Gikondo mu isura nshya nyuma y’amezi 19 itangije imirimo yo kwagura Kiliziya yayo

Sangiza inkuru

Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 7 Paruwasi ya Gikondo itangije ikiswe Urugendo Rutagatifu Rudasanzwe rwo Kwagura Kiliziya,  agace  Paruwasi ya Gikondo iherereyomo  ubu  gafite isura nshya.   Abantu benshi ubu usanga bose bagenda barangamiye inyubako ya Kiliziya  ya Paruwasi ya Gikondo, kubera ubwiza butagereranywa yubakanywe.   Ntabwo ari amakabya nkuru, nawe ihere ijisho.:

Ubwiza bwayo bugaragarira mu mpande zose ariko wagera aha ho bibaka akarusho
Kuva ubu ikirere cya Gikondo cyabaye uruhehemure ku bera umwihariko n’umwimerere w’igisenge cyayo
Kuyirangarira byo bifite ishingiro rwose!
Dushimiye Imana yo yashyize muri Muntu ingabire z’ubumenyi nk’ubu!
Buri kantu kose gakoranywe ubuhanga bwihariye.
Kiliziya ubwayo ni nini ikagira ku ruhande rwayo na chapelle nini ifite ubushobozi bwo kwakira abantu begera kuri 300.
Kuhagera mu ijoro ho biba ariurukerereza kubera urusobe rw’amabara y’ibirihuri ateye ubwuzu
Ibyo byose ariko ntibitwibagize aho twavuye. Aha ni mu kwezi kwa mbere imirimo nyirizina yo kwagura Kiliziya itangiye.
Ntituzibagirwa bya biti nyamunini byabaga aha ngaha
Ntituzibagirwe abantu twatangiranye umuganda. Icyo gihe bamwe bari bagifite imbaraga n’umubiri ugaragara , abandi bahavanye indwara zikomeye, hari n’abandi batuvuyemo. Abo bose tujye tuzirikana ko twahujwe n’ishyaka ryo kubaka Ingoro ya Nyagasani.
Uwaduha ishyaka twateruranye iki gikorwa !
Ahaaa! Nyamara iki gikorwa ureste kutubyarira imigisha, cyaranaduhuje peee!
Buri wese yitanze uko ashoboye
Isomo twakuyemo: Ntuzakangwe n’ubukana bw’umurimo ugutegereje ahubwo uzawutege ubushake ufite bwo kuwurangiza gusa.
Ese bibaye ngombwa ko ugira aho bandika amazina y’abagize icyo bakora kuri iyi Ngoro, urabona izina ryawe ryakwandikwa hehe?
Ese waba wibuka uko imbere hari hameze?
Padiri Mukuru Rwasa, uri impano Imana yaduhaye. Abatazakwigiraho byinshi ntibazavuge ngo Imana ntiyabahaye Ingenieur Polyvalent.
Ngaho aho tugeze n’aho tuvuye kuva dutangiye ikiswe Urugendo Rutagatifu Rudasanzwe rwo Kwagura Kiliziya, ku wa 29/04/2018 mu misa yebereye ku hanze imbere ya Kiliziya.
Dushimiye cyane za Komisiyo zidasanzwe twatangiranye uko ari 3: ubwubatsi, ubukangurambaga n’umutungo. Turacyazirikana kandi dusanbiraumuvandimwe wacu GASASIRA Gaspard watabarutse ku itariki ya 15/11/2019. Tuzahora tuzirikana uruhare rukomeye yagize muri uru rugendo. Yatubereye Musa. Imana Imwakire mu bwami bwayo.
Dukomeze rero dushyire hamwe, kuko UBUMWE BWACU ARIZO MBARAGA ZACU

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *