BURYA “INZIRA Z’IMANA ZIRUTA UBWINSHI IMYENGE Y’INZITIRAMIBU”

Sangiza inkuru

Ubusanzwe tumenyereye umugani uvuga ngo  umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu. Bawuca igihe umuntu aba ari hafi kugwirirwa n’amakuba runaka, ukabona urayakize  ku buryo utabikekaga. None ubu basigaye bavuga ngo” Inzira z’Imana ziruta ubwinshi imyenge y’inzitiramibu”.

Kuwa gatatu tariki ya 13/02/2019, nibwo  Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda , RWFA mu magambo ahinnye y’icyongereza, cyatugejeje mu bukarani bwa paruwasi,  ibaruwa  bwanditse  budusaba guhagarika ikoreshwa ry’ibikwa by’ibiti kuri chantier yacu.

Iyo baruwa tukimara kuyakira yaduciyemo igikuba, idutera ubwoba, ariko uko amasaha yegendaga yicuma, ni ko yaturemagamo izindi n’imbaraga zishingiye ahanini mu gushyira hamwe. Koko rero, kuva icyo gihe, abakristu bongeye kugaragaza  ishyaka ridasanzwe n’ugushyira hamwe. Bamwe muri bo bahise bafata iya mbere, biyemeza kuvugisha Umuyobozi w’icyo Kigo, bamusaba audience, barayihabwa bitaruhije; duhuriza hamwe ibitekerezo twungurana inama tunoza ingingo; dusoza twitoramo intumwa  ziduserukira.

Bitewe n’uko Padiri Mukuru yari mu butumwa muri Congo mu Nteko Rusange y’Abapadiri y’Abapadiri  n’Abafurere bose b’Umuryango w’Abapallottini ,  uwo munsi “délégation” yayobowe na Padiri   NYABYENDA Jan Paul, kuko ariwe wari wasigaye ku rugo .

Uwo munsi wa gatanu tariki ya 15/02/2019 winjira mu mateka y’uru  Rugendo Rutagatifu Rudasanzwe  Paruwasi yose irimo, kuko  mu itondo  guhera saa mbiri zuzuye (08:00), imitima yose y’abakristu ba paruwasi , ndavuga abari bamenye iyo nkuru, yari itegereje inkuru izanywe n’intumwa zari zagiye kureba  Umuyobozi  Mukuru wa RWFA yakiriye izo ntumwa za Paruwasi.

Intumwa za Paruwasi zatubereye ahakomeye zarimo: (Uhereye i bumoso ugana i buryo: Mme UWIMANA Thacienne, Padiri Jean Paul wari uhagarariye padiri Mukuru wa Paruwasi, Bwana MURENZI Vincent Visi Perezida wa Biro ya Paruwasi, Bwana NGANGYIRA L-Victor , umwe mu bagize Komisiyo idasanzwe y’ubukangurambaga na Bwana HABUMUKIZA Joseph, Umunyamabanga wa kabiri wa Biro ya Paruwasi

 

BURYA KOKO  INKURU MBARIRANO  IRATUBA

Ahagana saa mbiri n’iminota miringo itatu n’itanu,nibwo ibiganiro hagati y’Umuyobozi mMukuru n’intumwa za paruwasi byari bisojwe, hafashwe umwanzuro wemerera Paruwasi  gukora uko ishoboye  kose ikazaba yarangije kuvanaho ibikwa by’ibiti bitarenze itariki ya 31/03/2019.  Ni ukuvuga igihe kingana n’ukwezi kumwe n’igice, iminsi 45, ibarwa ihereye kuva ku itariki ya 15/02/2019, ariko wanavamo iminsi y’ikiruhuko n’umunsi w’umiganda, ugasanga iminsi twahawe ni 37 gusa.

N’ubwo iyo minsi arimike cyane ukurikije imirimo isigaye  n’amikoro Paruwasi ifite,turashimira Imana kuko yongeye kutwereka ko inzira zayo ziruta kure ubwinshi bw’imyenge y’inzitiramibu turaramo.

Ku muntu wumvise mu matangazo ko batwongereye ukwezi n’igice ashobora kwibwira ko byari ibintu byoroshye. Ahaa. Ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi. Ko rwari urugamba  k’izindi da! Mwibuke kandi ko inkuru mbarirano igihe cyose ituba. Ryabara uwariraye rero, abandi twicecekere.

BURYA KOKO INZIRA Z’IMANA ZIRUTA KURE IMYENGE Y’INZITIRA MIBU

Mu by’ukuri, iriya baruwa twandikiwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, yabaye  icyanzu, n’inzira nshya Imana yaduhaye ngo tunyuzemo ubukangurambaga bwacu. Koko rero muri icyo cyumweru twabonyemo iyo baruwa, nicyo cyari giteganyijwemo guhagarika imirimo yo kubaka yose kuko amikora yari yabuze. Ariko Imana isanga igomba gukomeza kutwigaragaza  no kutwibutsa ko ntaho yagiye, kandi ko turi kumwe nayo mu Rugendo Rutagatifu Rudasanzwe twatangiranye kuva ku itariki ya 29/04/2018.  Iriya baruwa yaje iduhagarika , ihinduka ityo irembo rishya riganisha mu  nzira y’ubukangurambaga bushya kugira ngo Abanyagikondo bajye bahora bazirikana ibyo Imana yabagiriye byose nk’uko yabyibukije Abayisiraheli (Reba  Ivug.11,2-9)

Turasabwa guhaguruka tukava aho turi , niba Imana itugaragariza ko idudashe ukuboko, twiterwa ubwoba n’ubunini bw’uyu mushinga dufite wo kwagura, kuko n’ubundi aho tugeze si ku bwacu. Twigomwe ku byo dutunze, ntacyo tuzayiburana kuko n’ubundi niYo yabiduhaye.

HABUMUKIZA Joseph

Komisiyo y’Itangazamakuru

Muri Paruwasi ya Mutagatifu Visenti Pallotti/Gikondo

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *