GIKONDO MU “RUGENDO RUTAGATIFU” RWO KWAGURA KILIZIYA YAYO
Guhera ejo bundi ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, abakristu ba paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti pallotti, hamwe n’inshuti zabo aho ziri hose ku isi, batangiye “URUGENDO RUTAGATIFU ” rudasanzwe rwo kwagura kiliziya ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti.
Koko rero, kuri icyo cyumweru cya gatanu cya pasika, tariki ya 29 Mata 2018, ku mbuga ya paruwasi ya Gikondo, habereye igitambo cya misa imwe rukumbi, yatangiye saa 10h00. Iyo misa nk’uko byasobanuwe na Padiri Mukuru Rwasa Chrysante, ikaba yari iyo gutura Imana imirimo yose irebana n’igikorwa cyo kwagura kiliziya ya Mutagatifu Visenti Pallotti. Iki gikorwa Padiri Mukuru yahise abatiza “urugendo rutagatifu”. Nk’uko yakomeje abivuga, hashize imyaka itanu abakristu batekereje uyu mushinga wo kwagura iyi kiliziya . Kuva icyo gihe kubeza ubu, abapadiri 2 bamubanjirije, barangije ubutumwa muri iyi paruwasi , uyu mushinga utaratangira: Abo ni Padiri Desire Ruvamwabo na Padiri Sebutitira Norbert.
Imihango nyirizina yo gutangiza icyo gikorwa cyari gitegerejwe cyera, cyari kigizwe n’ibice bitatu bitandukanye ariko byuzuzunya.
Igice cya mbere cyabaye igitambo cya Misa ntagatifu: Cyayobowe na Padiri Mwiseneza Narcisse, wari uhagarariye Padiri Pronvincial, ukuriye Umuryango w’Abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda muri Congo no mu Bubiligi.
Agashya kagaragaye muri iki gice cya mbere, ni uko, mu gihe cyo gutura, abakristu bari mu nzego z’ubuyobozi bwa paruwasi, batanze ituro ryabo ukwabo mu rwego rwo kugaragaaza ko nabo bashyigikiye iki gikorwa. Abo bose bari mu byiciro bitandukanye birimo: Abagize Biro y’Inama ya paruwasi y’Ikenurabushyo, abagize komite za komisiyo zisanzwe 12 ziri muri paruwasi, abagize komite za komisiyo 3 zidasanzwe zashyizweho kubera iki gikorwa cyo kwagura kiliziya, abagize komite za santarari, abagize komite z’impuzamiryangoremezo, abagize komite z’imiryangoremezo.
Nyuma y’izo nzego z’ubuyobozi bwite bwa paruwasi, hakurikiyeho abarimuri komite z’imiryango y’agisiyo gatolika yose n’abari muri komite z’amakorari yose akorera kuri paruwasi haherutse abakristu batari muri izo nzego.
Icyagaragaye ni uko ubu buryo bwo gutanga ituro mu byiciro, bwaratanze umusaruro utari utubutse, kuko ugereranyije n’ituro ryari risanzwe ritangwa buri cyumweru gisanzwe, iry’uwo munsi ryikubye hafi inshuro eshanu, tutabariyemo inkunga zatanzwe nyuma mu gice kizwi ku izina rya ” fundraising”
- Igice cya kabiri: Cyabaye icyo gusobanura ibirebana n’imirimo yose yo kwagura kiliziya, agaciro kayo no kumurikira abakristu igishushanyo kigaragaza uko kiliziya yabo izaba iteye, igihe izaba yarangije kwagurwa.
Bwana Gasasira Gaspard, ukuriye komisiyo y’ubwubatsi, yasobanuye ko kiliziya isanzwe yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu bagera kuri 870 gusa, ikaba kandi yari igizwe n’igice cya “cave” kirimo bureau ya Padiri mukuru, ubukarani bwa paruwasi, chapelle na salle ebyiri ariko ntoya.
Yongeyeho ko mu gihe iyi Kiliziya yubakagwa, “yari Kiliziya nziza, kandi iboneye ijijsho”. Ariko ngo ikaba itari ijyanye n’ibihe tugezemo. Aho niyo abakristu bashingiye batekereza ko batakomeza kuvugurura inyubako zabo no kubaka inshya bazihuza n’igihe, mu gihe Ingoro y’Imana yo yari itangiye gusigara inyuma.
