Faratri MPINGA Olivier Raoul, wa paruwasi Gikondo muri 13 bahawe umurimo w’ubuhereza

Sangiza inkuru

Mu bafaratri 13 baherutse guhabwa umurimo w’ubuhereza na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, ku  cyumweru tariki ya 15/08/2021, ku Munsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya,  harimo umwe ukomoka muri Paruwasi ya Gikondo,  uwo ni Faratri MPINGA Olivier Raoul, mwene MISAGO Jean Pierre na DAYI Jacqueline bo mu murenge wa Gatenga  mu mpuzamiryangoremezo Mutagatifu Eliya, Umuryango remezo Mutagatifu Yohani wa Kenti. Umurenge wa Gatenga ni umwe mu mirenge itatu igize paruwasi ya Gikondo, ariyo: Kigarama, Gikondo na Gatenga.

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda akikijwe n’abafaratri bahawe umurimo w’ubuhereza. ( Faratri Olivier Raoul, uwa mbere uturutse iburyo)

Faratri  Olivier Raoul abarizwa muri Kominote ya Emmanuel, Imana imufashije akagera ku rwego rw’Ubusaseredoti, azaba abaye umupadiri wa 4  Gikondo izaba yibarutse. Kimwe na mukuru wabo  Padiri RUTAREMARA RUKANIKA Aime ukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi  nawe akazaba ari umupadiri ugengwa na Diyosezi, mu gihe Padiri Habyarimana Jean Bosco na mugenzi we Padiri Rutaganda Abeli wabuhawe ku wa 29/05/2021, bombi ari abo mu muryango w’Abapalotini. Dushimiye Nyirimyaka ukomeje kwitorera abasaruzi ashaka kohereza mu murima We. ( Mu nkuru itaha, tuzabagezaho ku buryo burambuye ibyo twaganiriye nawe akimara  guhabwa ubwo butumwa.)

Ibyishimo by’umubyeyi wa F. Olivier Raoul : akari ku mutima koko gasesekara ku munwa.
F. Olivier Raoul ari kumwe n’umubyeyi we n’abavandimwe be

Habumukiza Joseph