GIKONDO NA KABUGA MU MUBANO WIHARIYE
Paruwasi ya Gikondo ni paruwasi ikunze kubana cyane n’izindi paruwasi. Mu nshingano z’ibanze komisiyo y’umubano ifite muri iyi paruwasi harimo iyo kwagura amarembo no kubana n’izindi paruwasi. Kuva umwaka ushinze paruwasi ya Gikondo yihaye ibinyujije muri iyi komisiyo y’umubano, hihaye inshingano yo kugirana umubano wihariye an paruwasi zose z’abapalotini uko ari esheshatu, muriaka karere u Rwanda ruherereyemo: izo paruwasi ni Kabuga, Ruhango, Kinoni zo mu Rwanda na paruwasi ya Karhale na Rutshuru zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri iyo gahunda ya Tugendere hamwe , paruwasi ya Gikondo yari yiyemeje kugirana umubano n’izo paruwasi eshanu zose, kahaba harihasigaye Paruwasi2 gusa , paruwasi ya Kabuga na paruwasi ya Rutshuru.
Guhera rero ku cyumweru tariki ya 06/05/2018, Paruwasi ya Gikondo na Paruwasi ya Kabuga zikaba zarinjiye mu mubano udasanzwe uhuza abakristu ba zo. N’ubusanzwe zari zifitanye isano yo kuba zose ari paruwasi za BENE PALLOTTI, ariko noneho kuva ubu zifitanye umubano wihariye, wa wundi utuma abakristu b’izi paruwasi basabana ku buryo bwihariye kandi mu byiciro byose .
Imihango yabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Padiri Jean Baptiste Mvukiyehe, Padiri Mukuru wa paruwasi ya Kabuga, afatanyije na Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, Vicaire wa padiri Mukuru w’I Gikondo. Korari yasusurukije abakristu ni Chorale Ste famille ya Gikondo. Igitambo cya misa kimaze guhumuza, Padiri Mukuru Jean Baptiste yahaye ikaze abakristu baturutse i Gikondo, nyuma Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Kabuga nawe yakira abashyitsi bose mu izina ry’abakristu bose anashyikiriza mugenzi we Visi Perezida w’Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi Gikondo, Bwana Murenzi Vincent, impano y’uruhisho, abakristu ba Kabuga bari bageneye abakristu ba Gikondo.
Mu ijambo rigufi Bwana Murenzi yavugiye aho mu Kiliziya yishimiye nawe umubano utangijwe hagati ya paruwasi zombi, avuga ko “ umuntu udafite urukundo aba yarapfuye ahagaze”. Yabigavuze yifashishije aka gatekerezo, agira ati:” Umubyeyi yari afite abana babiri. Umwana umwe akaba yararangwaga n’urukundo undi nta rukundo namba yagiraga. Umubyeyi agiye gupfa, ahamagara abana be bombi abasezereho. Abwira umwe warangwaga n’urukundo ati: ”Mwana wanjye wirirweee!”. Ageze kuri wa wundi utagiraga urukundo, aramubwira, ati:” mwana wanjye urabeho!” Umwana utararangwaga n’urukundo biramutangaza niko kubaza se impamvu amusezeyeho amubwira ngo “ urabeho”, n’aho umuvandimwe we akamusezeraho amubwira ngo” wirirwe”. Mu kumusobanurira yaramubwiye ati:” Namubwiye ngo” wirirwe” kuko we tuzongera guhurira mu Ijuru, kuko yaranzwe n’urukundo, naho wowe nagusezeyeho nkubwira ngo “ urabeho” kuko tutazongera kubonana ukundi , kuko mu ijuru hatajya abatagira urukundo.”
Nyumba y’igitambo cya Misa, uhagarariye Komisiyo ya Jumelage muri paruwasi ya Kabuga, yatambagije abashyitsi be paruwasi baje gusura, uwo mutambagiro wasorejwe mu gikari cy’urugo rw’abapadiri, aho bakomereje ibiganiro n’ubusabane. Mu biganiro binyuranye impande zombi zagiranye, paruwasi yagikondo yanyuzwe na gahunda y'”Ibiganza 1000″ Padiri Mukuru Jean Baptite yatangije aho i Kabuga mu rwego rwo gushishikariza abakristu kwanga gukomeza kuba ba ntibindeba, ahubwo bakinjira mu butumwa bwa Paruwasi. Buri mukristu winjiye muri iyi gahunda y’Ibiganza 1000″ akaba agomba kubera abandi umusemburo wo kwihatira gusenga, kubaka umuryango w’Imana ariwo Kiliziya, Gufatanya n’abandi no gucengera ukwemera.
Uruzinduko rwasojwe paruwasi ya Gikondo itumiye paruwasi ya Kabuga kuzaza kuyisura nayo ,paruwasi ya kabuga ikaba yarabyemeye; itariki n’igihe urwo ruzinduko ruzabera ikazamenyeshwa komisiyo y’umubano.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru