Nyuma y’amezi 4, tugeze he mu rugendo rwo kwagura Kiliziya

Sangiza inkuru

Iminsi ikomeje kwicuma, ari nako igikorwa cyo kwagura kiliziya  cyiswe ” urugendo rutagatifu rwo kwagura kiliziya” nacyo  gikomeje. Kuva aho urwo rugendo rutangiriye, hashize amezi ane n’iminsi cumi n’ine, ahanye n’iminsi 137.  Ku bantu bashobora kugera nibura buri cyumweru hano kuri paruwasi, biroroshye kubona aho urwo rugendo rugeze. Ariko ku bantu batabishobora, ntibyoroshye kumva intera tugezeho. Reka dufate ikigereranyo cyoroshye, mu minsi ishize hari abakristu bacu bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, ku maguru. Bahagurutse i Kigali kuwa gatanu, basesekara i Kibeho nyuma y’iminsi 4, ku wa mbere. Iyo  baba barakoze urwo rugendo mu mu minsi 137, baba barakoze urugendo rungana n’intera iri hagati ya Kigali – Kibeho x 34 . Bigaragaza ko barikuba bageze kure cyane.

Nyuma y’iminsi 137 intambwe yatewe irashimishije                         

Ejo bazara bamennye beton ya dalle y’ahazubakwa Chapelle

 

Icyo kigereranyo kiradufasha kumva neza intera tumaze gukora mu gikorwa cyo kwagura kiliziya, kandi koko nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera. Koko rero nyuma y’amezi 4  n’iminsi 14, aho tugeze harashimishije ku buryo ntawe ugishidikanya ko urugendo twatangite tuzazosoza. Ariko intera tugezeho irakomeye, kuko nk’uko byumvikana, n’imbaraga ziragenda zishira gahoro gahoro.  Dukeneye rero inkunga uko yaba ingana kose ariko inkunga idufasha kuguma mu rugendo rutagatifu no kurukomeza.

Turashimira rero umuntu wese ugifite ubushake bwo gukomeza uru rugendo twatangiye kugeza kundunduro. Turashimira abantu bose bakomeje kutuba hafi badusabira  kugira ngo uru rugendo tuzarusoze amahoro kandi uko bikwiye.

Turashimira inshuti n’abavandimwe bacu bakomeje kuza kudusura no kutwongerera “moral”, na yo ni indi nkunga ikomeye cyane.

 

Padiri Jean Pierre wigeze kuba économe régional w’umuryango w’Abapallottins nawe yishimiye aho igikorwa cyari kigeze ubwo yasuraga chantier

 

Abadusura bose bashima uruhare abakristu bakomeje kugaragaza muri iki gikorwa.

Turashimira n’abakomeje kutwungura inama n’ibitekerezo kugira ngo tuzasoze uru rugendo mu mahoro.

Intumwa y’Umwepisikopi , padiri Galikani asobanurirwa aho igikorwa kigeze

Turashimira ku buryo bwihariye abakomeje kwitanga batanga inkunga y’amafaranga adufasha kubona ibyangombwa bikenewe

Kandi burya nta nkunga iba nto

Turashimira abakristu bakomeje kwitanga batanga umuganda wunganira ubushobozi bw’amafaranga batanga.

Turashimira n’abaduca intege kuko batuma twibuka gukora uko dushoboye ngo  tutavaho dusubira inyuma maze ahubwo tukarushaho  gutera agatambwe tugana imbere.

Ibyo aribyo byose intera isigaye ntabwo ari ndende  akandi aho tugeze harashimishije. Dushikame maze dukomeze duhurize hamwe imbaraga zacu, mu gihe kitarambiranye tuzasoza uru rugendo.

Byanze bikunze uru rugendo tuzarusoza kandi neza

 

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’itangazamakuru

paruwasi ya Gikondo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *