GAHUNDA 2 Z’IMPANGA GIKONDO IFITE MURI 2018, ZATANGIYE KWERA IMBUTO ZISHIMISHIJE

Sangiza inkuru

“Kwagura kiliziya”  no “kugera ku bwiyunge” ni gahunda ebyiri

z’impanga paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, yatangije, muri uyu mwaka wa 2018. Aho ibihe bigeze, gahunda zombi zihagaze neza, ku buryo imbuto zimwe zimaze  kwigararagaza.

Mu gihe turimo gusoza igice cya mbere cy’umwaka, twinjira mu gice cya kabiri cyawo, Padiri Mukuru wa paruwasi ya Gikondo, afite icyizere cy’uko uyu mwaka uzarangira  udusigiye imbuto zigaragara kandi nziza z’ingendo ebyiri z’ukwemera paruwasi ya Gikondo irimo, ndetse kuri we, nk’uko yabikomojeho mu nyigisho yatanze mu misa ya migitondo uyu munsi ya mugitondo, “imbuto imwe y’ukwemra yatangiye guhisha”. Iyo nta yindi ni ” Ukwagura Kiliziya”.

Izi ngendo zombi nk’uko mubyibuka, zatangiriye igihe kimwe, kuko zose zatangiyemu ntagiriro z’uyu mwaka wa 2018. Niyo mpamvu twazise “impanga”. Sibyo gusa, ni ingendo zifite mwihariko umwe kandi uteye kimwe: ” KUGIRA UKWEMERA”. Uko  “Kwemera” kwandikishijwe inyuguti nkuru, uko kwemera kutajegajega, ni ko konyinye gufasha abakristu bose ba Gikondo kuba hamwe, gukomezanya izo ngendo zombi.  Kwiyemeza “kukabira Imana”, kwiyemeza “kwiyunga n’Imana”, kwiyemeza “kwiyunga nabo ubwabo buri wese ku giti cye”, kwiyemeza “kwiyunga n’abavandimwe” no “kwiyunga n’ibidukikije”,ni ibkorwa ubwabyo bisaba imbaraga zidasanzwe, arizo mbaraga z’ukwemera.

Kuba rero hari abakristu bakomeje kugaragaza ishyaka ryo kubakira Nyagasani ingoro imukwiye, ntahandi babivoma hatari mu kwemera. Kuba babikora batinuba,  bagakomeza gutanga itafari  ryabo kwagura kiliziya biyemeje, bakakomatanya no gutanga izindi nkunga n’ubundi bufasha;  babaye badafite uko kwemera ntabwo bakomezanya n’abandi urwo rugendo.

  • Ukwemera gushyitse rero niryo bango ry’ibanga ritugejeje kuri iyi ntera turimo kwitegura yo “kumena dalle”;  igikorwa abakristu benshi bategereje mbere y’uko icyi cyumweru gishira.
Abakristu benshi bategereje kubona aha hejuru y’izi fer a beton duhagazeho hamennye beton.
Padiri Mukuru yahindutse “Chef du chantier Mukuru” ku buryo atakigoheka.

 

  • Ntakwemera gushyitse guhari kandi, abakristu ntibakomeza kwitanga baza gutanga umuganda wabo buri munsi baretse imirimo yabo ibagaburira.

  • Ntakwemera gushyitse nanone , abakristu ntibakomeza kwitanga bashakisha uburyo bwose bushoboka kudufasha kurangiza igikorwa cyo kubaka Ingoro ya Nyagasani. Uretse inkunga y’amafaranga  n’umugana, abandi bagenda bongeraho ibikoresho, birimo ibi bikoresho:

  • Nta kwemera gushyitse, nta mukristu wakwemera kwigomwa amasaha ye ngo yitabire inama za buri gihe nk’uko zisigaye ziba buri cyumweru.Buri kuwa gatanu, bavuye ku kazi kabo gasanzwe, abakristu  bari muri Bureau ya paruwasi,  abari muri  za komisiyo ad hoc, abayobozi ba centrales, abayobozi b’impuza ,  bahurira mu nama.

 

  • Nta kwemera gushyitse, imirimo yo kubaka iyi Ngoro ya Nyagasani iba yarahagaze rugikubita.

Aho niho PadiriMukuru yahereye avuga ko imbuto z’ukwemera zatangiye kwigaragaza, ndetse rumwe muri zo , cyane cyane izitegerejwe muri uyu mwaka, rukaba rwatangiye “guhisha”. Ubundi ku bazi ibyerekeye ubuhinzi, iyo urubuto rwatangiye guhindura isura  rutakiri icyatsi kibisi, ahubwo rutangiye gusa n’urutukura, bavuga ko ” rwahishije”. Icyo gihe  rero, ruba rweze, rushoborano gusarurwa.

Iyo umuntu yitegereje intera imirimo yo kwagura Kiliziya igezeho rero irashimishije, kandi iratanga icyizere ko ikirere gikomeje kuba cyiza,  “Misa y’Umunsi Mukuru wa Noheri” twazayumvira mu kiliziya nshya.

Urundi rugendo turimo kandi twangiye uyu mwaka ni urugendo rw’Ubwiyunge. Mu gihe Kiliziya gatolika yahariye uyu mwaka wa 2018 ubwiyunge, paruwasi ya Gikondo yo yongeyeho ko ishaka guhindura amateka ya Gikondo, Gikondo yamenyekanye mu gihe cyane kubera ingengabitekerezo ya jenoside kugeza ubwo ifatwa nka “headquarter y’ingengabitekerezo ya Jenoside”, igahindauka “Head quarter y’Imigisha.

 

Ubushake bwo gukora urugendo rwo kwiyunga mu nzego zose buragaragara
Intambwe y’ibanze mu kwiyunga ni ukwiyunga ni Imana

 

Uru rugendo narwo ubwarwo ntirworoshye, ku buryo kwihandagaza kurutangira utifitemo ukwemera guhagije kandi gushyitse utatera intambwe ebyiri utarasubira inyuma. “Ubwiyunge, nk’uko Abepisikopi Gatolika babivuga mu ibaruwa bandikiye abakirstu muri uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge, ni inzira ndende isaba igihe kirekire”; iyo nzira yo kwiyunga turimo rero  nayo irasaba ukwemera gukomeye, kuko mbere na mbere umuntu uyitangiye asabwa gukindikiza umukandara w’inyabutatu: Ijambo ry’Imana, Isengesho n’amasakaramentu.

Aho tugeze ubu,  iyo hataba ukwemera gushyitse tuba tutarahagera.  Kubona hari abakristu bashishikajwe no gushakisha aho  abishe ababo baherereye,  ngo babasange bajye ku babwira no kubagaragariza ko babababariye, ibyo bikababuza amahwemo, bakabura intege zo kurya no kuryama, bakumva bataruhuka batababwiye ko babababariye, ni intabwe ubundi umuntu ubwe adashobora gutera ubwe  atabifashijwemo n’ukwemera kutajegajega kandi gushyitse.

Mu ngedo nk’izi zikomeye kandi zigoye, burya icya ngombwa si ugutera intambwe nyinshi, ahubwo icy’ingezi ni ugutera intabwe ya gombwa. Ya ntera ituma uva aho umuntu yari ikamugeza ku ntera yisumbuyeho.

Homme face à un défi Banque d'images - 41264715
Icy’ingenzi si ugutera intambwe nyinshi, icy’ingenzi ni ugutera intambwe ya ngombwa, igufasha kugera ku ntera yisumbuye kuyo wariuriho.

Gahunda  y’ibiganiro  bigenewe abakristu twatangiye muri paruwasi yacu, yatanze imbuto, ariko tugomba no gutera indi ntambwe yisumbuye, ni mpamvu hari gahunda y’ibiganiro mu matsinda ahuye n’ibyiciro by’imyaka abakristu turimo. Ubu buryo buzadufasha kungurana ibitekerezo nk’urungano, kandi bifashe buri wese kumva uruhare asabwa kugira ngo afate umugambi wo gutera intambwe ya ngombwa, ariyo ntambwe buri wese asabwa gutera: Kumva ko hari aho agomba “kwiyunga n’Imana”, “akiyunga na we ubwe”, “akiyunga na mugenzi we” kandi “akiyunga n’ibidukikije”.

Ibyo biganiro bizajya  biba rimwe mu cyumweru , guhera mu cyumweru gitaha, ku buryo bukurikira:

  • Kuwa kane tariki ya 05/07/2018:  Abakristu bafite imyaka iri hejuru ya 55
  • Kuwa gatatu tariki ya 11/07/2018: Abakristu bafite imyaka kuva kuri 40-kugeza kuri 55
  • Kuwa  gatatu tariki ya 18/07/2018:  Abakristu bafite imuyaka kuva kuri 25 kugeza kuri 39
  • Kuwa kane tariki ya 26/07/2018:  Abakristu bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 24.
ICYITONDERWA:
  • BURI GIHE
  • IBIGANIRO BIZAJYA BITANGIRA BURI GIHE SAA KUMI N’EBYIRI Z’UMUGOROBA( 18:00), BIGEZE SAA MBIRI  Z’IJORO ( 20:00). 

  • GUHERA SAA MBIRI (20:00)HABE IGITAMBO CYA MISA

  • BURI GIHE KANDI MURI IBYO BIGANIRO, HARIMO N’UMWANYA WO KUNGURANA IBITEKEREZO

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’Itangazamakuru

Paruwasi Gikondo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *