GIKONDO UPDATES: AMAKURU Y’UBUZIMA BWA PARUWASI MURI IYI MINSI ISHIZE.

Sangiza inkuru

Nshuti bavandimwe ba Paruwasi Gikondo, hashize iminsi mutagezwaho amakuru y’ubuzima bwa paruwasi yanyu mukunda. Buriya iyo atabonetse haba habaye utubazo tekiniki. Muri uyu mwanya turayabanyuriramo ku buryo bwihuse, mu rwego rwo kubibutsa , kuko n’ubundi ajyanye n’ubuzima bwa Paruwasi yanyu kandi tuzi ko mubigiramo uruhare runini.

1.ABAPFAKAZI BIBUKIJWE KO BAGIFITE URUHARE MURI KILIZIYA.

Ku cyumweru tariki ya 22/10/ 2023 mu gitondo, saa mbiri, nyuma ya misa ya mbere habaye umwiherero w’abapfakazi. Wayobowe n’Umukuru w’Abapalotini, Padiri Eugene NIYONZIMA. Insanganyamatsiko yawo yagira iti: “Wigira ubwoba , emera kuba impano y’Imana muri kiliziya”. Padiri Eugene yabashishikarije kujya bahora bazirikana ko “mu mihamagaro rusange buri wese agiramo umuhamagaro we.” Bityo rero uruhare rwabo muri kiliziya rukaba rugomba kugaragara.
Mu buhamya bwa tanzwe na bamwe mu bitabiriye uwo mwiherero, bagaragaje ko urubori rw’agahinda ko kubura uwo mwashakanye, yaba akuze cyangwa akiri muto, ntawe rutababaza cyane cyane iyo yari babanye neza. Kurangamira Yezu bikaba bifasha kwiyakira no kwakira ibyabaye.

2.ABAGABUZI B’INGOBOKA B’UKARISITIYA BAVUGURUYE AMASEZERANO

Ku iri icyo cyumweru tariki ya 22/10/2023 mu misa ya saa sita, Abagabuzi b’ingoboka b’Ukarisitiya bavuguruye amazerano yabo. Umurimo wa gitumwa w’ubugabuzi bw’Ukarisitiya, ni umurimo uha ububasha abalayiki bwo kubagura umubiri wa kristu mu Kiliziya, bunganira basaseredoti, kugemurira umubiri wa Kristu abatagishobora kugera mu ikoraniro kubera impamvu zinyuranye, nk’uburwayi n’izabukuru. Mu nshingano zabo kandi harimo no guherekeza abakristu bitabye Imana no kubashyingura gikristu, cyane cyane igihe umusaseredoti atabonetse.

Mu bakristu bakora uwo murimo wa gitumwa, harimo 3 bamaze imyaka 27 bawukora, ari nabo twavuga ko baboneye izuba bagenzi babo bakorana muri iki gihe. Abo ni Bwana Ntabareshya Leopold, Muzindutsi Pierre Claver na Segatarama Eustache. Uwo munsi ubwo basubiraga mu masezerano yabo, bibukijwe izo nshingano ari nazo zigize isezerano ryabo.
Mu nyigisho Padiri Mukuru yabahaye, yabibukije ibintu bitatu by’ingenzi, bikubiye muri “G3”, buri mugabuzi w’ingoboka w’ukariitiya asabwa gushyiraho umutima we buri gihe: Gukunda ukarisitiya no kuyihabwa kenshi “- Gukunda kumva misa – Gusenga.”

3. UMUSARABA WA FORUM NATIONAL Y’URUBYIRUKO

Ku cyumweru tariki ya 29 /10/ 2023, Paruwasi ya Gikondo yashyikirijwe Umusaraba wa Forum National y’Urubyiruko. Uwo musaraba wari uturutse muri paruwasi ya Kicukiro; wavuye i Gikondo ejo bundi ku cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo, ushyikirizwa Paruwasi ya Kacyiru.

Ubwo Padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Kicukiro yashyikirizaga Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo uwo musaraba, yagize ati:” Nimwakire Umusaraba wa Kristu wazukanye na Kristu mu bapfuye. Tubahaye n’inshyimbo izabatsindagiza, ikazabakura mu rwobo, ikazabageza mu bugingo bw’iteka. “

Ku ruhande rwa Paruwasi ya Gikondo, Padiri Mukuru yawakiriye muri aya magambo:” Turabashimiye kuba mwatuzirikanye, mukifuza gusangira natwe ibyishimo muterwa n’uwatwitangiye, agatanga amaraso ye akuraho umugambi w’icyaha.”

Muri icyo cyumweru umusaraba wamaze muri Paruwasi ya Gikondo, urubyiruko n’abandi bakristu muri rusange, bagize umwanya wihariye wo kuwuramya. Buri gihe guhera saa cyenda, isaha y’impuhwe z’Imana, buri munsi, habaga hateganyijwe itsinda ryihariye ryakozwe bishigiye ku mpuza. Buri tsinda rikaba ryaramaraga nibura amasaha 4 imbere y’uwo musaraba, riwuramya.

4.IGITI CY’UBWIGISHWA

Kuwa gatandatu tariki ya 28/10/2023 habaye umuhango wo gutera igiti cy’ubwigishwa. Uwo muhango witabiriwe n’abana bahawe baherutse guhabwa isakaramentu ry’ugukomezwa muri paruwasi ya Gikondo, muyobozi wa komisiyo y’Iyobokamana, Iyogezabutumwa na Bibiliya muri paruwasi yacu ikaba ari nayo ishinzwe ubwigishwa, abakeshisiti, abayobozi b’impuza ya Mutagatifu Pawulo, hamwe na padiri Jean Eric Mutabazi wo mu Muryango w’Abafaransisikani ushinzwe ubutabera n’amahoro no kwita ku bidukikije muri Province y’Afurika y’Iburasirazuba, Madagascal n’Ibirwa bya Morice. Uyu muhango n’ubwo ari ubwa mbere ubaye muri paruwasi yacu, ahandi usanzwe umeneyerewe. Ukaba ubaye mu gihe nyirubutungane Papa Fransisiko, munyandiko ye “Laudato” ashishikariza abutuye isi kwita ku bidukikije no gufata isi nk’inzu yacu rusange, dutuyeho kandi iduha ibidutunga.

5.GUSABIRA ROHO Z’ABAPFUYE

Ku wa kane tariki ya 02/11/ 2023: Kiliziya yo mu Rwanda yizihije Umunsi Mukuru wo gusabira abacu bapfuye. Uwo munsi kuri Paruwasi ya Gikondo, abakristu basabiye roho z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, bashyinguye mu rwibutso rw’abazize Jenoside ruri kuri Paruwasi. Gusabira abacu bapfuye rero bizakomeza cyane cyane muri uku kwezi kw’ugushyingo, kandi na paruwasi yacu ikaba ikomeje kubidushishikariza no kutworohereza uburyo bwo kubikora.

 

 

6.GUSHYIKIRIZA PARUWASI YA KACYIRU UMUSARABA WA FORUM NATIONAL Y’URUBYIRUKO

Ku cyumweru, itariki ya 05/11/2023: Paruwasi ya Gikondo yashyikirije Paruwasi ya Kacyiru Umusaraba wa Forum National y’Urubyiruko yari imaranye icyumweru. Itsinda ry’urubyiruko n’abakristu bawuherekeje, ryari riyobowe na Padiri IRAGENA Faustin Camarade, ushinzwe urubyiruko.

 

 

 

7.UBUKANGURAMBAGA KU BURYO BWA KAMERE MU GUTEGANYA IMBYARO:

Ku cyumweru tariki ya 05/11/2023 Uwo munsi kandi, mu cyumba mbera byombi cya paruwasi, guhera saa mbiri za mu gitondo, hizihijwe umunsi Paruwasi yahariye ubukangurambaga ku buryo bwa kamere mu guteganya imbyaro. Hatanzwe ibiganiro bibiri. Ikiganiro kimwe cyavugaga kuri ubwo buryo bwa kamere ikindi cyarebanaga n’icyo kiliziya ivuga kuri ubwo buryo. Byombi byakurikiwe n’ubuhamwa bw’ingo zahisemo gukoresha ubwo buryo. Nta muyobozi w’nzego bwite za leta zo muri zone ya Gikondo cyangwa abahagarariye andi madini bitabiriye iyi gahunda kandi bari bayitumiwemo.

 

8.BA SOGOKURU NA BA NYOGOKURU BONGEYE GUHURA:

Ku cyumweru tariki ya 05/11/2023: Kuri uwo munsi na none, mu gihe paruwasi yari yahuje abashakanye barebera hamwe uburyo bwo guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa kamere, ba sogokuru na banyogokuru nabo bari bahuye biga uburyo batakomezza kwigunga. Hashize igihe paruwasi, ibinyujije muri komisiyo y’umuryango itangije gahunda yo kwita ku bageze mu za bukuru. Baherukaa guhura bakora umunsi mukuru wabo ku itariki ya 22/7/2023. Komite ibahagarariye ikaba yogeye guhura nabo kugira bumve umwuka bafite nyuma y’uriye munsi mukuru beheruka kwizihiza.
Kuri iyi ncuro rero, berebeye hamwe uburyo batakomeza kwinguga no guherenwa n’irungu, bashyiraho gahunda yo kujya bahura rimwe mu kwezi, ku cyumwru cya nyuma. Banatangije isanduku yabo izajya ibunganira mu gukemura utubazo twihurirwa bashobora guhura natwo. Baniyemeza gukomeza kugira uruhare muri kiliziya, cyae cyane mu bikorwa birebana no kwitagatifu no gutagatifuza roho z’abandi.

Mu gusoza aya makuru twasubije amaso inyuma: Hirya no hino mu mpuzamiryangoremezo, mu miryangoremezo, no mu matsinda amwe n’amwe, mu makorari, mu miryango y’agisiyo gatorika no mu ngo. Aho hose twasanze ubuzima naho bukomeje.

Twasanze hamwe abakristu bari mu byishimo kandi batabyihereranye, ahandi twabasanze bari mu gahinda. Igishimishije muri ibyo byose ni ko abo twasanze mu byishimo bari babisangiye n’abandi, n’abo twasanze mu kababaro twasanze abavandimwe baje kubafata mu mugongo no kubatabara. Ngibyo ibyo Pawulo yashishikarizaga abakristu b’i Roma mu ibaruwa yabandikiye , aho agira ati:” Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira”. (Rom12,15).

Tubifurije gusoza neza icyumweru turimo no gutangira igishya mu mahoro.

 

HABUMUKIZA Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru