GIKONDO: KORARI “STE AGNES” YAKIRIWE KU RWEGO RW’ISI MU MURYANGO W’AMAKORARI Y’ABANA”PUERI CANTORES”
Imbere y’abahagarariye Umuryango “Pueri Cantores” muri Arkidiyosezi ya Kigali no ku rwego rw’igihugu, Korari y’abana Ste Agnès ya Paruwasi St Visentti Pallotti -Gikondo yakiriwe ku rwego rw’Isi mu Rugaga mpuzamahanga rw’amakorari y’abana “PUERI CANTORES”.
Ku cyumweru tariki ya 10/09/2023, i Gikondo mu misa ya gatatu imenyerewe ku izina rya misa y’abana, habayemo umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro korari y’abana ya paruwasi ya Gikondo, izwi ku izina rya “Korari Ste Agnes”, mu muryango mugari w’abana baririmba, “Pueri Cantores”. Igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Egide NSABIREMA, Omoniye wa Pueri Cantores ku rwego rw’Arkidiyosezi ya Kigali, afantanije n’abandi bapadiri barimo: Padiri mukuru wa paruwasi ya Gikondo NSABIMANA JP MIHIGO, Padiri BIKORIMANA Dominiko wigeze kuba muri paruwasi ya Gikondo ubu akaba ari mu butumwa muri Paruwasi ya Kibirizi i Butare, kandi ku buryo bw’umwihariko akaba yarabaye muri Pueri Cantores i ZAZA muri Diyosezi ya Kibungo anayikuriramo. Hari kandi na Padiri Cesar wo muri Diyosezi ya Nyundo nawe wari waje kwifatanya na paruwasi ya Gikondo muri uyu muhango, dore ko nawe akunda kuririmba.
Hari kandi na delegations ziturutse muri korari z’abana hirya no hino muri paruwasi zimwe z’Arikidosezi ya Kigali, twavuga nka korari y’abana ya paruwasi Rutongo, Musha, Karenge, Gahanga n’izindi. Ku buryo bw’umwihariko Korari ya paruwasi Rutongo niyo yaririmbye misa yabereyemo iyo mihango, inabyara muri batisimu korari St Agnes mu masezerano yakoze ayinjiza muri uwo muryango mugari.
Buri mwana wakoze amasezerano yahawe ibimenyetso biranga umunyamuryango wa Pueri Cantores bigizwe n’Ikanzu, umushumi wayo n’Umusaraba w’igiti. Padiri Egide wari uyoboye iyo mihango yagize ati: ” Bana bacu rero nimwakire imyambaro n’ibimenyetso biranga abana b’abaririmbyi kandi muzabere Imana intwari zidahemuka, munaririmbe neza ikuzo ryayo”.
Uwo musaraba w’igiti ukaba ari kimwe mu bimenyetso byihariye biranga umunyamuryango wese wa “Puri Cantores”, ari naho havuye izina “Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi bambara Umusaraba w’Igiti /Petits Chanteurs à la Croix du Bois
“Pueri Cantores”, imaze igihe muri Kiliziya Gatorika, kuko yabonye izuba muri 1907 mu Bufaransa, yemerwa na Papa Leon X, isimbuye icyitwaga “Scholae Puerorum”( amashuri y’abana) cyari cyaravutse muri 600. Muri 1924 Padiri Fernand MAILLET nibwo yashinzwe kuyobora uyu muryango. Icyicaro gikuru cyawo kiri i Roma mu Butaliyani, umurinzi wayo ni Mutagatifu Dominiko Saviyo.
KWINJIZWA MURI UYU MURYANGO NI UMUGISHA KURI PARUWASI YA GIKONDO
Komisiyo y’itangazamakuru muri paruwasi iganiraga na Mama Françoise UWERA wo mu muryango w’ababikira b’Inshuti z’Abakene, ushinzwe kwita kuri Korari Ste Agnès yayitangarije akari ku mutima nyuma y’uko korari ashinzwe yakiriwe muri uyu muryango mugari navuga n’ingamba ziri imbere. Yagize ati:” Mfite ibyishimo byinshi cyane kuko twari tumaze igihe kirekire tubyifuza, dukora ingendo nyobokamana, tubabisabira. None Imana yadufashije tubigeraho. Ni umugisha kuri twe, ni umugisha muri paruwasi yacu ya Gikondo.”
Mu ngamba we n’abagenzi be bafatanyije ubutumwa bafitiye korari, harimo kwita ku isengesho no kwagura umuryango. yagize ati:” Ubu icyo tugiye gukora ni ugukunda isengesho , no gushishikariza abandi bana kuza kugira ngo umuryango ubeho wuzuye koko mu mpande zose.”
Mama Francoise azi kandi ko abana afite muri korari baturuka mu miryango itandukanye kandi ishobora kuba ifite n’ibibazobitadukanye, mu butuma afite agerekaho no gutega amatwi abana:” Kubera ko abana baba muri iyi korari abenshi ni abanyabibazo, dusabwa kubumva no kubatega amatwi, wamara kumenya ubuzima bwa buri mwana ukabona uko umufata, bikanagufasha kumenya ababyeyi babo uko bameze n’uko umwana yavutse, kugira ngo umwana ubashe kumufata neza no kumufasha gukura neza akora neza n’ubumwa afite muri korari .”
