Ku munsi w’isakaramentu, Kristu-Umwami yasabye abibwira ko atabahaye kumunyomoza

Sangiza inkuru

Ku cyumweru tariki ya 03/06/2018, twizihije Umunsi Mukuru w’Isakaramentu. Kuri uwo munsi ahenshi muri za paruwasi  abana bahabwa isakaramentu ry’Ukarisitiya ya mbere hakaba n’umutambagiro w’isakaramentu Ritagatifu, aho  Kristu Umwami w’Ijuru n’isi atambagira mube.

Amateka atubwira ko umugenzo wo guhimbaza Isakaramentu ry’Ukarisitiya bakora umutambagiro, watangiye mu kinyejana   ya XXIII. Igitekerezo kikaba cyaravuye kuri Mutagatifu Yuliyana wa Koruniyo( Ste Julienne de Cornillion)  no ku Muhire Eva wa Liyeji( Eve de Liege), ariko Kiliziya iwemeza ku itariki ya 08 Nzeri 1264 , wemejwe na Papa Urbain IV. Ni umunsi Mukuru ukomeye muri kiliziya  Gatolika, kuko ushimangira ukwemera gushingiye ku iyobera ry’uko mu Gitambo cya Misa umusaseredoti atura, “Umugati na  Divayi” bihinduka koko Umubiri n’ Amaraso bya Yezu Kristu. Uyunsi Mukuru  uhimbazwa nyuma y’iminsi 60 ikurikira Umunsi Mukuru wa pasika.

Iwacu i Gikondo, bimaze kuba akamenyero ko uwo munsi  w’ isakaramentu, utagira ikindi ubangikanywa nawo, kubera gaciro kanini tuwuharira. Abana bateguriwe guhabwa Ukarisitiya ya mbere , baba baraye bayihawe kuwa gatandatu,  bwacya ku cyumweru, uwo Munsi Mukuru ugaharirwa “Nyiringoma zose z’Isi”;  aho abristu bose bamushagara, bakamutambagiza mu be, akabagenderera, akabasura kabakiza kwigunga. Tumenyereye kandi ko uwo munsi Isakramentu Ritagatifu ry’Ukarisitiya risohoka,  rigatambagizwa mu mihanda ikikije paruwasi yacu. Buri mwaka hakabaha korwa gahunda yihariye, ariko bitewe n’imiterere ya paruwasi yacu, hagakorwa gahunda ifasha abakristu gukora uwo mutambagiro ku buryo baguma mu isengesho.

Uwo munsi   abakristu habawe inyigisho   zikomeye.

  • Basabwe  kuzirikana agaciro k’Ukarisitiya

Ahenshi kandi muri za kiliziya  , inyigisho z’uwo munsi ziganisha  ku Isakaramentu ry’Ukarisitiya. I Gikondo, inyigisho yatanzwe  na Padiri Narcisse yadufashije kongera kwisuzuma no kuzirikana ku gaciro k’Ukarisitiya duhabwa. Ati:”Ese  Ukarisitiya isobanura iki mu buzima bwacu nk’abakristu?” “Iyo duhabwa Ukarisitiya tubona iki”? “Twemera iki”?” Ese ijambo “Amina” tuvuga twakira Ukarisitiya risobanura iki”? Ibyo ni bimwe mu bibazo yagiye abaza abakristu byabafashije kongera gucengera no kumva agaciro Ukarisitiya ifite mu buzima bw’abo. Yabikoze yifashishije amagambo dusanga mu bika binyuranye by’Indirimbo” Rata Siyoni”.

 “Abakristu nibemere,
ko umuvati ari umubiri
na divayi amaraso.

Icyo utumwa ntukibone,
ni ukwemera kugihamya
by’agatangaza koko.

Hirya y’ibigaragara,
shaka ukuri bishushanya
uhasanga inyamibwa.

Umubiri ni ikiribwa,
amaraso ni ikingobwa,
hombi Kristu ni wese.

Umuhabwa ntabwo amwica,
ntamuvuna, ntamutubya,
amuhabwa muzima.

Ahabwa umwe,ahabwa benshi,
n’abo bose kimwe n’uwo,
ntabwo bamumaraho.

Ahabwa ababi n’abeza,
ariko biranyuranye
ni urupfu n’ubugingo.

Ubugingo ni ubw’abeza,
ababi bahabwa urupfu,
nibo birobanura.

Manyura iryo Sakaramentu
ntiwikange jya wibuka
ko ari wese mu kimanyu
nko mu Hostiya yose.

Ntabwo isaturwa iyo mvaho,
hamanyurwa ikimenyetso,
bidatubya imimerere
n’indeshyo ya nyirayo.

Dore uw’ abamarayika
wagaburiwe abagenzi,
wa mugati ko w’abana
batajugunyira imbwa.”

….

Kwemera ko Ukarisitiya ari “umubiri” wa kristu”,  bidufasha no kumva agaciro buri mukristu akwiye kuyiha igihe cyose aje guhazwa.  Birababaza cyane kubona hari bamwe mu bakristu bajya guhazwa  bakagenda bigaragara ko batazi uwo bagiye guhabwa.  Ingero ni nyinshi kandi zirababaje: nko kubona umukristu ahaguruka akajya guhazwa arimo kunyungutira bonbon cyangwa arimo kurya “ shikareti”, abandi ugasanga babuze uko bakira umubiri wa Kristu kubera ko bafite telefoni zitangira ingano mu biganza byabo, cyangwa amasakoshi. Yego abajura nabo badutesheje umutwe, ariko igihe uzi ko uje mu misa, hari ibyo wari ukwiye kwitwararika. Mbese nka kwakundi usanga hari ibyo twemera gusiga iwacu iyo umuntu ukomeye yaduhaye “rendez-vous” tugomba kumusanga muri “office”. Ntimuzi ko hari za “offices” zimwe tutinjiranamo telefoni zacu n’amasakoshi yacu. Ingoro ya Kristu rero isumbye izo “Offices” badusaba gusiga telefonizacu ku muryango , Ingoro y’Imana izumba na ziriya  “super market” tudapfa kwinjiranamo amasakoshi yacu  uko twishakiye kandi tuba tugiye no guhaha.

Abakristu basabwe kuzirikana Kiliziya zigifunze.

Uretse iyo nyigisho yadufashije kongera kumva agaciro k’Ukarsitiya, uwo munsi abakristu twibukijwe ko hari abakristu bamwe batashoboye guteranira muri za kiliziya zabo basengeragamo, kuko kuva  muri ya nkubiri yo gufunga za kiliziya n’amatorero, zitarafungurwa.  Muribuka ko Kiliziya ya paruwasi yacu nayo, kuwa gatanu tariki ya 16/03/2018, yamaze amasaha arindwi ifunze.

Guhimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu, byatubereye umwanya wo gushimira Imana ko twizihije Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami dushobora gusenga twisanzuye, ndetse tukanatambagiza Kristu –Umwami w’Ijuru n’isi, nta nkomyi, haba imbere mu kibuga cya Paruwasi, haba no hanze mu nkengero za paruwasi nk’uko byari bisanzwe.

Kristu-Umwami yatambagijwe chantier y’ingoro ye , yibonera ubwe aho imirimo igeze. Uko ayitambagira niko akomeza kukubaza  n’ubu niba koko ntacyo yaguhaye cyatuma unanirwa kwagura Ingoro ye.
Ntacyo atabonye! yanabonye ko tugifite byinshi byo gukora.
Kristu -Umwami ntaho bamuhishe, kuko ni ibi byose tumaze kugeraho niwe tubikesha ntacyo ataduhaye rero.
Yazangurutse kiliziya yose ayihetuye , gusohoka atambagira hose.
Nyagasani iyi Chantier watambagijwe, nibe isoko y’imigisha yawe, maze umuntu wese uzagira uruhare ku Ngoro yawe, iyo migisha y’Ingabire zawe izamusederemo.

 

Kristu Umwami w’isi koko yagaragaje ko ari Umwami. Twazengurutse nta nkomyi imwe mu mihanda yo muri Kigarama na Gikondo, turangiza umutambagiro neza uko twari twabiteganyije.

  • Yezu ubwe  yadusabye kumunyomoza niba koko ntacyo yaduhaye

Nk’uko Padiri yabyivugiye bwe, ngo mu nzozi yagize mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru cy’Umunsi Mukuru w’Isakaramentu, Yezu yamuhaye ubutumwa burebana n’igikorwa paruwasi irimo cyo kwagura Kiliziya, anamusaba kubugeza ku bakristu. Ubwo butumwa buteye butya. :” Padi, miliyoni ntabwo zirenze magana atandatu,  abakristu bari muri paruwasi yawe,  benshi nabaheye akazi, barahembwa. Genda ubabwire niba bashaka kunyomoza, buri wese ashyire kuri konti y’ubwubatsi, umushahara we umwe , nimutayubaka uzabone kwambuka  imipaka ujye gusaba amafaranga ahandi.”

 

Nyagasani ntacyo utaduhaye, natwe tugushimiye ko waduhaye aho tukugamisha muri iki gihe( Nimwibaze nk’ubu iyo tuba tudafite iyi salle)
Waduhaye Ubuzima, uturema mu Ishusho yawe maze  buri wese uramutaka uramunogereza, Shimwa Nyagasani!( Abri mu tunwero turi imbere y’ahahoze isoko rya Gikondo, basohotse babaririza ngo uwo ninde uhise? basanze ari Kristru utambagira mube, bahagarara batuje  aho bageze.)
Waduhaye igihugu cyiza, umutekano mwinshi, n’Iterambere rigaragarira bose mu mpande zose, ku buryo tugutambagiza ntacyo twishisha . Bishimirwe Nyagasani.( Aho ni imbere y’ahitwa kuri Merez ya kabiri. Iyo Ibonye kaburimbo ihari, n’amazu ‘imiturirwa agenda azamurwa muri aka gace, ntiwatinyuka kunomoza Yezu)
Waduhaye amahoro n’ ubwumvikane hagati y’amadini, umuntu utazakuyoboka ntazagire icyo agushinja!
Aha ni mu masangano y’imihanda , aho bita kuri Merez ya Mbere. Abari mu modoka baribwiriza bagahagarara cyangwa bakajya ku ruhande ngo bahe Isakaramentu Ritagatifu icyubahiro.
Niyo mpamvu natwe tutaterwa isoni no gupfukama mu masangano y’umuhanda tukuramya Mwamiw’Ijuru n’Isi.( aho ni mu muhanda w’ahitwa mu Butare, ahahoze isoko rya Gikondo)

 

 Buriya butumwa Yezu yatwoherereje burakomeye kandi buratwibutsa byinshi. Abantu benshi ntitunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye. Yezu aradusaba kureba impande zacu zose, aradusaba kureka amarangamatima asanzwe aturanga, tukarebesha amaso y’ukuri. Maze ngo nidusanga hari icyo yatwimye cyangwa ataduhaye, duhaguruke tumunyomoze.

  • “Jye sinshaka kunyomoza Yezu”

Bamwe mu bakristu bumvise ubwo butumwa, bakomeje kubuganiraho, ndetse bamwe muri bo bemeza ko Padiri Mukuru wacu yabonekewe, ngo ibyo avuga ntabwo ari ”inzozi zisanzwe.”

Aya magambo umukristukazi umwe yambwiye bucyeye, sinteze kuzayibagirwa:

“Nyagasani sinshaka ku kunyomoza; ahubwo mbabarira kuko cya gihe Padiri yasabaga abafite akazi ngo bahaguruke, nagize isoni , sinahita mpagurukana ibakwe. Niyibagije ko  ndi mu murima wawe, ndanga guhaguruka niyita umushomeri,nyamara  niyibagije ko iyo ariyo “chantier” wanshyizemo, kandi ko iwawe ntawe uha kazi byo kumwikiza. Mbabarira Nyiringoma!”

Habumukiza Joseph

Komisiyo y’Itangazamakuru

Paruwasi ya Gikondo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *