ABA CATECHISTES BASHISHIKARIJWE KWAMBARA “LUNETTES” ZA YEZU
Ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2018, ku munsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, abashinzwe ubwigishwa ( catechistes) muri Paruwasi ya Gikondo bahawe umwiherero w’igice cy’umunsi. Uwo mwiherero watanzwe na Padiri NZABONIMANA Anastase, ushinzwe Catechese na Komisiyo y’Abalayiki ku rwego rw’Archidiocese ya Kigali.
Umwiharero watanzwe ukaba wari ugamije gusha abashinzwe ubwigishwa muri paruwasi ya Gikondo kugira imyumvire imwe mu nshingano bafite muri rusange no kubafasha kugendana n’abandi bashinzwe ubwigishwa muri Archidiyosezi ku buryo bw’umwihariko. Abari bawitabiriye bahawe ibiganiro binyuranye bishingiye byose kumfashanyigisho zateganyijwe: Birimo Ikiganiro ku cyegeranyo rusange cyigaragaza imibare y’abakristu muri Archidiyosezi ya Kigali mu mwaka wa 2018 ( statistiques ) , Ikiganiro kuri gahunda y’ubwigishwa muri Archidiyosezi ya Kigali, ikiganiro ku myazuro ya Sinodi yahimbajwe kuwa 29/12/2001, n’ikiganiro ku nyigisho zigenewe abagarukiramana.
Abashinzwe ubwigishwa bibukijwe ko inshingano bafite zitagarukira gusa ku basanzwe bari muri kiliziya gatolika, ahubwo ko bahamagariwe kugeza inkuru nziza ku bantu bose, inshingano yabo ibasaba kwigisha aturage bose batuye paruwasi ya Gikondo batitaye ku babatijwe gusa, kuko dushingiye ku mibare ya 2018, abakristu gatolika paruwasi Gikondo ifite bangana na 44% gusa. Niyo mpamvu bashinzwe ubwigishwa batari bakwiye kumva ko bageze iyo bajya, kuko hari 55% bandi bakeneye kugerwaho n’izo nyigisho batanga. Ku ruhande rumwe bariya 44% by’abagatolika bakeneye gutozwa kubahiriza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu bigishijwe ariko no ku rundi ruhande bariya 55% bakeneye kugezwaho nabo iyo Nkuru nziza. Aba Catechistes rero bafite ikiraka gikomeye cyo kugera no kuri bo bandi baba abri mu yandi badinibaba n’abatayarimo.
Mu murimo wabo wa buri munsi bahamagariwe kandi kugira umutima “catholique”. Ni ukuvuga umutima ugira ishyaka n’ishema ryo gukegeza inkuru Nziza kuri bose. Aha yatanze urugero rwa Padiri Mukuru Rwasa Chrysante wa Paruwasi ya Gikondo, kubera gahunda yo guha umugisha ingo z’abakristu . Ati :” Padiri wanyu yagaragaje rwose umutima ” Catholique”, muri icyo gikorwa, kuko yahagaragaje ishyaka rikomeye cyane.”
Padiri Anastase kandi yasabye abashinzwe ubwigisha muri paruwasi ya Gikondo gukoresha “lunettes za Yezu” kugirango barebe neza . Ati:”Niba mushaka kureba ibintu neza, mujye mukoresha lunettes za Yezu”. Nyamara , si aba catechistes gusa bakeneye kwambara amalunettes ya Yezu, ahubwo ni buri mukristu wese aho ava akagera. Kuko akenshi turebesha amalunettes y’amoko, amalunettes y’aho tuvuka, amalunettes y’icyenewabo, amalunettes y’ubucuti dusanganywe. Ayo malunettes rero akenshi aduhindura impumyi, cyangwa agatuma tutabone uko ubintu bimeze. Dukeneye rero twese kwambara ayo malunettes ya Yezu
“Lunettes” za Yezu zikorera ibitangaza byinshi abemeye kuzambara, kuko zikosora uburyo bwo kubona ibintu.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
paruwasi Gikondo