Umukuru wa Province Christ Roi yo muri Pologne, Padiri HANAS ZÉNON yasuye chantier yo kwagura Kiliziya ya Mut Visenti Pallotti-Gikondo
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/05/2018, Padiri uyobora Province ya Christ- Roi ( Recteur Provincial ) w’umuryango w’Abapadiri b’Abapalotini mu Gihugu cya Pologne, Nyakubahwa Padiri HANAS Zénon, SAC, yasuye chantier yacu irimo ibikorwa byo kwagura Kiliziya ya paruwasi ya mutagatifu Visenti Pallotti-Gikondo. Padiri Zenon HANAS ayobora Province Christ -Roi yo muri Pologne ( Varsovie), kuva umwaka ushize wa 2017.
Intara ya Kristu Umwami ( Province Christ-Roi) ifitanye ubumwe n’isano bikomeye kandi byihariye n’Intara y’Umuryango Mutagatifu (Province Sainte Famille) . Ubumwe n’isano bikomeye kandi byihariye kubera impamvu nyinshi, zirimo:
- Kuba izi Ntara zombi zishingiye ku Rugaga rw’Iyamamazabutumwa Gatolika; tuzi ku izina ry’Umuryango w’Abapadiri b’Abapalotini.
- Kuba Intara ya Christ – Roi ariyo yabyaye Intara yacu, yitwa Intara y’Umuryango Mutagatifu. Ni Intara rero itubereye umubyeyi, kuko Intara y’Umuryango Mutagatifu ariyo irimo Paruwasi yacu ya Mutagatifu Visenti Pallotti, icyicaro cyayo kikaba kiri hano muri paruwasi Gikondo. Intara y’Umuryango Mutagatifu ihuje ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ Ububiligi, iyobowe kuri iki gihe na Padiri NIYONZIMA Eugène.
Amavu n’amavuko y’ubumwe bw’Intara zombi
Amateka atubwira ko ku itariki ya 08/06/1973, aribwo itsinda ry’abamisiyoneri b’abapadiri 10 b’abapalotini boherejwe n’iyo Ntara ya Kristu-Umwami, bageze mu Rwanda, ku busabe bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Johani- Batisita GAHAMANYI , wayoboraga icyo gihe Diyosezi ya Butare. Kuba rero “Urugaga rw’Iyamamazabutumwa Gatolika” rwarageze iwacu tubikesha iyo Province Christ- Roi, yumvise icyifuzo cya Musenyeri wa mbere ya Diyosezi ya Butare, maze ikemera kohereza abo Bamisiyoneri 10 ba mbere. Ibikorwa binyuranye by’iyogezabutumwa nka za Paruwasi za Gikondo, Kabuga, Ruhango, Kinoni, Rutshuru, Karhale ; n’Ibigo cyangwa Ingoro bifasha abantu kurushaho kunga ubumwe n’Imana no kuyigarukira, ibigo bifasha abantu kwihugura no kurushaho kumenya Imana, ibigo byita ku bikorwa by’amajyambere birimo: Icapiro rizwi henshi” Pallotti Presse” riri muri paruwasi yacu ya Gikondo; amavuriro, ibigo nderabuzima, ibigo by’amashuri, n’ibindi byinshi tuzi kandi tubona hirya no hino mu gihugu no muri aka karere k’Ibiyaga Bigari dutuyemo, bikaba bicungwa n’Umuryango w’Abapalotini byose tubikesha iyo Ntara ya Kristu Umwami yatwibarutse.
Nyuma yo kugeza ubutumwa bw’Umuryango mu rwanda muri 1973, Province Christu- Roi yohereje abamisiyoneri bambere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze ari Zaïre, hari ku itariki ya 29/12/1981. Imbuto z’ubwo butumwa nazo zigaragara mu bice bitandukanye birimo Rutshuru, Keshero na Karhale
Muri 1986, Province Christ Roi yakomeje ubutumwa , yohereza abamisiyoneri b’abapadiri b’Abapalotin mu gihugu cy’Ububiligi.
Muri 1988, nibwo akarere gahuza u Rwanda, RDC n’Ububiligi kashyizwe ku rwego rwa “Région” , kiyambaza Umuryango Mutagatifu ( Région Missionnaire Sainte Famille” ariko icyo gihe kagengwaga n’Intara ya Kristu-Umwami.
Kuva ku itariki ya 27 Ukuboza 2015, murabyibuka, nibwo icyahoze ari “ Région Sainte Famille” yashyizwe ku rwego rwa “Province “ yiragiza Umuryango Mutagatifu . Ni intera ikomeye , kuko “Province” iba yigenga, ntba ikirebererwa nk’umwana utarakura, ahubwo iba imaze kugera kuri ya ntera nayo iba ishobora kwifatira ibyemezo.
HABUMUKIZA Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo