Gikondo igomba guhinduka “Headquarter ” y’imigisha”
Iyogezabutumwa ryo guha ingo umugisha Paruwasi ya Gikondo igiye gucutsa, rizabisikana n’irindi yogezabutumwa ariko ryo rigamije UBWIYUNGE .
Iryo Yogezabutumwa si umwihariko wa paruwasi ya Gikondo, ahubwo ni imwe muri gahunda z’imyaka itatu 2016-2018, Kiliziya gatolika y’u Rwanda yari yihaye.
Habanje Yubile y’Umwaka w’Impuhwe muri 2016, hakurikiraho Yubile y’Ubusaseredoti mu Rwanda (2017); none uyu mwaka wa 2018 ni Umwaka wa udasanzwe w’UBWIYUNGE muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yose, nk’uko byatangajwe mu ibaruwa Abepisikopi Gatolika bandikiye Abakristu muri uyu mwaka udasanzwe wa 2018 w’Ubwiyunge, ikaba yarasomewe abakristu ku cyumweru tariki ya 04/02/2018.
Paruwasi ya Gikondo yo ikaba igiye kwinjira muri iri yogezabutumwa , ifite umuhigo wo guhinduka IKICARO GIKURU CY’IMIGISHA /“Headquarter y’imigisha”.
Umurongo ngederwaho, turawusanga mu mutwe w’iyo baruwa ubwawo: “KRISTU NI WE BUMWE BWACU” .
Uru rugendo rw’ubwiyunge tugiye gutangira, ruradusaba kurwitegura neza kuko ari rurerure. Ruradusaba igihe, ubushoshozi n’ubusabanirmana, kugira ngo tuzashobore kugera ku ntego yarwo arizo: “KWIYUNGA N’IMANA, KWIYUNGA NATWE UBWACU, KWIYUNGA N’ABAVANDIMWE NO KWIYUNGA N’IBIDUKUKIJE”.
Urumuri ruzadufasha ni IJAMBO RY”IMANA.
Umubyeyi wacu Kiliziya izatuba hafi idufasha kugera ku myumvire nyayo y’amateka yacu no kuyakirana ukwemera kwa gikristu. Izakomeza kandi gutega amatwi ababikeneye, inashyireho amatsinda yo kuvurana ibikomere aho abantu baganirira…”
Niba inzozi Martin Luther King yatangaje muri ya mbwirwaruhame yise “I Have A Dream” , ni kuki inzozi Padiri Chrysante yatangaje, ku cyumweru tariki ya 21/01/2018, imbere y’imbaga y’abakristu baturutse impande zose z’ u Rwanda, nazo zitaba impamo?
Nk’uko abari kuri stade uwo munsi babimwe- mereye, igihe kirageze ngo imvugo ibe ingiro, maze Gikondo ihinduke koko “ikicaro gikuru cy’imigisha” yose y’u Rwanda ndetse n’iy’isi.
HABUMUKIZA Joseph