UMUNSI W’168 USIZE AMABATI YA KILIZIYA ASAMBUWE

Sangiza inkuru

Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 24/09/2018, nibwo iminsi 168 yuzuye igikorwa cyo kwagura kiliziya gitangijwe ku mugaragaro.  Ni ukuvuga amazi atanu n’iminsi 14 gusa. Ku bamenyereye imirimo y’ubwubatsi bwa za kiliziya, bahamya ko  Gikondo ishobora kuzandika amateka yo kuba igiye kuzuza Kiliziya yayo  mu gihe gito cyane ugereranyije n’igihe izindi paruwasi zamaze zubaka za kiliziya zazo.

Uyu munsi amabati yo kunyubako ya kiliziya isanzwe yasambuwe.

Kuri uyu munsi rero ninabwo amabati ya kiliziya isanzwe yavanyweho.  Ni igikorwa kigaragaza intera nziza imirimo yo kwagura Kiliziya yacu igezeho.

Ni igikorwa padiri Mukuru , Rwasa Chrysante yakurikiraniye hafi ubwe, ku buryo yajyaga no ku gisenge cya kiliziya

Iyi mirimo yo kuvanaho amabati yaje ukurikira iyo gusenya voutes, inkuta no kuvanamo inzugi yari yatangiye mu mpera z’icyumwru dusoje.

Urwo ni rwa rugi ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo bwigeze gushyiraho igipapuro gifunga kiliziya.

Ku bakristu batari bacye, izi voutes ziri mu byatumaga kiliziya yacu  igira umwihariko iyo bayigereranya n’izindi kiliziya. Biteganyijwe ko no ku nyubako nshya izo voutes zizaba zihari ku buryo uwo mwihariko uzagumaho.

Iki gikorwacyo gukuraho amabati cyari cyatangiye mu gitondo, cyirangiye mu kanya saa kumi. Biradusaba gukomeza guhuza imbaraga zacu ku buryo budasanzwe kuko twinjiye mugihe cy’imvura.

Mu gihe bavanagaho amabati inyuma ku mpande zombi ibindi bikorwa byakomezaga. Ku ruhande rw’aharimo kubakwa chapelle imirimo yo kuzamura inkuta no gutegera dalle ya kabiri nayo yakomezaga, mu gihe  ku rundi ruhande  naho igikorwa cyo guteranya ibyuma bya charpente  nacyo cyakomezaga.

Ku ruhande rumwe igikorwa cyo guteranya ibyuma bizubakirwaho charpente
Ku rundi ruhande barategura kumenera dalle ya kabiri

Muri macye dukomeje guhuza imbaraga ntihagire imirimo ihagarikwa kubera amikoro  macye, cya cyifuzo cyo kumvira misa ya Noheri muri Kiliziya nshya cyazagerwaho.

Dukomeze rero dushyire hamwe, kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu.

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru

Paruwasi Gikondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *