezu ».

Mbere ya byose, tubanze twibaze iki kibazo : Kuki Imana yaduhaye amategeko icyumi ?

Imana yahaye abantu amategiko 10, kugira ngo bagire ubwigenge busesuye kandi babuhorane. Ubwigenge bw’abana b’Imana. Ubwo bwigenge, ni bwo butuma dutandukana n’ibindi biremwa ndetse n’abamalayika. Ni iyo mpamvu, Imana ijya gutanga amategeko yabanjye kwibutsa abayisiraheri, ko yabakuye mu bucakara mu gihugu cya Misiri, igira iti: “Ni Njyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara, Nta mana zindi uzagira keretse Njyewe,…..”( Iyimukamisiri 20,1.)

Mwibuke ko Abayisiraheri bamaze mu bucakara imyaka 40. Babanje gufatwa neza kubera Yozefu, nyuma birahinduka. Muzi impamvu bababaye. Bashatse kubagabanya, babakoreshaga mu kubaka za “pyramides” n’ibindi bintu bihenze muzi, batangiye kubagirira nabi, bica abana babahungu, babakubita amanywa n’ijoro, ntabwigenge bari bafite, bari abacakara, bagakora bakubitwa ibiboko ubutitsa.

Iyo uvuze ubucakara, abayisiraheli bo bahita bumva icyo uba ushatse kuvuga. Icyo kigeragezo cyamaze imyaka 40. Ubucakara bwaratinze, bubambura ubu muntu, maze basigarana kwiringira. Batangira rero gutakambira Imana mu miborogo. Irabumva kandi irabahoza ni bwo yatoye Musa. “Uhoraho aravuga, ati:”Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’Imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi….” (Iy. 3, 7-10.)  Iki gihe Imana yari itangiye gukiza umuryango wayo maze igirana nabo iserano, ibaha amagambo 10 cyangwa se Amategeko 10 kugira ngo igihe bayakurikije babeho, nibatayakurikiza bapfe. Imana ni Yo yatanze ariya mategeko kugira abantu babeho mu bwigenge bw’abana bayo.

Ariya mategeko 10, akubiyemo isezerano Imana yagiranye n’abantu. Akaba muri make agize Itegeko ryo gukunda Imana n’abantu. Twibuke ko Imana ari Urukundo. Twibuke ko Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 mu rwandiko rwa Gitumwa (Encyclique  “Deus Caritas” (Imana ni Urukundo), ahamagarira abakristu bose kuzirikana urukundo rw’Imana bayihanga amaso kandi bagacengerwa n’urukundo rwayo. Imana tujye tuyifata nk’umuntu duhura akadukacira. N°1.  Imana yacu rero ni Imana idukunda, urukundo rwahebuje ku bwende bwayo kandi ntakiguzi. Tubibonera mu mvugo y’abahanuzi Ozeya na Ezekiyeli, berekana urukundo rw’Imana mu ishusho y’umukwe n’umugeni.  Imana igereranwa n’umukwe ukunda umugeni we urw’agahebuzo, akanga ubuhemu bw’umugeni yishora mu busambanyi no mu bigirwamana.  Amategeko 10 y’Imana, twayahawe kubera urukundo ruhebuje rw’Imana.  Aya mategeko akaba atwigisha gukunda Imana n’abantu, akaba yarahawe abantu bo mu bihe byose no mu mico yose bo ku isi.

  1. Tuzirikane amategeko y’Imana uko ari 10.

2.1. Nta Mana zindi uzagira keretse njyewe

Imana yahaye abayisiraheli iri tegeko, kuko bari bamaze igihe mu Misiri basenga Imana nyinshi. Kwari ukugira ngo batavaho basenga ibigirwamana. Natwe uyu munsi iritegeko riratureba kuko Imana ntishaka ko tugira izindi mana (ibigirwamana) dusenga. Kwihangira ibigirwamana tukabisenga ni ubundi bucakara kandi bubi. Ubucakara bw’ibigirwamana butubuza kubaho mu bwigenge bw’abana b’Imana. Bakristu bavandimwe, ibigirwamana ntibishobora kugufasha gutera imbere no kugira ubuzima bwiza ; bushya, ahubwo bikwinjiza mu bucakara bubi. Urugero rw’abishora mu biyobya bwenge. Ibigirwamana by’iki gihe cyacu cy’iterambere ibyinshi n’ubwo bidateye nka cya kigirwamana “Bahari”, nabyo tubyitondere kuko bitugira abacakara babyo, bikatwica nabi. N’ubwo tutabirondora, reka dutange ingero: Amafaranga, ni kimwe mu bibigirwamana gikomeye kandi cyica nabi; inyota y’ubutegetsi; irari ry’ubusambanyi bugenda buhabwa intebe iwacu; guharanira ubukungu vuba kandi utavunitse; ibiyobyabwenge, ibyubahiro, akazi keza,  isura nziza, umwambaro mwiza wa wundi wambara ukumva utakiri umuntu usanzwe, kubera ko ahantu hose unyuze bose bacyebuka  bakureba iyo ubanyuzeho; umugore cyangwa umugabo agatuma wumva ufite icyo urusha abandi, abana beza cyangwa abana ba banyabwenge, n’ibindi byinshi.

2.2. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe

Izina ry’Imana ntirigomba kuvugwa igihe n’imbura gihe. Rigomba kuvugwa igihe ryambazwa kugira ngo ritugirire akamaro kandi rikagirira n’abacu. Dusabwe kuvuga ukuri kugira ngo tutarahira cyangwa ngo turahize abandi mu izina ry’Imana. Dusabwe kubaho mu kuri no mubutungane. Twibuke ko mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru tuvuga ngo izina ry’Imana ryubahwe. Mu gusenga Imana twambaza izina ryayo ibana natwe ikaduha amahoro yayo. Mu bihe byose n’ahantu hose, izina ry’Imana risumba andi mazina  rigomba kubahwa no kwambazwa mu buzima bwacu.

2.3. Urajye wubaha umunsi w’Imana, Isabato

Isabato ikomoka kubintu bibiri mu Isezerano rya Kera. Mbere na mbere ivuga ikiruhuko nyuma y’iminsi itandatu Imana yamaze irema ijuru n’isi. Ivuga nanone ukubohoka kw’abayisiraheli bava mu misiri. Uzibuka ko mu gihugu cya misiri wari umucakara, Imana yawe yagukuye mu Misiri, ugomba kuzajya wibuka Imbaragaze. Ni iyo mpamvu Imana igutegetse kubahiriza isabato. Natwe uyu munsi twibuka urupfu n’izuka rya Yezu byatumye habaho isi nshya n’ugucungurwa kwa mwene muntu abohoka kubucakara bwa sekibi. Ku cyumweru tugomba kuruhuka. Ni itegeko. Gusenga ku cyumweru bituma duha Imana icyubahiro, bigatuma umuryango wiyubaka kandi bigaha umuntu ubuzima nyabuzima. Ubuzima bwuzuye

2.4. Jya wubaha So na Nyoko

Gukunda Imana n’abantu birajyana. Ababyeyi nibo badutoza gukunda iyo badukunda. Duhera ku rukundo badukunda tugakunda Imana n’abantu kuko Imana ariyo  Soko y’ubuzima kandi ubwo buzima ibuduha binyuze ku babyeyi bacu. Ni iyo mpamvu tugomba kububaha. Bakristu muri hano dukwiye kumenya ko Imana ari isoko y’ubuzima n’urukundo ikabiduha inyuze ku babyeyi bacu. Nta muntu uvuka ku giti cye , ku ibuye…  Ni iyo mpamvu yaremye umugabo n’umugore ibaha ubutumwa igira iti : “Nimwororoke , mugugwire, mukwire isi yose”.(Intg.1,28)  Yabahaye ububasha bwayo bwo kurema, bakaba bafatanya naYo kurema abantu mukubyara. Hatabaye ababyeyi bafite uwo muhamagaro ntihabaho abana, société ntiyabaho, abantu b’Imana ntibabaho. Ni iyo mpamvu n’ubwo ubuzima buri wese abuhabwa n’Imana bunyura ku  babyeyi bacu. Nk’uko dusenga Imana yacu yo soko y’ubuzima, tukayubaha tugomba kubaha n’ababyeyi bacu bayifasha kurema.

Uko babayeho ntibigomba gutuma tubasuzugura cyangwa ngo tubateshye agaciro. Gusa n’ababyeyi bagomba gufasha abana babo cyane cyane mukubagaragariza urukundo rwa kibyeyi. Icyo gihe mubatoza kububaha no kubakunda. Hari ikibazo gikomeye umuntu agomba kwibaza iyo ababyeyi badakunda abana babyaye batabibasabye. Kuki mutuma umwana aza muri iyi si? Aba yabibasabye? Muri mwe hari uwigeze abwira papa na mama ngo bamubyare? Ubuzima ni ingabire igomba gushyigikirwa. Ababyeyi bagomba gukunda abana babo kugira ngo nabo babakunde. Bitagenze bityo, inshingano z’ababyeyi zirabura noneho abana nabo bakaba ibyigenge ntibumvire ababyeyi. Bana mugomba kandi kumenya ko ababyeyi banyu bafite intege nke. Mukabibakundira. Mugomba kubakunda kuruta byose. Iyo mufite ababyeyi gito, mujye mubakunda uko bari, kugira Imana ibahe umugisha. Urukundo rurakiza kandi rurabohora, rukomora, rukaba isoko idakama y’ibyishimo.

2.5. Ntuzice

Itegeko rya 5 ritubuza kwica

Imana ni yo itanga ubuzima ntamuntu ukwiye kubuvutsa undi. Umuntu ni ishusho y’Imana akaba n’ingoro y’Imana. Bavandimwe, mujye mwicara muzirikane ku buzima, ari ubwanyu cyangwa ubw’abandi, muzumva rwose ko mutagomba kugira uwo mugirira nabi. N’ubwo ababyeyi bacu batubyara twese, duturuka ku Mana. Uko dukura hari ibyo tudashobora gusobanura. Nawe reba wirebe. Uziko hari igihe wari mubitekerezo by’Imana igihe intanga za papa na maman zitari zagahuye? Uziko hari igihe wari icyo twita “embryon”, usumbwa n’akadomo ku rupapuro, uziko mu mezi abiri wapimaga santimetero eshatu, nyuma ukaza kuba icyo twita “foetus”( urusoro); uziko wavutse uri uruhinja ruto rwabaye umuntu mukuru urihano ubu. Kuba warabaye umuntu w’umugabo, cyangwa umugore wabisobanura ute? Kuki ureba undi wabayeho nkawe, ukifuza kumuvutsa ubuzima? Igihe cyose urebye umuntu wagakwiye kumwubaha, kumwakira kandi ugasingiza Imana yamurebye.

 Yezu, kubaje mu misa mu gitondo, aratwibutsa ko tugomba kurandura udusigisigi tw’ikibi cyose mu mitima yacu,  ntugire uwo tubwira nabi kuko kuvuga nabi byica umuntu. Ijambo ribi ririca gusumba uko wafata umuntu uka mukubita. Hari uburyo bwinshi bwo kwica: Mbere na mbere hari ukwica umuntu mu magambo. Gutukana: Dore uko kimeze, cyarapfuye, gapfe nabi, kwereka umuntu ko ntagaciro afite, gusesereza, kunnyega, kwica umuntu mumutima wawe, gutesha undi agaciro, kwica umuntu urubozo umubuza amahoro.

Hari ukwica umuntu umuvutsa ubuzima bwe nabyo birimo amoko menshi. Gukuramo inda. Yewe namwe mufata ibinini mukimara gusambana mumenye ko iyo hari kubaho isama, muba mwishe umuziranenge. Uwo mwica siwe uba wababwiye ngo musambane. Dore ko kuri iki gihe cyacu umwana yabaye ikibazo. Abantu barikunda kugeza igihe bica n’utarasamwa kugira atazabatera ibibazo. Kiliziya gaturika yamaganira kure abavutsa abana ubuzima ivuga ko: “ Ubuzima bugomba kwitabwaho, umwana bakamurinda ikibi kuva agisamwa. Gukuramo inda ni icyaha ndenga kamere” Concile vatican II, Gaudium et Spes n° 47. Umuntu siwe ugenga ubuzima, ntazi n’uko bigenda kugira ngo umuntu atangire kubaho. Ni iyo mpamvu atagomba no kugira uwo abuvutsa. Hari ibyaha byo kwicana bikorwa buri munsi hirya no hino ku isi. Muntambara, kwanga umuntu ukamukuraho, umugore cyangwa umugabo n’ibindi. Hari ukwiyahura no gufasha abantu gupfa. Ethanasie. Niba umuntu atazakira mukamufasha kwitahira, mwumva aho bahanisha abantu urupfu, barenga ku itegeko ry’Imana. Hari n’abica abandi bitwaza intambara ntagatifu, abayisiramu n’abandi, ahari abica abandi babahohotera. Abo bose barenga ku itegeko ry’Imana.

  1. 6. Ntuzasambane.
Ntuzasambane

Icyaha cy’ubusambanyi n’ubwo kigenda gihabwa intebe ku isi, ni icyaha kibi cyane. Ubundi twari dukwiye kuvuga ngo ntukishore mu busambanyi uko wiboneye cyangwa se ngo ukore imibonano mpuzabitsina utarashaka kuko ingabire y’ubuzima inyura muri iyo nzira.

Iri tegeko rireba abantu bose batubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa, bakabaho bandavura. Rireba abakora icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umuhanga Paul Ricoeur, avuga ko umushyikirano w’umugore n’umugabo ari iyobera. Abivuga muri aya magambo: “ urebye, iyo abantu babiri bahuye umugabo n’umugore ntibaba bazi icyo bakora, ntibaba bazi icyo bashaka, ntibazi icyo bifuza, ntibaba bazi icyo bazabona mu byo bakora….” Ikibahuza rero cyagakwiye kuba ari urukundo kandi urwo rukundo rugahabwa agaciro.

Ntimusambane n’abahisi n’abangenzi nk’inyamaswa zitagira ubwenge. Hari abasambanya abakozi babo, hari abashoferi, abasazi ku muhanda, hari abo muhuriye mu rugendo mutazi uko babayeho. Mukiyibagiza ko uwo usambanye nawe wese umusigira ubukungu bwawe  nawe, akagusigira ubwe. Iyo uwo musambanye afite amashitani urayatahana, yaba afite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo ukazitahana. Iyo  afite umuvumo urawutahana, noneho ubuzima bukaba bubi. Uwari warahawe umugisha akawivutswa atyo nka Salomoni, akawiyaka yiraga umuvumo, uwari ufite icyizere cyo kubaho neza ejo hazaza,  imishinga myiza yose bari bafite n’indi migambi bigahagarara ubwo, bikayoyoka , kubera kwandavura.

Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo babane kandi buzuzanye ndetse babyare. Iyo mutangiye gutesha agaciro umugambi w’Imana, baba bihemukira kandi bahemukira abo bazabyara. Bakristu mumenye ko umushyikirano mpuzabitsina wemerewe gusa abagiranye isakaramentu ry’ugushyingirwa, abandi muba musambana. Umugabo yemerewe kugira umugore umwe gusa, ntagira babiri.

Icyaha cy’ubusambanyi kibaho iyo umuntu atangiye kubaho mu buhemu “l’infidélité”. Icyaha cy’ubusambanyi gisenya urugo n’ umuryango. Ni igitutsi kibi umuntu atuka uwo bashakanye kandi agatesha agaciro isakaramentu yahawe, iryo ari ryo ryose. Itegeko risaba abantu kudasambana rikurikira itegeko ryo kwica. Bivugako umuntu wese usambana afite umugore cyangwa umugabo, aba yishe umufasha we. Ubutumwa bukomerera abaherekeza abantu  ni ukubona amarira y’umugore cyangwa umugabo,wamenye ubuhemu bw’umufasha we. Ni urupfu nk’urundi. Kurenga ku itegeko rya gatandatu bituma abashakanye bashobora kwaka ubutane (divorce). Kurenga ku itegeko rya gatandatu bituma umuntu ashobora kugira abagabo benshi cyangwa se abagore benshi. Polygamie, bigamie cyangwa polyandrie. Mu isakaramentu ry’ugushyingirwa, ntawe ukunda abantu barenze umwe. Icyo gihe haba harimo guhemuka. Muzagenzure mwitegereze, umugabo ufite abagore babiri burya ntabakunda kimwe.

Kuri iki gihe, hari ibintu byinshi bituma abantu barenga ku itegeko rya gatandatu, ni abo barya inkono zitarasha. Umukobwa n’umuhungu bagatangira kubana ngo barebe ko bizakunda. Burya nabo baba basambana. Umugore n’umugabo bagatangira kubana bahuriye mu kazi ngo bari gufashanya, nabo baba baba basambana.  Namwe mubana mubyo mwita copinage ; ukumva ngo “uyu ni copine”  cyangwa ngo “ni copin”  namwe murasambana. Kuri iki gihe cyacu, abantu benshi baragenda bishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi “liberté sexuelle et culture érotique”,, zigenda zishyirwaho na mondialisation ndetse na za “médias” zikabikwiza hirya no hino kandi mu gihe gito cyane. Kuva mu kinyejana cyahise, hari “revolution sexuelle” iteye ubwoba. Hari abatagifata icyaha cyo gusambana nk’icyaha ; indanga gaciro zari mu bantu cyane cyane mu kwirinda kwiyandarika n’ubusambanyi ziragenda zisumburwa n’ibigezweho. Ubu uwambaye ubusa cyangwa uwicaye nabi ntakibabaza “imbere ye”, ahubwo yumva ko abahisi n’abagenzi bagomba kureba ibyo yatanditse, yashize ku isoko. Indangagaciro z’ubukristu n’indanga gaciro nziza zisanzwe ziranga abantu ntizikigezweho, ikigezweho ni ibijyanye n’ubusambanyi. Abakobwa n’abahungu birirwa baryamanye  bakumva ntakibazo kirimo, nyuma bagasanga barasamye inda , ubu guharanira kuba isugi ni ibyabatazi ibigezweho, ugasanga hari abasamye inda bakiri abana,cyangwa bakanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina sinakubwira, bashuga mami na bashuga dadi ntibatinya gukura urubyiruko mu mashuri babahendesha impano zitampaye agaciro, ubundi bakabicira ubuzima bw’ejo hazaza, abahorana udufaranga bahorana inkumi zisimburana mu byumba  byabo ukagira ngo inzu zahindutse amaseta.

 Uretse ibyo hari abarenga ku itegeko rya gatandatu bikinisha. Bakiyibagiza ko biyica. Hari abahuza ibitsina ari bamwe,abatiganyi ( homosexuels cyangwa  cyangwa abalesibiennes), hari nabasambana n’inyamaswa. Bavandimwe, abo bose abarenga kuri itigeko bose ntibazi Kristu by’ukuri.

  1. 7. Ntuzibe
“Ntuzibe”

Iri tegeko ryashyizweho kugira ngo abantu birinde kwiba iby’abandi ahubwo bakore. Bavandimwe, abantu benshi biba, bagira ishyari, bakifuza iby’abandi, akenshi iyo urebye usanga ari abantu badakora.  Cyangwa se bakora ibyabo bakabipfusha ubusa. Ndagira ngo mbabwire ko aba bantu baba bakoze icyaha kandi kibi.

Iri tegeko ryashyiriweho kandi abantu biba abantu, bakabagira abacakara babo.

 

Ntukibe umuntu, kuko uba ushaka kumugira umucakara wawe. Ukamubuza uburenganzira bwe, umutesha agaciro. Icyo gihe uba ukoze icyaha gikomeye. Ndifuza kugira icyo mbwira mwebwe mwese mufite abakozi bo murugo, mutishyura, mufata nk’abacakara, akantu kose akoze, mugakubita cyangwa se mukamutuka. Abo bakozi banyu mufata nk’abacakara banyu,  mujye mumenya ko mukora icyaha kibi cyo kubambura uburenganzira bwabo. Mujye mumenya ko ari ibiremwa by’Imana. Mujye mwibuka kandi ko mu buzima byose bishoboka igihe umuntu agihumeka. Abo mwambura uburenganzira bwabo, Imana yo ishobora kububasubiza, mwebwe mukabwamburwa. Mukazasigara mubategeye amaboko. Ibyo mu kinyarwanda bavuga ngo ni « ugasaba uwo wimye ». Erega ubuzima ni gatebe gatoki. Ntacyo muba mwarahaye Imana kugira mube abo muri bo. Ntakiguzi mwatanze, twese uko turi hano mu gitondo ntawatanze bitanu ngo agure umwuka, uwagize amahirwe akiga agatsinda ajye yibuka ko wenda umukozi afite ashobora kuba yararangije no kwiga akabura akazi akaza kugukorera. Cyangwa ko ashobora kuba yarasumbyaga abana bawe ubwenge. Ariko kubera ko amahirwe atamusekeye, ubu ukaba umugaraguza agati, ukamwaka uburenganzira. Mugomba kwirinda kugira abantu abacakara banyu. Nimubafate nk’ibiremwa by’Imana bifite agaciro mu maso yayo. Mugomba kwirinda kubahutaza no kubashinyagurira. Mugomba kwirinda gusambanya abo bana babakobwa cyangwa se babahungu baza kubakorera. Mubabuza uburenganzira bwabo mukabonona, mubakomeretsa kandi mukabagira ibikoresho byanyu. Ugasanga umwana yakoze kwa kanaka cyangwa nyirakanaka akavayo atakiri umuntu, ahubwo yarahindutse  igishushungwe, yarakomeretse, yarapfuye ahagaze kuko bamugize igikoresho cyo kwishimisha.

Ariko naha twavuga abigurisha kubera ubusambanyi. Imibiri yabo igahinduka igikoresho cyo kwishimisha kigurishwa banyiri noti. Kenshi aba mvuze mubanyuraho nijoro. Hari ukurenga kuri iri tegeko mukoresha umuntu mu rwego rwo ku munyunyuza. Ukamukoresha ibyo bita agatuna mbwenu warangiza ntumuhembe. Ayawe akayarya yiyushe akuya nk’uko bamwe babivuga.  Iri tegeko tugomba kuryubaha twirinda kwiba iby’abandi ariko twibuke ko umuntu yaremwe mu ishusho ry’Imana. Tugomba kubaha iyo shusho muri buri muntu wese. Tukamufata nk’ikiremwamuntu, ntitumufate nk’igikoresho. Tuje twibuka ko igihe cyose usuzuguye umuntu, umubabaje, umugize igikoresho, umuhinduye ubusabusa, Imana yo iramurengera ikarwana mu kigwi cye. Kuko Imbaraga z’abanyantegenke ari Imana ubwayo.

  1. 8. Ntuzabeshyere abandi

Bavandimwe, kubeshya no kubeshyera abandi biba bigamije akenshi guharabika uwo ubeshyera. Ukamutesha agaciro. Kuvuga undi nabi, kumuharabika ni ukumwica. Ni iyo wakora ikibi wifuza ko bakuvuga neza. Bakaguha agaciro gakwiye umuntu waremwe mu ishusho ry’Imana. Kubeshyera abandi bigira ingaruka nyinshi kubo tubeshyeye. Ubeshyewe atererwa icyizere, hari igihe ahasiga ubuzima. Mwibuke Suzana iyo adakizwa na Daniyeli, aba yarapfuye azize kubeshyerwa. Ntitugomba gutanga ubuhamya tubeshyera abandi kuko igihe cyose utanze ubuhamya butaribwo uba ubeshye. Kubeshyera abandi bituruka kuri shitani kuko shitani ariyo igira ibinyoma kuko ari sekinyoma. Hari ukubeshyera abantu dusa naho dusetsa dushyenga nyamara nabyo byica abo dusebya. Twese duhamagariwe kubaho turangwa n’ukuri. Bituma tubana mu mahoro kandi tugafasha abandi tubaha icyubahiro kibakwiye.

2.9. Ntuzifuze iby’abandi, ntuzifuze umugore w’undi cyangwa umugabo w’undi.

“Ntuzifuze iby’abandi, ntuzifuze umugore w’undi cyangwa umugabo w’undi.”

Kugira iri tegeko turishyire mu bikorwa, tugomba gukura amaboko mu mufuka, tugakora kandi tukanyurwa n’ibyo dusaruye mu murimo wacu. Ibyo mvuze, birinda abantu kwiba no kwifuza iby’abandi. Kuko ubujura ni ingaruka zo kwifuza. Uwifuza akora urugendo rwo kugera ku byo yifuza. Birinda abantu kwiba. Byose bitangira habura kunyurwa no gukururwa n’iby’abandi. Kwifuza ni uruhererekane rw’inshinga eshatu, kubona, kurarikira cyangwa se kwifuza bituma wiba, usambana. Byose bitangira umuntu abona ikintu cyangwa umuntu. Koko rero,  burya ijisho ni idirisha rituma duhura n’ab’isi n’iby’isi. Ariko kuko tudashobora guhagarika kureba, tugomba gusukura amaso yacu, tuyarinda ikibi. Ni ukurebesha amaso y’urukundo n’ukwemera, kandi tukumva ko mu buzima ntawatunga ibiri ku isi byose. Ntawagira abagore bose bo ku isi cyangwa abagabo. Kubera ukwikunda kwacu, iyo ubonye ikintu cyiza wumva wakigira icyawe. Ikibabaje ariko, ni uko umuntu atatunga ibiri ku isi byose. Ubuhanga nyabwo ni ukumenya ko ibiri ku isi byose utabitunga maze ukanyurwa n’ibyo ufite. Ubundi irari ni isoko y’ibibi byose. Urangwa no guhora ararikiye iby’abandi, ntabwo azi Imana.

  1. KUMENYA YEZU KRISTU

Nk’uko insanganyamatsiko y’inyigisho y’uyu mugoroba ibitwereka, « Gukurikiza amategeko y’Imana ni ko kumenya Yezu Kristu » ni byo kuko Yezu Kristu ari Imana akaba na Jambo w’Imana. Mu isezerano ryakera, ariya mategeko yashyizweho kugira ngo agaragaze urukundo rw’Imana, kandi afashe abantu kubaho bitagatifuza mu bwigenge. Umwigishwa wa Yezu wese rero, agomba gukurikiza amategeko y’Imana , ayashira mu bikorwa. Mu yandi magambo, agomba kubaha amateko y’Imana. Mwibuke ko amategeko icumi yahawe Musa ku musozi wa Sinayi, mu magambo icumi. Kugira  ngo tuzagere mu bwami bw’ijuru, tugomba gushyira ayo mategeko y’Imana mu bikorwa. Mwibuke wa musore wabajije Yezu ati:”Nakora iki kugira ngo agire ubugingo bw’iteka?”. (Mt 19, 16)

 Umusozo

Guharanira ubugingo bw’iteka dukora ugushaka kw’Imana, tumenya amategeko yayo kandi tuyashyira mu bikorwa.

Bavandimwe, kugira ngo tubone ubugingo bw’iteka, tugomba kubuharanira buri kanya mu buzima bwacu bwose. Isaha ni iyi rero yo kubuharanira. Turi mu rugendo, nirurangira ntituzarusubiza inyuma. Imana ibategereje mu nshingano z’urugo, mu kazi mukora, mu rugendo n’ahandi.  Tuje twibuka ko akanya kose mu buzima bwacu, kadufasha gukora ugushaka kw’Imana ariko by’umwihariko kadufasha kubana n’Imana. Bavandimwe , umunota wose w’ubuzima bwacu ni ingirakamaro. Ntugomba kudupfira ubusa. Tugomba kuzirikana urukundo rw’Imana, yaduhaye amategeko yayo kandi ikaduha umwana wayo w’Ikinege, kugira ngo aducungure. Kumenya ijambo ry’Imana ni ukumumenya.

JMV NIZEYIMANA, SAC.

Padiri Vicaire

Paruwasi ya Mutagitu Visenti Pallotti Gikondo