ESE KWINJIRA MURI PUERI CANTORES BISABA IKI?
Mu kiganiro kigufi komisiyo y’itangazamakuru yagiranye n’umuyobozi wa Pueri Cantores muri Arkidiyosezi ya Kigali, Bwana HABINEZA Jean Baptiste, yagaragaje ibinti 5 by’ingenzi bishingirwaho kugira ngo korari yemererwe kwinjira muri uyu muryango mugari:
- Kuba isanzwe ari korari y’abana
- Kuba babishaka
- Kuba barabisabye
- Kuba korari ifite ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru bafasha abana mu burere no mu myifatire yabo
- Kuba bafite abantu bakuru babafasha mu byerekeye muzika
ESE KWIRIKANWA CYANGWA GUHAGARIKA KUBA UMUNYAMURYANGO WA PUERI CANTORES BIRASHOBOKA? BIBA BYAGENZE GUTE?
Bwana HABINEZA asubiza icyi kibazo yagize ati: ” Kwirukanwa cyangwa guhagarika kuba umunyamuryango muri Pueri Cantores birashoboka. Ku bijyanye no guhagarika kuba umunyamuryango, biba iyo umuririmbyi amaze kugeza ku myaka 18 kuzamura. Icyo gihe umuririmbyi aba ageze mu cyiciro cy’abaririmbyi bakuru, ashobora kujya muri Pueri Cantores y’abakuru. Ariko iyo tubona umuryango utakimukeneye cyane, dushobora kumusaba kujya muri korari y’abantu bakuru ariko agakomeza kuba inshuti ya Pueri Cantores. Naho ku bijyanye no kwirukanwa cyangwa guhagarikwa, biterwa n’imyifatire cyangwa imyitwarire ye. Kimwe n’indi miryango y’agisiyo gatorika, Pueri Cantores igira ibyo igenderaho mu rwego rwa discipline y’umuryango. Ubundi Pueri Cantores irera abana, ikabatoza kuba abakristu beza b’intangarugero. Iyo rero imico n’imyifatire by’umunyamuryango bitakijyanye n’uburere dutanga muri Pueri Cantores, umuryango ubwawo ushobora kumuhagarika agakomereza ubutumwa ahandi.”
KUKI KORARI Y’ABANA ISABWA KUBA IFITE ABANTU BAKURU ?
Bwana HABINEZA yagaragaje impamvu ababyeyi ari ngombwa muri Perui cantores, ndetse agera yemeza ko ko ” umubyeyi asabwa kuba umunynyaryango wa Pueri Cantors ‘ ndetse kuri we ngo “Nta babyeyi nta Pueri Cantores”. Yakomeje agira ati:” Ababyeyi tubasaba kumva ko hatari ababyeyi na Pueri Cantors ntiyabaho”. umubyeyi kuba umu Pueri cantores mbere na mbere.” Kuko ngo iyo ” abyumvise atyo bituma afasha umwana muri byose, akamushishikariza kudasiba repetirtion, akanamufasha gushyira mu bikorwa inyigisho yahawe igihe ari mu rugo, akanamushishikariza kwita kuri gahunda z’umuryango no kuzikurikiza, akamukangurira kubahiriza isaha ya repetition n’andi mahuriro.”
TURIFUZA ABANA BASHOBOYE KANDI BASHOBOTSE
Babyeyi rero namwe mwese korari Ste Agnes yasabye kuyibera abanyamuryango b’icyubahiro, murabe mwumva inshingano mufite. Ntacyo byaba bimaze kwishimira ko abana bacu bakiriwe muri uriya muryango mugari Pueri Cantores hanyuma mu gihe gito bakabadusubiza kubera ko imwifatire yabo ihabanye n’indangagaciro za Pueri Cantores. Twese duhurize hamwe imbaraga , maze abana bacu babe koko abana “bashoboye kandi bashobotse” nk’uko iyo intero abana bamaze kumenyara ibivuga na Padiri Mukuru akaba yarayigarutseho mu ijambo yavuze uwo munsi, abwira abana ati: “Turifuza ko muba abana bashoboye kandi bashobotse, mukagira ubumenyi kandi mukarushaho kugira disipulini”. Yakomeje asaba ababyeyi kujya bafasha abana babo kwitabira gahunda zinyuranye za korari kuko uretse ubumenyi bunyuranye abana ubwabo bavanamo n’imiryango yabo ubundi ifite byinshi yungukiramo, ati:” Burya iyo umwana aje hano kuririmba hari byinshi akuramo ababyeyi nabo bakabyungukiramo.”
Ibyishimo bw’uwo munsi abana babigaragaje mu myidagaduro inyuranye bari bateguriye ababyeyi babo n’abandi bashyitsi bari baje kubashyigikira. Banaboneyeho gushimira abantu bose babafashijie gutera iyi ntambwe, ku isonga hakaba hari ababikira babafasha buri munsi, Padiri Mukuru wari uhagarariye ubuyobozi bwa paruwasi ya Gikondo n’ababyeyi bababaye hafi mu rugendo bari basoje.
Twifurije Korari Ste Agnes ubutumwa bwiza.
Habumukiza Joseph