UMUVUNO MUSHYA UZAFASHA GUKOMEZA URUGENDO RWO KWAGURA KILIZIYA
Ku wa kabiri tariki ya 10 Mata 2018-ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, amezi atatu yuzuyeparuwasi ya Gikondo itangiyeurugendo rudasanzwe rwo kwagura kiliziya.
Kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru dusaza , ku itariki ya 10 Nyakanga 2018, nibwo twujuje amezi atatu turi mu rugendo rwo kwagura Kiliziya. Ayo mezi yose uko ari atatu, arangiranye n’imirimo yo yo gutunganya ahazubakwa Kiliziya nyirizaina, kuko imirimo yose yibanze mu gutegura aho kiliziya izaba yicaye.
Kuri uwo munsi wa kabiri kandi nibwo padiri Mukuru Rwasa Chrysante yashyize itari rya mbere rya RULIBA, kuri fondation nyirizina y’ ahazubakwa inkuta za kiliziya. Iyi mirimo ikaba ariyo yafashije abakristu kubonaneza uko Kiliziya izaba ingana kuko kugeza kuri uwo munsi wasanga abenshi batarabisobanukirwa
Iyi mirimo yaje nyuma y’Igitambo gitagatifu cyatumwe ku cyumweru tariki ya 08/07/2018, mu rwego rwo gushimira Imana ku byiza binyuranye idahwema kutugirira, ariko ku buryo bw’umwihariko tukaba twarayishimiye kuba yarabanye natwe muri uru rugendo turimo rwo kwagura Kiliziya. Icyo gitambo cya misa cyatuwe ku cyumweru tariki ya 08/07/2018, misa ikaba yarabeye hejuru ya dalle nshya, Igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Gallican, Econome general muri Archidiyosezi ya Kigali, wari hagarariye umushumba w’Arkidiyosezi.
Kuri icyo cyumweru kandi nibwo abahereza b’ingomboka b’ukarisitiya 10, bahawe ubutumwa ku mugaragaro n’iyo ntumwa y’umwepisikopi.
Ku munsi wo kuwa kabiri ubwo twazirikanaga amezi 3 tumaze muri uru rugendo rutagatifu, habaye inama idasanzwe idasanzwe yasabwe n’Umwepisikopi, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba nshya zadufasha gukomeza ur rugendo tudategwa .Ni nama ikaba yitabiriwe cyane kuko yarimo abakristu bahagarariye abandi mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bwa paruwasi, ikaba yaritabiriwe n’abantu 238. Imwe mu myanzuro y’ingezi yafatiwe muri iyo nama ni uko buri muyobozi ku rwego rukuru ariho agomba kuba ” bandebereho” yiyemeza inkunga ye azajya atanga buri kwezi. Abari mu nama kandi bashyigikiye igitekerezo cyo gushaka inguzanyo yadufasha gukomeza imirimo ku buryo Kiliziya, bemerera paruwasi gufata inguzanyo kandi biyemeza kuzakomezanya urugendo ku buryo kiliziya yatahwa kuri Noheri kandi irangiye yose kandi imeze neza.
Abari mu nama bashyigikiye ubwo buryo bushya bwo gushaka inkunga, ariko n’itafari risanzwe ritangwa rikaba rikwiye gukomeza. Abari mu nama bose bakaba bariyemeje gukoezanya uru rugendo no kuba ba “Ambassadeurs”.
Nyuma yo gutangiza imirimo yo gushyiraho amatafari rya mbere na nyuma yo kuzamura inkingi, biteganyijwe ko imirimo yokubaka amatafari izakomeza guhera kuri uyu wa mbere.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru
Paruwasi Gikondo