Biteganyijwe rero ko nyuma yo kwagurwa, iyi kiliziya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu bari hagati ya 2100- na 2190. Ugereranyije ni hafi inshuro eshatu z’abo yakiraga uyu munsi. Izaba igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi:
- Kiliziya nyirizina izaba ifite buriya bushobozi bwo kwakira abakristu bagera ku nshuro hafi eshatu z’abo yakira ubu, izaba kandi ifite chapelle nshya yiyongera kuri chapelle isanzwe. Iyo chapelle nshya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira nayo abakristu bari hagati ya 100 na 150. Ku buryo bw’umwihariko iyo chapelle nshya izafasha gucyemura burundu ikibazo cya misa, cyane cyane izihariye, zaburaga uko zisomwa , kubera ko misa zisanzwe zabaga zegeranye cyane. Sibyo gusa, biteganyijwe ko kiliziya ijyashyirwamo intebe zifasha abakristu kwicara badahese ndetse ku buryo n’abafite ibibazo by’umugongo bitazongera kugaruka. Mu kubaka kandi iyi kiliziya, hazitabwa ku kibazo cya “sound proof” ndetse ku kibazo cyo kurinda inkunba n’inkongi. Agaciro rusange k’imirimo iteganyijwe gukorwa, kangana na miliyoni magana atanu mirongi irindwi (570.000.000frw), ariko mu gihe twaba dutinze gukora ibikenewe byose, ako gaciro kakaba kazamuka kakagera kuri miliyari imwe (1.000.000.000frw).
- Hazaba kandi hari n’igice cyo hasi kirimo salle 2: Imwe muri izo ni salle nshya, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 150; naho salle isanzwe yo, nyuma yo kuvugururwa, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 120.
- Umubare wa Bureaux nawo uziyongera ku buryo cya kibazo abakristu basanganywe cyo kubura aho bateranira bakora inama z’imiryango ya gisiyo gatolika, amakorari abura ho yitoreza , cyangwa andi matsinda abakristitu bitagatifurizamo yaburaga aho ateranira , ibyo byose bizaba gikemuwe.
Igice cya gatatu: Cyabaye icyo kwakira inkunga zinyuranye abakristu n’abakunzi ba paruwasi biyemeje gutanga muri uru rugendo rwo kwagura kiliziya. Muri iki gice, abakristu banyuranye bagaragaje ko bashyigikiye iki gikorwa batanga inkunga nyinshi kandi ku buryo bushimishije: Abenshi batanze amafaranga, abandi batanga ibikoresho birimo sima, abandi bemera kuzatanga imibyizi igihe imirimo nyir’izina yo kubaka izaba yatangiye.
Muri rusange abakristu bose bagaragaje ishyaka rikomeye cyane ryo kwiyubakira kiliziyayabo, ku buryo hari n’abana batatinye kujya imbere y’imbagay’abakristu, bafata micro, bavuga ko biyemeje kuzatanga amafaranga igihumbi( 1000frw) cyangwa ibihumbi bibiri (2000frw), basobanura ko n’ubwo batayafite bazasaba ababyeyi babo. Burya kokongo “ntawanga ibyiza uretse ko bitinda”.
Muri rusange rero inkunga yose yatanzwe kuri uwo munsi ikaba ikabakaba miliyoni zigera kuri cumi n’enye( 14.000.000Frw), harimo miliyoni ebyiri n;ibihumbi magana atatu (2.300.000frw) zatanzwe mu gihe cyo gutura. Nyuma y’aho kandi, hari n’abandi bakristu batari baje muri icyo gitambo cya misa, nabo bahise batangariza ubuyobozi bwa paruwasi ko badashobora gucikanwa no kubura muri urwo rugendo rutagatifu, bavuga inkunga yabo, muri bo hakaba hari uwemeye kugeza kuri konti ya paruwasi miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda(1.000.000frw) bitarenze tariki ya 15 Gicurasi.
Dukomeze rero duhurize hamwe imbaraga zacu , tuvuge rumwe, maze ubundi twemerere Roho Mutagatifu atuyobore kandi atuyoborere iki gikorwa, kugira ngo ejo tutazavaho dugasobanya, ahubwo dukomeze dusenyere umugozi umwe, kuko abashyizze hamwe Imana nayo ibasanga.
Twifurije buri wese imigisha muri uru “rugendo rutagatifu” paruwasi yacu itangiye.
HABUMUKIZA JOSEPH
Komisiyo y’Itangazamakuru ya paruwasi